Umuryango Sisterhood in Christ International Ministries wasangiye Ubunani n’abarwayi nka kimwe mu bimenyetso byo kubagaragariza urukundo Imana ibakunda ndetse no kubaha ihumure muri iyi minsi mikuru.
Ni igikorwa cy'urukundo cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31/12/2018 kibera ku bitaro bya Muhima aho abanyamuryango ba Sisterhood In Christ International Ministries iyoborwa n'umuhanzikazi Jackie Mugabo bahuriye maze basangira ubunani n’abarwayi baharwariye mu rwego rwo gusangira nabo ubunani.
Ni igikorwa cyatekerejwe n’abagize uyu muryango baba mu Bwongereza no mu Rwanda maze hakusanywa inkunga kugirango ibiribwa n’ibindi bikenewe biboneke.Abasangiye n’uyu muryango bishimiye cyane iki gikorwa bavuga ko bibateye imbaraga zo gukomeza kwizera imbaraga z’Imana .
Mu kiganiro na Jackie Mugabo uhagarariye Sisterhood In Christ International Ministries yavuze ko iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n’abagize uyu muryango bo mu Bwongereza no mu Rwanda mu rwego rwo guhagararana nabo mu bihe bikomeye by’uburwayi barimo ndetse no kubaha ubutumwa bw’ihumure.
Pastor Jackie Mugabo aganiriza abarwayi amagambo y'ihumure
Iki gikorwa cyaranzwe kandi no gusengera abarwayi batarakira agakiza nyuma basangira amafunguro atandukanye.Jackie Mugabo akomeza avuga ko uyu mwaka bibanze ku bikorwa bitandukanye by’ubugwaneza.
Yavuze ko mu kwezi kwa cumi 2018 bafashije imiryango itishoboye yo mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya. Inkunga yose batanze ifite agaciro k'amafaranga agera kuri miliyoni imwe y'amanyarwanda. Icyo gihe mu nkunga batanze harimo ibiribwa, imyambaro n'ubwisungane mu kwivuza.
Pastor Jackie Mugabo umuyobozi wa Sisterhood in Christ International Ministries
Uyu muryango Sisterhood in Christ International Ministries usanzwe utanga ubufasha mu buryo butandukanye bibyuze muri gahunda yabo yiswe Change Life Initiative aho bafasha abakene n’abandi bafite imibereho igoye mu guhindura ubuzima babigisha imyuga y’ubudozi n’ibindi byatuma binjiza bakabasha gutunga imiryango yabo.
Bafashe n'umwanya wo gusenga Imana
AMAFOTO: Byumvuhore Frederic
TANGA IGITECYEREZO