Kigali

Ishusho ya mbere iza mu maso yawe ukimara kubona iki gishushanyo iraguhishurira mu by'ukuri uwo uri we

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/01/2019 13:23
1


Ibibazo nk’ibi ni byo bibasha gutuma umuntu yisobanukirwa neza ndetse bikanamufasha kumenya amabanga yihishe muri we hifashishijwe ibishushanyo gusa.



Nk'uko mubimenyereye rero ishusho uri bubone bwa mbere iragusobanurira byinshi utari uzi ku buzima bwawe.

Ese ni iyihe shusho yaje mu maso yawe ukibona iki gishushanyo?

1. Wabonye isura y’umuntu

Ubuzima

Niba mu by'ukuri wabanje guhita ubona isura y’umuntu ishushanyije muri iki gishushanyo, ubayeho mu buryo uhora wifuza kwirwanira ishyaka, uhora wifuza kugaragara neza mu maso y’abandi. Uhora ufite inyota yo gushaka amafaranga, inshuti nyinshi, imyambaro myinshi, uhora ushaka udushya, wifuza kugira izindi mpano, ndetse ibyo byose bizakugeza kure kuko utajya ucika intege mu byo ukora.

2. Wabonye ubwonko bw’umuntu 

Igishushanyo

Niba wabanje kubona ubwonko bishatse kuvuga ko uri umuntu ugira amatsiko cyane bikabije, wifuza kumenya byinshi cyane kuko ntuba ushaka ko hari akantu kagucika utamenyeho byinshi, muri wowe uhorana inyota yo kumenya byinshi kuruta ibyo wari usanzwe uzi. 

Abantu bose bakuzi bakubanamo umuntu w’agaciro kuko babona ko uri umunyabwenge bwinshi. Uri umuntu uhora ugaya kandi ugira ibitekerezo bihambaye, wumva ko ibisubizo by’ibibazo bya buri muntu biri muri we imbere, mbese muri make umuntu ni we ushaka ibisubizo by’ibibazo afite we ubwe.

3. Wabonye inyoni n’ibimera


Niba wahise wibonera inyoni n’ibimera ukimara kubona igishushanyo, ni uko utari wa muntu tumaze kuvuga haruguru wishakamo ibisubizo ahubwo wowe uri umuntu woroheje cyane wikundira ubuzima bworoshye, uba wumva wahora mu munezero gusa, ukunda kuryoshya bitavugwa, ntutangwa mu birori.

Ikindi ni uko nta kintu witaho  wumva kandi wakwihorera mu ngendo gusa mbese ugahora mu munezero uzira agahinda n’umubabaro. Ishusho wibonyemo iyo ari yo yose ukwiye kwiyakira ndetse ukikunda cyane kuko ari ko uri. Niba usanze ukunda kumenya byinshi ku byo wari uzi, iyakire, niba usanze wikundira ubuzima bworoshye nabwo iyakire kuko ni uko Imana yakuremye kandi nta kindi wabihinduraho.

Src: santeplusmag.com


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • arphat 6 years ago
    hhhhh that is true!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND