RFL
Kigali

Ingano y'abakoresha internet ya MTN Rwanda yikubye 3 muri 2018

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/01/2019 15:22
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yagaragaje ko ugereranije umwaka wa 2017 n'uwa 2018 umubare w’abakoresha Internet itanga wiyongereye ku kigero cya 25% muri uyu mwaka dusoje.



MTN RWANDA igaragaza ko mu mwaka wa 2018 Internet yakoreshejwe yikubye gatatu, ikava kuri Gigabytes miliyoni 5.7 zari zakoreshejwe mu 2017, ikagera kuri Gigabytes miliyoni 14.5. Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yavuze ko ibi byagezweho nyuma yo gushora akayabo ka miliyari 22 z'amafaranga y' u Rwanda mu kuvugurura umuyoboro wa interineti wa MTN.

Yagize ati “ Mu 2018, MTN Rwanda yashoye arenga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda mu kwagura no guteza imbere umuyoboro wa interinet mu buryo bugezweho ari byo byari urufunguzo rwo gukwirakwiza interineti hose binyuze muri serivisi za MTN ku bakiriya bayo”.

Uku kuzamuka k'umubare w'abakoresha interineti ku itumanaho rya MTN Rwanda kandi ngo ryaturutse mu buryo bw'iyi sositeye ikoresha mu bukangurambaga ku bakiriya bayo ku ihendukirwa bahawe aho igiciro cya Megabyte cyamanutse kuri imwe kikava ku mafaranga 51 kigashyirwa ku 10.

Muri rusange MTN Rwanda ivuga ko ifite intego yo gukomeza kuri uyu muvuduko ivuga ko ari mwiza igakomeza kuba ku isonga mu masosiyete y'itumanaho mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND