Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali aho Bimenyimana Bonfils Caleb yakomereje kureba mu izamu.
Bimenyimana Bonfils Caleb yafunguye amazamu ku munota wa 25’ w’umukino nyuma yuko Sarpongi Michael yari akoreweho ikosa na Muhire Anicet bita Gasongo akaba na kapiteni wa Bugesera FC. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 43’ w’umukino bivuye ku mupira yahawe na Eric Rutanga Alba mu gihe igitego cya gatatu nacyo cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 78’ w’umukino.
Ku munota wa 46’ w’umukino, Bimenyimana Bonfils Caleb yaje guhusha penaliti nyuma yuko na Sarpongo Michael yari yifuje kuyitera ngo arebe ko yagwiza umubare munini w’ibitego mu mikino micye.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Aya manota atatu (3) yatumye Rayon Sports ikomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 12 n’ibitego birindwi (7) izigamye mu mikino itanu (5) ya shampiyona imaze gukinwa. Bugesera FC iraba iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota atanu (5) mu mikino itanu (5).
Muhire Anicet ahabwa ikarita y'umuhondo
Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulin umunyezamu Bugesera FC yinjijwe ibitego 3
Muhire Anicet bita Gasongo aguruka mu bicu ashaka umupira
Nimubona Emery (Ibumoso) na Mukunzi Yannick (Iburyo) bahanganiye umupira
Abasimbura ba Rayon Sports
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Bimenyimana Bonfils Caleb amaze guhusha igitego
Bimenyimana Bonfils ku mupira
Niyonzima Olivier Sefu ku mupira w'umutwe ugana mu izamu
Imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona 2018-2019
Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018
1.Etincelles FC 0-2 APR FC (Stade Umuganda)
2.Mukura Victory Sport 0-0 AS Kigali (Stade Huye)
Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018
3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')
4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')
Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018
5.Espoir FC 1-0 Kirehe FC (Rusizi)
6.Rayon Sports 3-0 Bugesera FC (Stade de Kigali)
7.AS Muhanga 0-0 Marines FC (Stade Muhanga)
8.Police FC 1-0 FC Musanze (Mumena)
Bimenyimana Bonfils agongana na Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Bugesera FC
Dore uko amakipe ahagaze
PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO