Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018 ubwo Kiyovu Sport yanyagiraga ASPOR FC ibitego 4-0 mu mukino wa gishuti, Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro yatsinzemo ibitego bitatu wenyine (hat-trick) anavuga ko agiye gukomereza muri shampiyona 2018-2019.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa Gatatu, Nizeyimana Jean Claude wari waragiye muri FC Marines ariko bakamugarura bitewe nuko Kiyovu Sport ibyo yasabwaga yabikoze ahanini bijyanye n’ibirarane by’imishahara y’amezi atanu (5) bari bafitiye uyu musore. Yaje mu mukino afungura amazamu ku munota wa 37’ aza gukomeza atsinda kuko ku munota wa 59’ yashyizemo ikindi mbere yo gutsinda icya gatatu cye bwite (hat-trick) ku munota wa 67’. Igitego cya kane cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Shavy Babicka ku munota wa 80’ w’umukino.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Nizreyimana Jean Claude bita Rutsiro yavuze ko yishimye ko yafashije ikipe gutsinda mu buryo bworoshye kandi ko ubu ari umukinnyi wa Kiyovu Sport wifuza kuzatsinda ibitego biri hagati y’icumi (10) byaba bidakunze agatsinda ibitego umunani (8).
“Ndi umukinnyi wa Kiyovu Sport kuko baranyishyuye. Njyewe intego yanjye muri uyu mwaka kuko ni n’uwa nyuma muri Kiyovu Sport, ngomba gukora cyane niyo ntego ni nacyo gihe ngezemo cyo gukora bikagaragarira buri umwe. Umuhigo wanjye nuko ngomba kurangiza mfite ibitego icumi (10) cyangwa ibitego umunani (8)”. Nizeyimana
Nizeyimana Jean Claude yatsinze ibitego bitatu (Hat-Trick)
Ubwo yari amaze kuzuza ibitego bitatu mu mukino (Hat-Trick), Nizeyimana Jean Claude yagaragaye ashyira umupira (Ballon) mu mwenda ahagana ku nda, igikorwa kigaragaza ko umuntu afite umugore utwite wenda kwibaruka.
Gusa muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Nizeyimana Jean Claude avuga ko atari ko bimeze kuko ngo yabikoze atazi ko aricyo bivuga kandi ko nta mugore afite utwite ahubwo ko yabikoze yishimisha bisanzwe.
“Nabikoze ari ibintu bisanzwe kuko kubera ko si nanjye watsinze igitego cya nyuma. Nagiye kuzana umupira mu izamu ndabikora naho ubundi nta mugore mfite nta n’umukobwa utwite kubera njye. Ntabwo narinzi ko aricyo bivuga”. Nizeyimana
Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro avuga ko atazajya munsi y'ibitego umunani (8) muri shampiyona
Muri uyu mukino, Kirasa Alain umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yari yateguye ku buryo abakinnyi yakoresheje agenda abavangamo abasanzwe babanza mu kibuga ndetse n’abandi ashaka kureba ko hari icyo bazamufasha ku mukino wa Rayon Sports.
Mu gice cya mbere wabonaga ko abakinnyi barimo Habyarimana Innocent bita Di Maria, Zagabe Jean Claude, Ndayegamiye Abou, Ngarambe Jimmy Ibrahim, Ishimwe Patrick (GK), Serumogo Ally,Nizeyimana Djuma na Karera Hassan nk’abakinnyi abasanzwe bifashishwa.
Mu gice cya kabiri nibwo Kirasa Alain yaje kuzana abandi bakinnyi bashya mu kibuga bari babanje hanze. Aba barimo; Ndoli Jean Claude (GK), Habamahoro Vincent, Nsanzimfura Keddy, Bonane Janvier n’abandi bakinnyi bashya bashaka kwigaragaza. Aba baje gukorana na Ngirimana Alex, Serumogo Ally na Nizeyimana Jean Claude watsinzemo ibitego bitatu afatnyije na Shavy Babicka.
Kiyovu Sport iri mu myiteguro ikakaye yo kwitegura umukino bafitanye na Rayon Sports tariki ya 30 Ugushyingo 2018 hakinwa umunsi wa gatandatu (6) wa shampiyona uzakinirwa kuri sitade ya Kigali.
Abakinnyi barimo; Ndoli Jean Claude, Bonane Janvier, Shavy Babicka na Habamahoro Vincent bagiye mu kibuga mu gice cya kabiri
Ngirimana Alex kapiteni wa Kiyovu Sport
Ngarambe Jimmy Ibrahim ntabwo yasoje uyu mukino nyuma yo kugira ikibazo
Habamahoro Vincent undi mukinnyi umaze kwigaragaza hagati mu kibuga
Kirasa Alain umutoza mukuru wa SC Kiyovu
IKibuga cya Mumena nicyo cyabereyeho umukino
Maombi Jean Pierre (Ibumoso) na Ndayegamiye Abpu (Iburyo) babanje mu kibuga bakina igie cya mbere
Umukino urangiye nibwo abakinnyi begereye Kirasa Alain
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO