RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na Gicumbi FC, Banamwana Camarade avuga ko imucitse-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/12/2018 19:39
2


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Gicumbi FC banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyon awakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018. APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu mikino icumi imaze gukina muri shampiyona.



Ni Gicumbi FC iri ku mwanya wa 15 n;amanota icyenda (9) mu mikino 12 imaze gukina. Kuri ubu ikaba yaje gukina na APR FC ifite umugambi wo kwihagararaho kuri sitade ya Kigali kuko iheruka kuhatsindirwa na AS Kigali ibitego 6-0.



Nizeyimana Mirafa (6) yasije umukino atabonye ikarita

Gicumbi FC yakinaga ubona bafunga neza hagati mu kibuga kuko harimo abakinnyi benshi bahkorera hamwe bakaza kwigaba ibice by’ikibuga mu gihe babonaga umupira bashaka guteza ikibazo ubwugarizi bwa APR FC bwari buyobowe na Rusheshangoga Michel wafatanyaga na Buregeya Prince Caldo, Ngabonziza Albert na Imanishimwe Emmanuel.



Rusheshangoga MIchel (22) yafatanyaga na Buregeya Prince Caldo (18)

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yakinaga uyu mukino adafite Kimenyi Yves, Rugwiro Herve na Ombolenga Fitina abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga ariko bakaba bafite ibibazo by’imvune zidakanganye.





Byiringiro Lague yahize igitego arakibura

Ubwo Jimmy Mulisa yari amaze kubona ko igice cya mbere ikipe ye itari gutanga ibitego, yaje guhita atangira igice cya kabiri akora impinduka kuko Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjili utari mu mukino basimbuwe na Nsengiyumva Moustapha winjiriye rimwe na Ntwari Evode. Nyuma nibwo Sekamana Maxime yasimbuwe na Nshuti Dominique Savio.


Sekamana Maxime (17) yasimbuwe na Nshuti Dominique Savio

Banamwana Camarade yavuze ko yaje muri uyu mukino afite uko yateguye abakinnyi mu mutwe bityo ko kuri we yishimira inota rimwe akuye kuri APR FC ndetse ko yayirushije ariko ikaba imucitse.

“APR FC twayirushije kuko twabonye uburyo burenga butatu bw’ibitego byabazwe kuko hari uupira wafashe igiti cy’izamu, iyo umunyezamu yakuyemo, ahubwo APR FC yancitse”. Banamwana




Bamamwana Camarade umutoza mukuru wa Gicumbi FC



Nshimiyimana Amarn amaze igihe adakina kuko aheruka umukino wa Rayon Sports


Abasimbura ba Giucmbi FC




Dore uko umunsi wa 12 uteye (15h30')

Kuwa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018

-APR FC 0-0 Gicumbi FC (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018

-AS Muhanga vs AS Kigali (Stade Muhanga)

-Etincelles FC vs FC Marines (Stade Umuganda)

-Mukura Victory Sport vs Kirehe FC (Stade Huye)

-Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi)

-Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018

-Rayon Sports vs Amagaju FC (Stade ya Kigali)

-Police FC vs Bugesera FC (Kicukiro)




 Mugiraneza JB (7) ahiga igitego





Nsozera Ancelme umunyezamu wa Gicumbi FC





Nsengiyumva Moustapha (11) ashaka igitego


Nizeyimana MIrafa (6) yafatanyaga na Mugiraneza JB (7) hagati mu kibuga 


Nshuti Dominique Savio nyuma yo kwinjira asimbuye 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neuge5 years ago
    Ndabona apr fc ntako itagize. Ikomeje itya yatwara igikombe. Nikomeze inganye; ibigire kenshi birayikwiriye. Ijye itsinda rayon sports gusa ariko inganye.
  • ntezimana aciel5 years ago
    RGicumbi ubonyengo iranganya na apr





Inyarwanda BACKGROUND