Kigali

Safi Madiba yaratsembye yanze gufasha Ama G The Black kwamamaza indirimbo bakoranye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 8:30
2


Mu minsi ishize nibwo Ama G The Black yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Ku bunani' iyi ni indirimbo yakoranye na Safi Madiba, icyakora kugeza magingo aya ibyumweru bibiri birirenze iyi ndirimbo igiye hanze gusa Safi Madiba ataragira uruhare na rumwe mu kwamamaza iyi ndirimbo bakoranye.



Iyi ndirimbo nyuma y'uko igiye hanze Safi Madiba ari muri Tanzania aho byavugwaga ko yagiye kwamamaza indirimbo yakoranye na Harmonize byari byitezwe ko uyu muhanzi nawe agira uruhare mu gufasha Ama G The Black mu kuyamamaza, icyakora kugeza magingo aya yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose ntanahamwe hagaragara Safi Madiba yamamaza iyi ndirimbo.

Ama G The Black ku mbuga nkoranyambaga ze akunze kugaragaza yamamaza indirimbo 'Ku bunani' yakoranye na Safi Madiba ariko wareba kuzuyu mugabo ubarizwa muri The Mane ugaheba. amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Safi Madiba yanze kwamamaza iyi ndirimbo ngo ativangira ikagongana n'inshya yari yakoranye na Harmonize bityo abakunzi be bakabura ayo bamira nayo bacira.

Icyakora nanone kuko hari imirimo itegerejwe gukorwa kuri iyi ndirimbo irimo n'amashusho yayo byatumye Ama G The Black atagira icyo atangaza ngo bitaza gutera ikibazo nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga. gusa nanone ntabwo ari ibintu bikwiye ko umuhanzi akorana nundi indirimbo ntamufashe kuyamamaza cyane ko ari kimwe mu biba byatumye amushaka ngo bakorane indirimbo.

Hano mu Rwanda ndetse no ku Isi hose usanga umuhanzi ashaka mugenzi we ngo bakorane indirimbo kugira ngo amwungukireho yigarurire n'abakunzi buwo bakoranye cyane ko bose baba bari mu rugamba rwo kwiteza imbere mu muziki.

Ama G The Black

Ama G The Black ntacyo aba atakoze ngo yamamaze iyi ndirimbo

Ibi Safi Madiba yakoze Ama G The Black siwe wakabaye abikora cyane ko ibi nawe biri kumubaho muri Tanzania aho uyu muhanzi yakoranye indirimbo "Ina Million" na Harmonize ariko kugeza ubu iyi ndirimbo uyu musore wo muri Wasafi akaba ataragaragaza ubushake bwo kuyamamaza nkuko Safi Madiba abigenza.

Turacyashakisha uko twaganira n'impande zombi kuri iki kibazo mu minsi mike turabagezaho icyo bose babivugaho...

UMVA HANO INDIRIMBO KU BUNANI AMAG THE BLACK YAKORANYE NASAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba6 years ago
    Nakonikoshwa,alain muku,pedro someone nibo bahanzi bayoboye mu ndirimbo za noheli na bonne annee
  • niyigaba6 years ago
    Amag the black ko atakarijwe ikizete ariko nawe yarahemutse yambuye bruce melodie,yambura pedro someone yambura na dj kokoso, ni ingaruka ,iyo ndirimbo ntiruta iza alain muku,makonikoshwa na pedro someone baryoboye mu ndirimbo za bonne annee na noheli



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND