Kigali

MU MAFOTO: Tonzi yakoze igitaramo ‘Spread Love Christmas’ asangira Noheli n’abana bafite ubumuga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2018 0:46
3


Spread Love Christmas ni igitaramo cyateguwe na Tonzi afatanyije n’umuryango Birashoboka. Muri iki gitaramo Tonzi yasangiye Noheli n’abana bafite ubumuga. Ikindi cyaranze iki gitaramo ni uko aba bana bagaragaje impano ikomeye bafite.



Tonzi yacuranze umuziki w'umwimerere

Aimable Twahirwa ari mu bitabiriye iki gitaramo

Ni igitaramo cyabaye tariki 20 Ukuboza 2018 kuri Tedga's Hall ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Cyateguwe n'umuryango Birashoboka Dufatanyije watangijwe na Tonzi afatanyije na Mariam Nteziyaremye usanzwe uba mu Bubiligi. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi banyuranye barimo; Aime Uwimana, Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Xavier Ngarambe waririmbye 'Umwana ni umutware', Diana Kamugisha, Brian Blessed, Billy Jakes n’abandi benshi.

Tonzi

Aba bana bafite impano ikomeye

Muri iki gitaramo Tonzi yasangiye Noheli n'abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cyitwa Izere Mubyeyi giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Habanje kuba igitaramo aba bana bagaragaza impano zikomeye bafite kandi zitandukanye. Tonzi yabwiye Inyarwanda ko yateguye iki gikorwa nyuma yo gusanga muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, abana bafite ubumuga babura ubitaho n'ubereka urukundo.


Tonzi hamwe Mariam

Muri “Spread Love Chrismas Concert” Tonzi yari ari kumwe n'abahanzi batandukanye barimo; Mariam ufite ubumuga bw'ingingo, Brian Blessed, Shema Toussain, Babou, Livingston, Ijwi Family, Healing Stars Drama Team n’abandi. Tonzi avuga ko ari iby'agaciro kubona aba bana bahabwa umwanya bakagaragaza impano bafite. Kompanyi zirimo Alpha Entertaiment Event-Production, Holy Spirit na RwandAir ziri mu baterankunga b'imena b'iki gitaramo cyateguwe n'umuryango Birashoboka Dufatanyije.

TonziTonzi ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Wari umunsi wo gusangira n’imiryango ifite abana bafite ubumuga. Babanje gusangira hagati n’abana n’ababyeyi kakurikiraho gusenga, kwakira abashyitsi binyuze mu muco wa kinyarwanda hakoreshejwe ingoma. Hakurikiyeho guhimbaza Imana binyuze muri band bari kumwe na Tonzi mu ndirimbo Humura yishimiwe na benshi. Nyuma hakurikiyeho umukino bise ‘Impundu i Betelehemu.  Marriam ni we wahise akurikiraho nyuma ye haza Ijwi Family, hakurikiraho igikorwa cyo kwizihiza isanukuru y’imyaka 8 y'umwana ufite ubumuga bw’ingingo.

Hakurikiyeho indirimbo y’abana bafite ubumuga "Izere mu byeyi" Fabien ufite ubumuga bwo kutabona acuranga gitari. Uhagarariye Birashoboka Dufatanyije yashimiye buri muntu wahageze akiifatanya mu gitaramo n’abana bafite ubumuga. Hakurikiyeho uhagarariye umuryango NCPD w'abafite ubumuga mu Rwanda. Umushyitsi mukuru yari Saidi ushinzwe abafatanyabikorwa b'akarere ka Gasabo. Mu ijambo rye yavuze ko abantu bafite ubumuga nabo bashoboye, asaba uruhare rwa buri wese mu gufatanya kuzamura impano z’aba bana bafite ubumuga.

REBA ANDI MAFOTO

Spread Love Christmas ConcertSpread LoveSpread loveSpread  loveSpread loveSpreadAime UwimanaNoheli nzizaKuryaAmakuruKuruhukaAMAKURUWatoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choirSpread loveTonziSaturaSpread love

Patient na Serge bahagurukijwe n'aba bana nuko bajya imbere kubyinira Imana

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvette6 years ago
    Hhhhhhhhhhhhh iki si igitaramo Tonzi we! Ni umusangiro. Naguhaye zero
  • Pasteur 6 years ago
    Naraje mu gitaramo byari byiza ariko ya team yawe mwakoranaga uzongere uyishire muri management yubuhanzi Kuko ntibikirimo neza,,,, Ndagukunda
  • Mozy6 years ago
    Muraho basomyi, Ndashimira Tonzi ko yagambiriye kandi agakora igikorwa cyiza cy'urukundo. Imana imwongere umugisha ndetse nabo bafatanyije. Gusa ndifuza guhugura gato nkavuga nti ntabwo byaba byiza ubutaha iki gikorwa kibaye ariko ntibishyirwe mw'itangazamakuru. Ndatekereza ko ariko igikorwa gikozwe mw'izina ry'Imana. Ijambo ry'Imana ritubwirako nidutangisha ukuboko kw'indyo ukwimoso ntikukabimenye.,mbona ntampamvu yo gushyira igikorwa nkiki kukarubanda. Murakoze!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND