Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Gicumbi FC banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyon awakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018. APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu mikino icumi imaze gukina muri shampiyona.
Ni Gicumbi
FC iri ku mwanya wa 15 n;amanota icyenda (9) mu mikino 12 imaze gukina. Kuri
ubu ikaba yaje gukina na APR FC ifite umugambi wo kwihagararaho kuri sitade ya
Kigali kuko iheruka kuhatsindirwa na AS Kigali ibitego 6-0.
Nizeyimana Mirafa (6) yasije umukino atabonye ikarita
Gicumbi FC yakinaga ubona bafunga neza hagati mu kibuga kuko harimo abakinnyi benshi bahkorera hamwe bakaza kwigaba ibice by’ikibuga mu gihe babonaga umupira bashaka guteza ikibazo ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Rusheshangoga Michel wafatanyaga na Buregeya Prince Caldo, Ngabonziza Albert na Imanishimwe Emmanuel.
Rusheshangoga MIchel (22) yafatanyaga na Buregeya Prince Caldo (18)
Jimmy Mulisa
umutoza mukuru wa APR FC yakinaga uyu mukino adafite Kimenyi Yves, Rugwiro
Herve na Ombolenga Fitina abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga ariko bakaba
bafite ibibazo by’imvune zidakanganye.
Byiringiro Lague yahize igitego arakibura
Ubwo Jimmy
Mulisa yari amaze kubona ko igice cya mbere ikipe ye itari gutanga ibitego,
yaje guhita atangira igice cya kabiri akora impinduka kuko Iranzi Jean Claude
na Hakizimana Muhadjili utari mu mukino basimbuwe na Nsengiyumva Moustapha
winjiriye rimwe na Ntwari Evode. Nyuma nibwo Sekamana Maxime yasimbuwe na
Nshuti Dominique Savio.
Sekamana Maxime (17) yasimbuwe na Nshuti Dominique Savio
Banamwana
Camarade yavuze ko yaje muri uyu mukino afite uko yateguye abakinnyi mu mutwe
bityo ko kuri we yishimira inota rimwe akuye kuri APR FC ndetse ko yayirushije
ariko ikaba imucitse.
“APR FC
twayirushije kuko twabonye uburyo burenga butatu bw’ibitego byabazwe kuko hari
uupira wafashe igiti cy’izamu, iyo umunyezamu yakuyemo, ahubwo APR FC yancitse”.
Banamwana
Bamamwana Camarade umutoza mukuru wa Gicumbi FC
Nshimiyimana Amarn amaze igihe adakina kuko aheruka umukino wa Rayon Sports
Abasimbura ba Giucmbi FC
Dore
uko umunsi wa 12 uteye (15h30')
Kuwa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018
-APR FC 0-0 Gicumbi FC (Stade ya Kigali)
Kuwa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018
-AS Muhanga vs AS Kigali (Stade Muhanga)
-Etincelles FC vs FC Marines (Stade Umuganda)
-Mukura Victory Sport vs Kirehe FC (Stade
Huye)
-Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi)
-Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare)
Ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018
-Rayon Sports vs Amagaju FC (Stade ya Kigali)
-Police FC vs Bugesera FC (Kicukiro)
TANGA IGITECYEREZO