Ni byiza kubanza kumenya neza icyo WIFI ari cyo mbere yo gufata umwanzuro. Ibyuma byose bitanga WIFI bikwirakwiza imirasire ya radiofréquences yitwa micro-ondes ( Uduterasi duto tutagaragarira amaso).
Ibyuma byinshi bitanga murandasi y’inziramigozi n’ibindi bisa na byo bigira icyanya cy’imirasire birekura amasaha 24 kuri 24 ndetse imeze neza neza nk’iy’amafuru ashyushya ibyo kurya atanga mu gihe dushyushya ibyo kurya….Iyo ushyize ibiryo mu ifuru ishyushya tuzi nka micro onde ukayicana irekura imirasi ishyushye ishwanyaguzwa ibyo kurya ushyuhije kugiramgo bishyuhe, ninako bigenda rero iyo wakije ibyuma bitanga murandasi y’inziramugozi WIFI kuko nayo yohereza ubushyuhe bukinjira mu mubiri.
Ese koko WIFI ifite ubuziranenge?
Abemeza iby’ubuziranenge bakomeza gutsimbarara bavugako nta
ngaruka WIFI itera ndetse basunitswe cyane n’ibigo by’ubucuruzi mu
ikoranabuhanga kuko ntabushyuhe bwumvikana ku ruhu irekura nyamara
ubushakashatsi burenga ibihumbi bwakozwe
n’ibigo byigenga bigaragaza ko imirasire ya WIFI ari mibi cyane kuko ishobora
no kwica ibinyabuzima.
Abashakashatsi benshi bemeza ko iyo mirasire ariyo iri ku
isonga mu: Kwangiza agahu gatwiriye
ubwonko, guhungabanya imicungire y’isukari mu bwonko, kwangiza urukurikirane
rw’uturemangingo ndangamuntu AND, kwangiza ikorwa rya proteins zirwanya stress,
kwangiza imikorere y’utunyangingo tugize umubiri.
Ndetse ubushakashatsi bwinshi byagiye bugaragaza ko
imirasire ya WIFI itera umunaniro ukabije w’ubwonko, kwangirika k’uruhu,Umutwe
udakira ndetse ibangamira cyane igogora mu gifu. Ibyo byose ni bibi ariko hari
ikindi kirutaho ni indwara zikomeye ziterwa n’ibyo bibazo twavuze haruguru
zirimo:
Ibibyimba byo mu bwonko, Cancer y’ibere, Agahinda gakabije,
Cancer zitandukanye z’abana, Indwara z’umutima, Kugumbaha n’Indwara z’uruhu. Ishami
ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima OMS ryashyize imirasire ya WFI ku
rutonde rw’ibishobora gutera cancer zo mu bwoko bwa 2B
Ibyiza byo kwirinda
imirasire ya WIFI
N’ubwo abantu benshi kubaho nta WIFI byaba bisa nko kubaho
mu mwijima ariko kwirinda imirasire ya WIFI bifite inyungu nyinshi cyane
harimo; Gusinzira neza, kugwiza imbaraga, kumva utuje mu mutwe, kugira uruhu
rwiza, kumererwa neza mu ngingo, kuryoherwa n’ibindi.
Inama za gufasha
kwirinda imirasire ya WiFi
1.Koresha Murandasi y’imigozi; izaguha murandasi nziza kandi
idateza ibyago, aha ni byiza guhitamo ubwo bwiza bw’umugozi nk’uko byemezwa
n’abahanga ko imigozi ya murandasi nibuze ikwiye kuba ihera kuri Cat 6a SSTP
(paire torsadée blindée).
2. Zimya ikoreshwa ry’inziramugozi ku byuma byose ukoresha
Akenshi dufunga WIFI kuri routeur tukirengagiza kufunga
ikoreshwa ryayo mu ma telefone, Mudasobwa, iPod Touche, iPad, Tablette n’ibindi
byinshi bifite ubushobozi bwo kwakira no gutanga WIFI
3. Gusimbuza uburyo bwa WIFI imigozi
4.Koresha routeur zo mu bwoko bwa JRS Eco-Wifi kuko nibuze zo zirekura
imirasire iringaniye kuko za kozwe n’umuhanga wari umaze kubona ko WIFI yaba
yaragize uruhare mu rupfu rw’umwana we.igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi
aribyo:Routeur ya Asus n’uburyo bwa JRS Eco-Wifi; ni uburyo buha Routeur
isanzwe ubushobozi bwo gutanga WIFI ifi ubwisubire buri munsi ho inshuro 10
kuri WIFI isanzwe kuko yo igira ubwisubire bwa 1 ku isegonda.
5. Shyira kure ibikoresha WIFI byose kuko uko bikujya kure
ni nako ingaruka zabyo zigabanuka
6. Zimya WIFI zose mbere yo kurya kuko ubushakashatsi
bwagaragaje ko ubukana bwose bw’imirasire ya WIFI bwikuba inshuro nyinshi mu
ijoro.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO