Anita Pendo mu minsi ishize yasaga n'uwavuye mu bijyanye n'imyidagaduro. Uyu wamamaye cyane nk'umunyamakuru akaba umu DJ ndetse na MC byose yakunzwemo cyane n'abatari bake kuri ubu yamaze kugaruka mu kazi nyuma y'imyaka ibiri yise iyo gutwita dore ko abyaye abana babiri.
Anita Pendo kuva yabyara imfura ye ndetse n'ubuheta yari atarongera gusubira ku byuma ngo abe umu Dj. Kuri ubu ni umwe mu ba Djs icumi batoranyijwe bazacuranga muri Spinny Silent Disco ibirori by'abambaye "Ecouteurs" bizabera mu mujyi wa Kigali tariki 25 Ukuboza 2018 kuri Noheli. Aba DJs banyuranye bazaba bafatanya kuvangavanga imiziki abantu babyina bumvira imiziki mu ma ecouteurs ariko nta rusaku rwumvikana hanze.
Anita Pendo azaba acurangora abazitabira ibi birori
Usibye Anita Pendo ugiye kugaruka mu ruhando uzaba acurangira abantu mu bandi banyarwanda batoranyijwe bazacuranga muri iki gitaramo harimo Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Phil Peter na Dj Dialo. Aba bakaziyongeraho aba Djs bakomeye bazaturuka i Bugande bazamenyakana mu minsi iri imbere bazaba bitabiriye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi b'ibi bitaramo bya Silent Disco bamaze kuba benshi mu Rwanda.
Spinny Silent Disco iheruka ni ukuri byari byifashe
Iki gitaramo cya Spinny Silent Disco gitegurwa n'umwe mu ba DJ bakomeye b'abanyarwanda babarizwa mu mujyi wa Kampala akaba n'umwe mu bagicurangamo. Kuri ubu iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka kizabera ahitwa Pacha Club Kimironko ari naho icya mbere cyabereye. Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5000Frw).
Aba Djs bo mu Rwanda bazaba bacuranga muri ibi birori bategereje abazaturuka muri Uganda bose hamwe bakazaba ari aba Djs icumi bazacuranga muri Spinny Silent Disco
TANGA IGITECYEREZO