RFL
Kigali

Miley Cyrus na Liam Hemsworth bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 10 bakundana

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:27/12/2018 8:07
0


Nyuma y'ibihe by'urukundo bitaboroheye, batandukana bongera basubirana Miley Cyrus na Liam Hemsworth ibyamamare muri cinema i Hollywood bambikanye impeta bemeranwa kubana akaramata .



Ubukwe bw'aba bombi bwatangajwe ku mugaragaro na Miley Cyrus abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram. Icyakora amafoto y'ubukwe bwabo yatangiye kujya hanze kuri uyu  wa mbere benshi bibaza ukuri kwayo.

Amakuru aturuka mu nshuti z'aba bombi za hafi yemeza ko  Miley Cyrus na Liam Hemsworth bakoze ubukwe ku cyumweru taliki ya 23 Ukuboza uyu mwaka wa 2018. Ni umuhango witabiriwe n'abantu bacye bo  mu miryango yabo ya hafi . 

Miley Cyrus yashyize ifoto hanze  ahobera umugabo we mu bukwe bwabo ayigereranya n'indi bafotowe muri filime bahuriyemo yitwa The last Song bahuje urugwiro yandikaho  hasi amagambo agira ati agira ati '' nyuma y'imyaka 10 ...

Miley


Aba bombi bahuriye bwa mbere muri iyi filimi The Last Song mu mwaka wa 2009 batangira gukundana kuva icyo gihe, ndetse baza kwemeranya kubana mu mwaka wa 2012  batandukana mu mwaka wakurikiyeho. Gutandukana na Liam Hemsworth biri mu byakoze kuri Miley Cyrus cyane, dore ko yageze igije cyo kwiheba, kwambara ubusa no kuvugwa cyane ndetse indirimbo ye "Wrecking Ball" bivugwa ko yayandikiye uyu musore.

Nyuma y'imyaka 2 aba bombi bongeye kugaragara bari kumwe  mu munyenga w'urukundo, cyakora  mu kiganiro cya televiziyo The Ellen DeGeneres, Cyrus yahakanye ko atarasubirana na Liam Hemsworth, gusa ngo nta wuhisha inzu ngo ahishe umwotsi urukundo rwabo rwaje kongera kumenyekana.

Liam


kuri ubu aba bombi bari  basanzwe babana mu rugo rwabo ruherereye Malibu i California inzu yabo yahiye mu gihe cy'inkongi iherutse kwibasira uyu mujyi wa California.

Src: CNN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND