RFL
Kigali

Dore ububi bw’imirasire ya WIFI

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/12/2018 14:02
0


Ni byiza kubanza kumenya neza icyo WIFI ari cyo mbere yo gufata umwanzuro. Ibyuma byose bitanga WIFI bikwirakwiza imirasire ya radiofréquences yitwa micro-ondes ( Uduterasi duto tutagaragarira amaso).



Ibyuma byinshi bitanga murandasi y’inziramigozi n’ibindi bisa na byo bigira icyanya cy’imirasire birekura amasaha 24 kuri 24 ndetse imeze neza neza nk’iy’amafuru ashyushya ibyo kurya atanga mu gihe dushyushya ibyo kurya….Iyo ushyize ibiryo mu ifuru ishyushya tuzi nka micro onde ukayicana irekura imirasi ishyushye ishwanyaguzwa ibyo kurya ushyuhije kugiramgo bishyuhe, ninako bigenda rero iyo wakije ibyuma bitanga murandasi y’inziramugozi WIFI kuko nayo yohereza ubushyuhe bukinjira mu mubiri.

Ese koko WIFI ifite ubuziranenge?

Abemeza iby’ubuziranenge bakomeza gutsimbarara bavugako nta ngaruka WIFI itera ndetse basunitswe cyane n’ibigo by’ubucuruzi mu ikoranabuhanga kuko ntabushyuhe bwumvikana ku ruhu irekura nyamara ubushakashatsi burenga ibihumbi  bwakozwe n’ibigo byigenga bigaragaza ko imirasire ya WIFI ari mibi cyane kuko ishobora no kwica ibinyabuzima.

Abashakashatsi benshi bemeza ko iyo mirasire ariyo iri ku isonga  mu: Kwangiza agahu gatwiriye ubwonko, guhungabanya imicungire y’isukari mu bwonko, kwangiza urukurikirane rw’uturemangingo ndangamuntu AND, kwangiza ikorwa rya proteins zirwanya stress, kwangiza imikorere y’utunyangingo tugize umubiri.

Ndetse ubushakashatsi bwinshi byagiye bugaragaza ko imirasire ya WIFI itera umunaniro ukabije w’ubwonko, kwangirika k’uruhu,Umutwe udakira ndetse ibangamira cyane igogora mu gifu. Ibyo byose ni bibi ariko hari ikindi kirutaho ni indwara zikomeye ziterwa n’ibyo bibazo twavuze haruguru zirimo:

Ibibyimba byo mu bwonko, Cancer y’ibere, Agahinda gakabije, Cancer zitandukanye z’abana, Indwara z’umutima, Kugumbaha n’Indwara z’uruhu. Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima OMS ryashyize imirasire ya WFI ku rutonde rw’ibishobora gutera cancer zo mu bwoko bwa 2B

Ibyiza byo kwirinda imirasire ya WIFI

N’ubwo abantu benshi kubaho nta WIFI byaba bisa nko kubaho mu mwijima ariko kwirinda imirasire ya WIFI bifite inyungu nyinshi cyane harimo; Gusinzira neza, kugwiza imbaraga, kumva utuje mu mutwe, kugira uruhu rwiza, kumererwa neza mu ngingo, kuryoherwa n’ibindi.

Inama za gufasha kwirinda imirasire ya WiFi

1.Koresha Murandasi y’imigozi; izaguha murandasi nziza kandi idateza ibyago, aha ni byiza guhitamo ubwo bwiza bw’umugozi nk’uko byemezwa n’abahanga ko imigozi ya murandasi nibuze ikwiye kuba ihera kuri Cat 6a SSTP (paire torsadée blindée).

2. Zimya ikoreshwa ry’inziramugozi ku byuma byose ukoresha

Akenshi dufunga WIFI kuri routeur tukirengagiza kufunga ikoreshwa ryayo mu ma telefone, Mudasobwa, iPod Touche, iPad, Tablette n’ibindi byinshi bifite ubushobozi bwo kwakira no gutanga WIFI

 

3. Gusimbuza uburyo bwa WIFI imigozi

4.Koresha routeur zo mu bwoko bwa  JRS Eco-Wifi kuko nibuze zo zirekura imirasire iringaniye kuko za kozwe n’umuhanga wari umaze kubona ko WIFI yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umwana we.igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi aribyo:Routeur ya Asus n’uburyo bwa JRS Eco-Wifi; ni uburyo buha Routeur isanzwe ubushobozi bwo gutanga WIFI ifi ubwisubire buri munsi ho inshuro 10 kuri WIFI isanzwe kuko yo igira ubwisubire bwa 1 ku isegonda.

5. Shyira kure ibikoresha WIFI byose kuko uko bikujya kure ni nako ingaruka zabyo zigabanuka

6. Zimya WIFI zose mbere yo kurya kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubukana bwose bw’imirasire ya WIFI bwikuba inshuro nyinshi mu ijoro.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND