Kigali

Dj Miller yamaze gusezera mu kabari ka Bouganivilla yari amaze imyaka ibiri acurangiramo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2018 15:34
1


Dj Miller ni umwe mu bacuranzi bavangavanga imiziki bamaze kwamamara hano mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bari mu itsinda ry'aba Djs rigezweho cyane rya Dream Team Djs, uyu musore wari umaze imyaka irenga ibiri akorana n'akabari ka Bouganivilla yamaze gutandukana nako.



Dj Miller yatangiye gucuranga muri Bouganivilla mu ntangiriro z'umwaka wa 2017 icyakora mu mpera z'umwaka wa 2018 uyu musore yatangaje ko yamaze gutandukana n'aka kabari yari amazemo imyaka ibiri ndetse arinako yamenyekaniyemo nk'umu Dj w'umuhanga ndetse hakaba nabari baramaze kuhayoboka bakurikiye muzika nk'iyi ngiyi.

Uyu musore muri iyi minsi uri mubagezweho aganira na Inyarwanda twamubajije impamvu yo gutandukana na Bouganivilla icyakora atubwira ko adashobora kuvuga icyatumye ahava nubwo yashimangiye gutandukana naka kabari ati" Njye sindi buvuge ngo nahakuwe n'iki cyangwa iki ariko icyo abantu bagomba kumenya ni uko namaze kuva muri aka kabari."

dj miller

Dj Miller umwe mu bahanga bitabazwa mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda

Dj Miller ni umwe mu ba Djs bagezweho cyane hano mu Rwanda uyu, kuri ubu ari gucuranga mu bitaramo bya Skol byo kwifuriza abanyarwanda gusoza neza umwaka wa 2018, ariko nanone akaba ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya East African Party gitegerejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rrcmxegsrk2 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND