Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 mu mukino w’ishiraniro ry’amakipe y’iburasirazuba (Eastern Province Derby), umukino wahuzaga Seninga Innocent na Bisengimana Justin abatoza bombi bahoze bakorana muri Police FC umwaka ushize w’imikino.
Bugesera FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 33’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Samson Ikwecuku ku ishoti riremereye yarekuye nyuma yo guca kuri Ndacyayisenga Jean d’Amour ukina inyuma ahagana iburyo muri Sunrise FC. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Urimwengu Jules rutahizamu wa Sunrise FC ku munota wa Sunrise FC ku munota wa 59’.
Samson Irokan Ikechukwu yishimira igitego
Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego
Wari umukino ikipe ya Bugesera FC yari yatangiye ubona ko iri mu murongo mwiza ndetse byatumye inayobora igice cya mbere cyaje kurangira ifite igitego. Gusa mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Sunrise FC yaje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri kuko ni bwo basatiriye cyane bakanabona igitego ku munota wa 59’. Nyuma umukino ugana ku musozo ni bwo na Bugesera FC yagaragaje ubushacye bw’igitego ariko umukino urangira bagabanye umusaruro buri kipe itwara inota rimwe.
Nyuma yo kuba aya makipe yatahanye inota, biratuma n’ubundi badasigana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2018-2019 kuko Bugesera FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota atanu (5) mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota ane (4). Rayon Sports yakuye amanota atatu kuri Gicumbi FC nyuma yo kuyinyagira ibitego 3-0 byatsinzwe na Sarpongo Michael (2) na Manishimwe Djabel (1).
Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC atanga amabwiriza
Abakinnyi babanje:
Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK,1), Muhire Anicet (C,15), Rucogoza Aimable 2, Nimubona Emery 11, Ndabarasa Tresor 3, Niyitegeka Idrissa 22, Nzigamasabo Steve 8, Rucogoza Djihad 4, Mugenzi Bienvenue 14, Ruberwa Emmanuel 17 na Irokan Samson Ikwecuku 10.
Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK,71), Nzayisenga Jean d’Amour Mayor 22, Niyonshuti Gad Evra 3, Tuyisenge Niyonkuru Vivien (C,15), Rubibi Bonquet 4, Uwambazimana Leon 10, Mucyo Pasteur 21, Junior Kavumbagu 19, Gasongo Jean Pierre 7, Omoviare Samson Baboua 27 na Ulimwengu Jules 9.
Umukino wabereye ku kibuga kizira ubwatsi
Mu gukora impinduka, Seninga Innocent yakuyemo Rucogoza Djihad ashyiramo Mbonigena Eric, Ruberwa Emmanuel asimburwa na Kwitonda Alain. Ku ruhande rwa Sunrise FC, Sinamenye Cyprien yasimbuye Mucyo Pasteur, Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote Lovento asimbura Kavumbagu Junior mu gihe Mbazumutima Mamadou yasimbuye Urimwengu Jules.
Harindintwari Jonathan yari umusifuzi wa kane nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Uwambazimana Leon (10) ukina hagati muri Sunrise FC ateruye umupira
Rucogoza Aimable Mambo ukina mu bwugarizi bwa Bugesera FC aterura umupira
Polisi y'igihugu ubwo yari yinjiye mu kibuga gukiza abakinnyi bari bazanye gahunda zo gushyamirana
Abapolisi bakorera mu Karere ka Bugesera basohoka mu kibuga
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC asoma ku mazi kugira ngo akazi gakomeze
Muhire Anicet bita Gasongo yari yambaye igitambaro cya Bugesera FC yabanje kuvurwa mbere y'uko bakina igice cya kabiri
Abafana ba Bugesera FC
Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC atanga amabwiriza akakaye nyuma y'igice cya mbere
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga impanuro nyuma y'igice cya mbere
Niyitegeka Idrissa ubu ni umukinnyi wa Bugesera FC ukina hagati mu buryo bwiza atabara abugarira
Abasimbura ba Sunrise FC bishyushya
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO