Kigali

VIDEO: Ubuhamya bw'ubuzima bushaririye bwa Isimbi Noeline wabaye mayibobo,umumansuzi... wiyamamaje muri Miss Rwanda 2019 yarize amashuri 4 abanza gusa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/12/2018 13:42
16


Isimbi Noeline ni umwe mu bakobwa barenga ijana bashakishaga itike yo guhagararira intara y'Iburasirazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda2018, uyu mukobwa kimwe nuko byamugendekeye i Musanze ubwo yajyaga gushaka uko yabona itike yo guhagararira intara y'Amajyaruguru avamo kubera kutageza ibipimo by'uburebure.



Uyu mukobwa amaze kuvamo yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza ko n'ubwo atabashije gukomeza mu irushanwa bitamuciye intege z'umushinga afite wo gukangurira urubyiruko kwirinda ubucuruzi bukorerwa abana b'abakobwa. Ucyumva umushinga w'uyu mwana w'umukobwa wahita wibaza impamvu ariwo mushinga yahisemo.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Isimbi Noeline yatangaje ko ku myaka icyenda ari bwo yavuye iwabo i Rwamagana aza i Kigali atangira ubuzima bwo kuba mayibobo, aha akaba yarakoreye mu Kiyovu cy'abakire, aha yahakoreye imyaka ibiri bitewe n'uko yakuze nta rukundo rw'ababyeyi afite yewe abona ntawe umwitayeho. Yaje i Kigali aje gushaka amaramuko. Isimbi yiyemerera ko yafungiwe ahantu hanyuranye kandi henshi muri icyo gihe.

Ubwo yari afite imyaka 11 Isimbi yaje gufatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco cy'abana bo ku muhanda i Musanze, aha akaba yarahavuye afite imyaka 13. Ibyo yabonye mu myaka yari afite uyu mukobwa wari ukiri umwana byatumye yigira inama yo guhunga u Rwanda ngo ajye gushakisha hanze yarwo. Yanyuze Uganda yerekeza muri Kenya agenda nk'impunzi yo muri Congo.

Isimbi

Isimbi Noeline ubwo yajyaga kwiyamamaza i Musanze ntabashe guhirwa agakurwamo na metero

Akigera muri Kenya naho ntiyorohewe kuko yaje gutabwa muri yombi amara amezi 9 yose afunze kubera kutagira ibyangombwa. Nyuma Isimbi avuga ko yaje kugarurwa mu Rwanda noneho ashaka ibyangombwa yerekeza atyo muri Kenya abifite ahamara indi myaka ine. 

Nyuma y'iyi myaka yamaze muri Kenya yaje kwigira inama yo kujya muri Afurika y'Epfo aho yagombaga gushakira ubuzima bwiza nk'Uburayi bwa Afurika. Nairobi kugera muri Afurika y'Epfo uyu mwana w'umukobwa yakoze urugendo rw'amezi abiri mu modoka cyane ko nta byangombwa yanagiraga yagendaga akwepa akwepa ku mipaka. Muri iki kiganiro yatuganirije uko yageze muri Afurika y'Epfo agahurika agashakisha imibereho kugeza ubwo abonye akazi ko kubyina mu tubyiniro imbyino inaha zitwa ibimansuro.

Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko ubwo yari muri ako kazi yagiye ahura n'abana benshi barimo n'abanyarwandakazi bajyanwa hanze bijejwe ubukire ariko bagerayo bagahurika bityo ahitamo ko yagaruka mu Rwanda akaba umugabo wo guhamya ibyo yabonye agatera ingabo mu bitugu Leta mu kurwanya icuruzwa ry'abana b'abakobwa by'umwihariko nk'umuntu wabyiboneye n'amaso.

Isimbi Noeline umaze ibyumweru bitatu gusa mu Rwanda yabonye inzira nziza yo kunyuzamo uyu musanzu we ari ukwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019 bityo yabona amahirwe  yo gutambuka akabona aho anyuza ijwi rye cyane ko n'umushinga we wari uwo kurwanya igurishwa ry'abana babakobwa. Uyu mukobwa yari yirengagije ko yize amashuri ane gusa abanza mu gihe hasabwa umukobwa wize akarangiza amashuri yisumbuye. Gusa ngo inzira yose byari gusaba ngo ijwi rye ryumvikane yari kuzikoresha ariko ijwi rye rigatambuka. Uyu mukobwa yiyamamarije i Musanze bwa mbere ntiyabasha gutambuka kuko atagejeje metero basaba, nyuma yagerageje kujya i Kayonza naho metero imubana ikibazo ngo abe yanyura mu rihumye abategura Miss Rwanda.

Icyakora ngo n'ubwo byanze ntacitse intege, Miss Rwanda yari inzira imwe mu zo atekereza azanyuzamo ubutumwa ashaka gutanga ariko kuva yanze ngo agiye gutangira gukora ibiganiro bizacishwa ku mbuga nkoranyambaga byiganjemo ubuhamya bwe n'ubw'abandi bityo atangaze ubutumwa agenera urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange.

Noeline

Isimbi Noeline ubwo yiyamamazaga muri Miss Rwanda i Kayonza nabwo ntiyahiriwe

Abajijwe niba adateganya gusubira mu ishuri ngo yige, uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko akeneye kwiga ariko atasubira mu ishuri ahubwo ari gushaka uko yakwiga binyuze kuri murandasi (online) cyane ko ikoranabuhanga ryabikemuye.

Abajijwe uburyo ababyeyi be babayeho Isimbi Noeline wumvikana nk'utazi amakuru yabo dore ko yatangaje ko nyina aba i Rubavu aho yashatse undi mugabo mu gihe ise we aba i Rwamagana n'ubwo nta bushobozi afite yewe atagira n'aho aba wenda ngo abe yajya kuhamubariza. Gusa yizera ko Imana nimushoboza azongera agahura n'ababyeyi be batandukanye afite umwaka umwe gusa w'amavuko.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA ISIMBI NOELINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zaza 6 years ago
    Gerageza amahirwe ariko sinzi ko byavamo ukurikije amanyanga yawe. Leta imaze kugutangaho byinshi ariko imyitwarire yawe ntacyo yatuma ugeraho. Ibyo utangaje byose nta nakimwe cyukuri kugeza no kumazina yawe ugenda uhindagura.
  • Chitra6 years ago
    njye ndumiwe none c arashaka kuba miss koko cg ni urwenya ari gutera uyu ni ikirara ari kwiyamamaza yamamaza uburara bwe ngo abagabo bamumenye yicuruze ni gute umuntu atashaka kumenya uko ababyeyi be babayeho niba koko afite indangagaciro zubunyarwandakazi mbega njyr ndumiwr kabisa ahubwo bamwitondere Imana ishimwr yamugize mugufi akaba abuze uko ahatana muri miss Rwanda uyu yazajya agurisha abana babakobwa nagende ni kabwera ati ishuri hoya!uyu yaracanganyukiwe kuko aramutse afite intego yasubira kwiga ikindibagira amanyanga ni gute yabonye atujuje uburebure i musanze akajya iburasirazuba igipimo c gihinduka mu masaha hhhhhhh wenda ari ikibazo atasubije byakumvikana ko wenda igisubizo yabyizeho cg yashize ubwoba bwa jury sha ndakwanze wa kirara cy umukobwa kitazi aho ababyeyi baba kidashaka no kuhamenya uwo muvumo ntuzawukira.
  • bucyana6 years ago
    The story of this girl doesnt add up. ni ibyo yahimbye kbsa! sorry to say so; umuntu wanyuze muri ubwo buzima ntabwo yavuga atya. Ikindi, niba yarashoboraga kubonaga 70 000 Rands ku ijoro rimwe (ubwo ni hafi 4.2 million RWF; 1Rand =61.18 RWF). Nkumuntu war mu bukene sinzi ko ayo mafr yari kuyareka rwose ngo aj kuba miss; Simpaknye ko SA hari amafr ariko ibyo avuga ni surreal! ntibibaho rwose! She is just tryin to get attention
  • king Rugamba6 years ago
    Mbega umwana wahuye nibibazo, But sorry Rda is our motherland welcome back kandi ubuzima buzakomeza kandi neza
  • Evariste MURWANASHYAKA6 years ago
    Uyu mukobwa namubina gute ngo mufashe kugera ku nzozi ze? Evariste/Programs Manager of CLADHO 0788300685
  • Jonana6 years ago
    Jyewe abo Bantu bateye comments hejuru ndabiyamye ntimwabanye nawe nuko rero mumuhe amahoro kuba yagiye muri miss rwanda 2019 yarize amashuri ane gusa nuko Hari icyo ashaka ahubwo birahagije kuba atabonye pass
  • Kaka6 years ago
    Uyu mukobwa ibyo yavuze byose ni ukubeshya cg ugukabya. Izi nzira zose nizibayemo kugera south africa ariko yakabije cyane. Mpereye muri kenya ntiwahava utagira fr kansi ngo yari impunzi muri kenya nta fr yari afite ntiwafata urugendo nta fr gusa ku mupaka paka kugera south africa singombwa ko uba ufite ibyangombwa ariko ugomba kuba ufite cash. South africa naho kuvuga ngo 70000R yabikorera minsi ibiri cg se ngo abagabo bamuhaye ariya fr ngo basambane ni bongo!!!! South africa hari abakobwa beza cyane kandi badakeneye fr ahubwo bo babuze ayo bayaha yego nabafr barahari ariko si menshi umuhonga nka 100r uwo aba yahuye n'umusirimu naho indaya ziciriritse ni amarandi 20, 30, 40, 50 mbese biterwa nuko uje nawe nyine. Ibyo kurinda yavuze ngo ubona 1000 no amenshi ashoboka no 400 kandi nabyo mbiheruka kera simpamya ko ubu akiboneka. Bajye bavugisha ukuri rero
  • Save Rwanda6 years ago
    Hello SImbi, Sorry for your struggle, but I am glad that you stood strong! I am an American Rwanda who lives in the United States, and willing to help you in your endeavour. Do not hesitate to contact me on the following phone # 001 816 866-5136. I believe that the story does add up. There are moral people with strong values despite life circumstances. Thank you
  • Lilian 6 years ago
    Chr wahuye nubuzima bubi Arko njira umucyo nyarwanda kandi shyaka ababyeyi bawe Byaba byiza
  • mercy6 years ago
    Uyu mukobwa atumye ngira emotions, ni umuhanga gusa yahuye nibibazo ,Imana imucire inzira ,izamwuzurize ibyifuzo bye
  • Gisèle6 years ago
    Mbega umwana wababaye, ababyeyi babyara abana bakabatererana bakwiye ibihano. Umuntu kubaho nk'imfubyi afite ababyeyi mana we ndababaye.
  • Isimbi6 years ago
    Very intelligent girl , you deserve to be min, ikibazo cy'abana bakiri aho wabaye wagikemura aho kugikemuza kwa kabuga, gitagata etc
  • Tuyisenge6 years ago
    Yihangane Urwanda Ni Rwiza Kuruta Amahanga
  • Tuyisenge6 years ago
    oh rara umukobwa arambabaje gsa ntacike intege Imana Iramuzi kd yigirire ikizere cy'ubuzima
  • Kamariza6 years ago
    Wamukobwa sinkuzi Ariko Ufite ikibazo mumutwe umuntu arifata akavuga nyina na se bakubyara uko empty you namuntu ushyira famille Ye hanze uko ababyeyi bakubyaye koko!!! Rega ngo siwakundaga urwanda ukaba ungarutse gukora iki se!!!
  • Nkusi Norbert6 years ago
    Arikose abafunga bo ntibareba nuwo bafunga! Umwana nkuyu mubyukuri kumufunga bimufasha iki usibye kumuhindura ikihebe! Aho bamushakiye aho aba bakamurera ngo bagiye kumufunga! Nizereko bagiye kumufasha kuko birumvikanako afite nubwenge nubwo atize ariko abonye ubufasha yakwiga akagera kure,kuko umwana ungana utyo ushobora kuva mugihugu akajya mukindi ntawe umujyanye atazi naho ashyikira uyu yize yagera kure rwose! Ubu wasanga yari aziko azajya muri miss agacaho nkuko yaciye kumipaka yibihugu yagiyemo ntibarabukwe!!! Hahahah sha isi nayo nishuri ritoroshye ntacyo itagukoresha!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND