Watoto children's choir igizwe n'abana bato bo muri Afrika baba muri Uganda mu itorero Watoto church iri kubarizwa mu Rwanda aho yaje gukorera igitaramo ku nshuro yayo ya mbere. Kuri uyu wa Gatanu, abana baganiriye n’abanyamakuru batangaza ibyihariye bizaranga igitaramo bagiye gukorera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2018 ni bwo aba bana baganiriye n’abanyamakuru b’i Kigali batangaza byinshi ku ivugabutumwa bamazemo iminsi banavuga ibyihariye bizaranga igitaramo baje gukorera mu Rwanda. Ni ikiganiro cyabereye i Remera kuri Hilltop hotel ari naho bacumbikiwe kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20/12/2018.
Watoto children's choir bari kubarizwa mu Rwanda
Babwiye abanyamakuru ko ari ubwa mbere bagiye gukorera
igitaramo mu Rwanda by’akarusho u Rwanda akaba ari cyo gihugu cya mbere muri
Afrika bagiye gutaramiramo. Icyakora bavuze ko bamaze iminsi bazenguruka
ibihugu binyuranye i Burayi no muri Amerika y’Epfo. Mu bitaramo bakoreye muri
ibyo bihugu harimo ibyo bakoreye muri; Brezil (bamazemo amezi atatu), Ubudage, Switzerland,
Sweden n’ahandi.
Nathan Kiza umuyobozi wa Watoto children's choir yabwiye
abanyamakuru ko bishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere. Igitaramo
bagiye kuhakorera cyitwa 'Turabakunda Christmas Rwanda Tour'. Ni igitaramo
giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/12/2018 kikazabera muri Kigali
Conference and Exhibition Center ahazwa nka Camp Kigali kuva saa kumi n'ebyiri
z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro.
Nathan Kiza yavuze ko bazacuranga umuziki w’umwimerere .
Yavuze kandi ko bakunda cyane abanyarwanda akaba ari nayo mpamvu igitaramo
bagiye gukorera i Kigali bacyise ‘Turabakunda Christmas Rwanda Tour’ ukongeraho
no kuba u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika bahereyeho bakora
igitaramo ukuyemo Uganda babarizwamo.
Nathan Kiza umuyobozi wa Watoto Children's choir
Yateguje abazitabira igitaramo bagiye gukorera i Kigali ko
bazaryoherwa cyane binyuze mu mbyino zidasanzwe ziherekejwe n’uburyohe bw’amajwi
aba bana bafite. Ni igitaramo bateguye mu kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza
Noheli, umunsi ngarukamwaka abakristo hirya no hino ku isi bizihizaho ivuka rya
Yesu Kristo.
Kwinjira mu gitaramo Watoto Children's choir igiye gukorera
i Kigali ni ukwishyura ibihumbi bitanu (5,000Frw) guhagarara, ibihumbi icumi
(10,000Frw) kwicara ndetse n'ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu batandatu
bazahabwa imeza yabo. Ku bantu bashaka itike bahamagara nimero; 0786896974.
Bashobora kandi kuyasanga ku rubuga tickets.apexevents.co.rw
Watoto children's choir ni korali ikunzwe bikomeye muri
Uganda, mu karere na Afrika yose na cyane ko ifatwa nka korali ya mbere muri
Afrika muri korali z'abana. Igizwe n'abantu b'imfubyi babuze umwe mu babyeyi
babo cyangwa babuze ababyeyi babo bose bishwe n'agakoko gatera SIDA ndetse
n'abishwe n'intambara. Mu baririmbyi b’iyin korali harimo n’abana bavuye ku
muhanda.
Igitaramo aba bana bagiye gukorera mu Rwanda
Aba bana basengera mu itorero Watoto church rimwe mu matorero akomeye muri Uganda bakaba bakoresha impano bafite yo kuririmba no kubyina bagatanga ubutumwa bw'ihumure n'ubugarurira abantu ibyiringiro. Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Beat of your love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300), Signs & wonders, Webale (Thank you), Holding on, Oh what love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshanu n'ibihumbi 600; n'izindi ndirimbo zinyuranye.
REBA ANDI MAFOTO
Watoto Children's choir mu kiganiro n'abanyamakuru
Esther ushinzwe itangazamakuru muri Watoto Children's choir
Yavuze ko yakuriye muri iyi korali, ubu ni umwe mu bajyanama bayo
Diana umwe mu bayobozi b'aba bana
Ni abana bafite impano idasanzwe mu kubyinira Imana
Bari bambaye imipira yanditseho ngo "This is my story, I am a miracle" bisobanuye ngo "Iyi ni inkuru yanjye, ndi igitangaza"
Bishimiye cyane kugera mu Rwanda,..benshi muri bo ni ubwa mbere bahageze,..ku maso yabo wabonaga bishimye cyane.
REBA HANO OH WHAT LOVE YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO