Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, Papa Francis yizihije isabukuru y'imyaka 12 amaze atorewe kuba umushumba wa kiliziya gatolika ku isi, iyi sabukuru imusanze mu bihe bikomeye aho amaze hafi ukwezi kwose arwaye.
Papa yagiye mu bitaro kuya 14 Gashyantare, aho arwariye mu bitaro bya Gemelli by'i Roma, akaba arwariye mu cyumba cyiri kuri etaje ya 10.
Nk’uko biheruka gutangazwa na Vatikani ku miterere y’ubuzima bwa Papa, batangaje ko ari koroherwa ndetse atarembye cyane nk’uko mbere byari bimeze n’ubwo nta kimenyetso cyatanzwe cyerekana igihe azakirira. Papa Faransisiko kuri ubu afite imyka 88 akaba yarabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku ya 13 Werurwe 2013.
Icyakora, kuba yarakomeje kuba agize isabukuru ari mu bitaro, byahinduye cyane uburyo KIliziya Gatolika yizihiza uyu munsi. Karidinali Michael Czerny, umuyobozi mukuru wa Vatikani uzwiho kuba hafi ya Papa cyane, yavuze ko iyi sabukuru ya papa ari impamvu ikomeye cyane yo gushima Imana no gukomeza gusabira Papa gukira vuba.
Jorge Mario Bergoglio yavukiye muri Arijantine, ndetse akaba ari na we papa wa mbere ukomoka muri Amerika. Akaba yaratorewe kuba Papa afite imyaka 76.
Mu myaka irenga 12 amaze muri izi nshingano, yabashije
kongera kuvugurura ibiro bya Vatikani, yandika inyandiko enye zikomeye z’inyigisho
zitandukanye, akora ingendo 47 zo mu mahanga mu bihugu birenga 65, kandi muri
iyi myaka hemewe abatagatifu barenga 900.
TANGA IGITECYEREZO