Nyuma y'ibihe by'urukundo bitaboroheye, batandukana bongera basubirana Miley Cyrus na Liam Hemsworth ibyamamare muri cinema i Hollywood bambikanye impeta bemeranwa kubana akaramata .
Ubukwe bw'aba bombi
bwatangajwe ku mugaragaro na Miley Cyrus abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe
rwa Instagram. Icyakora amafoto y'ubukwe bwabo yatangiye kujya
hanze kuri uyu wa mbere benshi bibaza
ukuri kwayo.
Amakuru aturuka mu
nshuti z'aba bombi za hafi yemeza ko Miley Cyrus na Liam Hemsworth bakoze ubukwe ku cyumweru taliki ya 23
Ukuboza uyu mwaka wa 2018. Ni umuhango witabiriwe n'abantu bacye bo mu miryango
yabo ya hafi .
Miley Cyrus yashyize ifoto hanze ahobera umugabo we mu bukwe bwabo ayigereranya n'indi bafotowe muri filime bahuriyemo yitwa The last Song bahuje urugwiro yandikaho hasi amagambo agira ati agira ati '' nyuma y'imyaka 10 ...
Aba bombi bahuriye bwa mbere muri iyi filimi The Last Song mu mwaka wa 2009 batangira gukundana kuva icyo gihe, ndetse baza kwemeranya kubana mu mwaka wa 2012 batandukana mu mwaka wakurikiyeho. Gutandukana na Liam Hemsworth biri mu byakoze kuri Miley Cyrus cyane, dore ko yageze igije cyo kwiheba, kwambara ubusa no kuvugwa cyane ndetse indirimbo ye "Wrecking Ball" bivugwa ko yayandikiye uyu musore.
Nyuma y'imyaka 2 aba bombi bongeye kugaragara bari kumwe mu munyenga w'urukundo, cyakora mu kiganiro cya televiziyo The Ellen DeGeneres, Cyrus yahakanye ko atarasubirana na Liam Hemsworth, gusa ngo nta wuhisha inzu ngo ahishe umwotsi urukundo rwabo rwaje kongera kumenyekana.
kuri ubu aba bombi
bari basanzwe babana mu rugo rwabo ruherereye Malibu i California inzu yabo yahiye mu gihe cy'inkongi iherutse kwibasira uyu
mujyi wa California.
Src: CNN
TANGA IGITECYEREZO