RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Uko igikorwa cyo gutoranya abazahagararira Amajyepfo cyagenze i Huye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/12/2018 14:32
0


Tariki 22/12/2018, Amajyepfo ni yo itahiwe gutanga abakobwa bazayihagararira muri Miss Rwanda 2019. Igikorwa cyo kubahitamo cyabereye muri Hotel Credo mu mujyi wa Huye. Guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bari batangiye kuhagera. Inyarwanda.com tugiye kukugezaho uko iki gikorwa cyagenze.



Huye ni umujyi ufite amateka mu bintu by’imyidagaduro, ahanini bishingiye ku kuba ari ho hahoze kaminuza nini kandi yubashywe cyane kurusha izindi mu Rwanda. Kuri ubu hari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ribarizwamo amasomo atandukanye. Ni umujyi twasanzemo amafu menshi dore ko nta zuba ryavaga nyamara nta n’imvura yari ihari.

Saa Munani zuzuye: Hari hatangiye igikorwa cyo gutanga imyirondoro, gupimwa ibiro n’uburebure ku bakobwa bitabiriye irushanwa ngo harebwe niba bujuje ibisabwa ari byo imyaka itarenze 25, metero na santimetero 70 z’uburebure ndetse n’ibiro bitarenze 75 ntibinabe munsi ya 45. Abakobwa bitabiriye i Huye kugeza ubu ni benshi ugereranyije no mu ntara zabanje mu Majyaruguru no mu Burengerazuba. 

Reba amafoto ya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ubwo bapimwaga banabazwa imyirondoro.

Miss Rwanda

Aho irushanwa rigiye kubera hateguwe

Miss Rwanda

Bamwe bari bwemererwe gukomeza mu gihe abandi bari bube basezererwa

Miss Rwanda

Aba nibo bafasha abakobwa bitabiriye mu bijyanye no kubabaza imyirondoro

Miss Rwanda

Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa i Huye

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

i Huye hitabiriye abakobwa benshi babarirwa muri za 60

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Saa cyenda n'igice: Hamaze gutangazwa ko abakobwa bari biyandikishije kuzarushanwa i Huye bari 67 ariko abaje guhatana ni 40, abujuje ibisabwa bemerewe kujya imbere y'akanama nkemurampaka ni 20. Nyuma yo guhitamo abari buze kurushanwa, hagiye gukurikiraho igikorwa nyamukuru cy'uko buri mukobwa muri 20 bemerewe kurushanwa batambuka imbere y'akanama nkemurampaka babazwa ibibazo mu kinyarwanda no mu rundi rurimi rumwe rw'amahanga bahisemo hagati y'icyongereza n'igifaransa.

Ibishingirwaho hatangwa amanota ni ubwiza, ubumenyi ndetse n'uburyo umukobwa agaragaza bwa bumenyi bwe igihe ageze imbere y'akanamankemurampaka, ni ukuvuga ireme ry'ibitekerezo bye ndetse n'icyizere yifitiye imbere y'abantu. Ubwiza n'uburyo umukobwa atambuka n'uko yigaragaza bihabwa amanota 30, ubumenyi buhabwa amanota 40 naho uburyo umukobwa yisobanura kuri bwa bumenyi bigahabwa amanota 30 byose hamwe bikaba amanota 100.

Dore amazina y’abakobwa 20 bahataniya guhagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019:

1. Uwase Nadine

2. Ineza Karangayire Cynthia

3. Uwihizwe Roselyne

4. Mukangirinshuti Adelphine

5. Umukundwa Clemence

6. Mutesi Solange

7. Umugwaneza Henriette

8. Imenyabayo Emerance

9. Niyokwizerwa Henriette

10. Uwase Muyango Claudine

11. Mutoni Oliver

12. Niyonsaba Josiane

13. Giramata Henriette

14. Teta Fabiola

15. Umutoni Gisele

16. Umurungi Sandrine

17. Uwicyeza Pamela

18. Umubyeyi Marie Joyeuse

19. Uwingeneye Safa Claudia

20. Tuyishimire Cyiza Vanessa

Saa Cyenda na 53': Akanama nkemurampaka kamaze kugera mu myanya ngo gatangire kakire abakobwa bagiye kurushanwa umwe umwe. abagize akanama nkemurampaka ni Michelle Iradukunda, Mutesi Jolly na Uwase Marie France.

Miss Rwanda

Abakobwa 20 bemerewe kurushanwa babanje kwiyerekana

Miss Rwanda

Lucky niwe ukomeje kuba MC muri iki gikorwa

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane nawe yaje kureba igikorwa cy'amajonjora i Huye

Miss Rwanda

Michelle Iradukunda, umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Miss Rwanda

Uwase Marie France nawe uri mu kanama nkemurampaka

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly nawe ni umukemurampaka

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Abakobwa batangiye kwiyerekana imbere y'abakemurampaka. Uyu ni Gisele wanahatanye i Musanze na Rubavu ntagire amahirwe

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Alain Ntihinyurwa, umuyobozi wa Smart Design imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi za printing, ikaba n'umuterankunga muri Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss RwandaMiss Rwanda

Uyu nawe yari aje mu irushanwa ubwa kabiri, dore ko n'i Rubavu yari ahari, yababaye cyane ubwo yahabwaga no cyangwa hoya n'abakemurampaka bose

Miss Rwanda

Aha Lucky yamubazaga niba atababajwe no kuba abwiwe hoya n'abakemurampaka bose

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Saa Kumi n'iminota 20': Abakobwa bose uko ari 20 bamaze kwiyerekana imbere y'abakemurampaka. Bose bahise bongera batambuka imbere y'akanama nkemurampaka mbere y'uko hajyaho umwanya w'akaruhuko abakemurampaka bari bufatemo umwanzuro wo guhitamo abakobwa bakwiriye guhagararira intara y'Amajyepfo.

Saa Moya: Hatangajwe abakobwa 10 bazahagararira intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019. Dore amazina yabo:

Tuyishimire Cyiza Vanessa

Uwihirwe Roselyne

Teta Fabiola

Niyonsaba Josiane

Uwase Nadine

Mutoni Oliver

Uwase Muyango Claudine

Uwicyeza Pamela

Umukundwa Clemence

Umurungi Sandrine

Miss Rwanda

Aba nibo bakobwa 10 bazahagararira intara y'amajyepfo muri Miss Rwanda 2019

Nyuma yo kuva i Huye, hazakurikiraho Kayonza ku munsi w’ejo tariki 23/12/2018 ubwo hazaba hatoranywa abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba. Tubibutse ko kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda byongerewe bikaba kuzahembwa imodoka, ibihumbi 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse no kuba brand ambassador wa Cogebank.

Ibisonga 2 bizamukurikira nabyo bizahabwa ibihembo, dore ko igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 500,000Rwf.

REBA ABAKOBWA BITABIRIYE MISS RWANDA 2019 I HUYE


REBA ABAKOBWA 10 BATSINZE MURI MISS RWANDA 2019 I HUYE


IBISUBIZO BY'UMUKOBWA WAVUYE IWABO AFITIYE UBWOBA MISS JOLLY


"AMASHURI NA GEREZA" IBISUBIZO BY'UWABAJIJWE IBINTU NYABURANGA BIRI I MUHANGA


UMUTONI GISELE WIYAMAMARIJE I MUSANZE NA RUBAVU NTATSINDE YAJE N'I HUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND