Kigali

ADA Bisabo yakoze igitaramo yatumiyemo Papane, Gahongayire, Bosco Nshuti, Asaph music na True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2018 19:51
1


Kuri iki Cyumweru tariki 23/12/2018 ni bwo ADA Bisabo Claudine (ABC) yakoze igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana biba akarusho ubwo ADA yari ageze kuri stage dore ko habayeho umwanya wo gusirimba mu buryo budasanzwe.



Ni mu gitaramo cyiswe ‘Evening of Praise Live Concert’ cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuva saa cyenda z'amanywa kugeza saa mbiri z'ijoro. Muri iki gitaramo ADA yari ari kumwe n'abandi baramyi batandukanye barimo; Aline Gahongayire, Bosco Nshuti, Asaph Music (Rubavu), Asaph music international (Gatenga), True Promises Ministries n'icyamamare Papane Bulwane waturutse muri Afrika y'Epfo.

Ada Bisabo Claudine

Asaph Music Rubavu yaririmbye muri iki gitaramo

Ubwo yari ageze kuri Stage, ADA Bisabo yabanje kwakira umuhanzi Papane amuha ikaze mu gitaramo. Yavuze ko ari umuhanzi akunda cyane akaba amukundira uburyo yirekura akabyinira Imana. ADA yaririmbye indirimbo ze zinyuranye zikunzwe n’abatari bacye aziririmba ari nako anyuzamo agasimbuka. Yazengurutse salle yabereyemo igitaramo, arasirimba arongera arasirimba. Abari muri iki gitaramo bagize ibihe bidasanzwe mu gutambira Imana.

Ada Bisabo Claudine

ADA mu gitaramo yaheshejemo benshi umugisha

Aline Gahongayire ubitse mu kabati igikombe cy’umuhanzikazi w’umwaka aherutse kwegukana mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018 yaririmbye muri iki gitaramo yishimirwa n’abatari bacye. Yaserutse kuri stage akenyeye igitenge ibintu atari amenyereweho. Yavuze ko yakunze ADA acyumva ubuhamya bwe bituma amwemerera kuririmba mu gitaramo kabone n’ubwo batari baziranye.

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire mu gitaramo cya ADA

Bosco Nshuti  wabaye umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018 yahesheje umugisha abari mu gitaramo cya ADA bituma agabirwa inka. Abandi baririmbyi baririmbye muri iki gitaramo ni Asaph Music (Rubavu), Asaph music international (Gatenga) na True Promises Ministries. Aba bose bafashije abari muri muri iki gitaramo kwinjira muri Noheli buzuye indirimbo z’amashimwe.

Papane Bulwane uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika y’Epfo na cyane ko ari mu batangije Spirit of praise ifite amateka yihariye ku mugabane wa Afrika mu muziki wa Gospel, yasendereje ibyishimo by’abari muri iki gitaramo. Uyu muhanzi waririmbiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, na we ubwe yavuze ko yanezerewe cyane, ibintu bishimangirwa n’amagambo akomeye yavugiye kuri stage dore ko yatangaje ko azagaruka mu Rwanda akahakorera igitaramo.

Papane Bulwane

Papane mu gitaramo yatumiwemo i Kigali na ADA

Mbere y'uko Papane asubira iwabo muri Afrika y'Epfo, mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 24/12/2018 ADA n’umugabo we Sam bakiriye Papane i Remera ku Kisimenti kuri Café Ark kwa C John bahafatira ifunguro rya mu gitondo. Nyuma y'aho ni bwo Papane yafashe rutemikirere asubira iwabo muri Afrika y’Epfo. Yavuye mu Rwanda yishimye cyane dore ko yakiriwe neza cyane ukongeraho no kuba yahungukiye inshuti aho twavugamo nka Bosco Nshuti wanamuherekeje i Kanombe. Binavugwa ko Papane yatangiye umushinga wo gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wa Gospel.

True Promises

True Promises mu gitaramo cya ADA

Ada Bisabo Claudine

Bosco Nshuti yaririmbye abantu baramwishimira, agabirwa inka

Ada Bisabo Claudine

Asaph Music International Gatenga yaririmbye muri iki gitaramo

Ada Bisabo Claudine

Bishop Dr Masengo Fidele yari muri iki gitaramo hamwe n'umufasha we

Ada Bisabo Claudine

Ada Bisabo hamwe n'umugabo we umufasha bya hafi mu muziki we

Ada Bisabo Claudine

Papane (hagati) hamwe na Sam umugabo wa Ada (ibumuso) na Mazeze (iburyo) umuyobozi wa Alarm Ministries,..hano bari bari ku Kisimenti kuri Cafe Ark kwa C John

Ada Bisabo Claudine

Papane Bulwane ubwo yari kuri kibuga cy'indege asubiye muri Afrika y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • inconnue6 years ago
    wwoow congratulations ADA, so proud of you



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND