Ikipe ya APR FC yujuje umukino wa gatatu muri shampiyona idatsinzwe igitego nyuma y'uko itsinze Kirehe FC ibitego 2-0 byose bya Byiringiro Lague wabibonye mu gice cya mbere cy’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa cyenda (9’) nyuma y'uko umupira wari utewe na Hakizimana Muhadjili usanze Byiringiro Lague ahagaze neza agahita aboneza mu izamu.
Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 44’ w’umukino gitsinzwe n’ubundi na Byiringiro Lague wari hafi ya Mfashingabo Ismael umunyezamu wa Kirehe FC wakoze ikosa akagarura umupira muri penaliti bityo bakamuroba umupira wihuta.
Byiringiro Lague niwe watsindiye APR FC ibitego byombi
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Abafana ba APR FC nabo ntabwo bari bamerewe nabi birumvikana
Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yari yazanye impinduka mu bakinnyi 11 yakoresheje atsinda Musanze FC ibitego 2-0 ku munsi wa kabiri kuko Imanishimwe Emmanuel yari yagarutse inyuma ku ruhande rw’ibumoso ari nako Nshimiyimana Amran abanza hanze bityo Nkizingabo Fiston ahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga.
Mu mikinire wabonaga APR FC isa naho nta gihunga yari ifite kuko wabonaga bahana umupira uko bashaste ahanini bahereye inyuma bityo bakagenda bategura uburyo bwiza bwabaha igitego ari nabwo babonaga ibi bitego byabahesheje amanota atatu y’umunsi.
Ku ruhande rwa Kirehe FC ubona ko ari ikipe nayo ikina umupira bitoje kuko bashobora kumara akanya bahanahana umupira ariko ukaza gusanga nta buryo bwinshi babonye bwo kuba bagera ku izamu rya APR FC yari mu rugo.
Nshuti Dominique Savio (27) agurukana umupira ashaka izamu
Mu gukora impinduka ku ruhande rwa APR FC, Sekamana Maxime yasimbuye Nkizingabo Fiston, Amran Nshimiyimana asimbura Byiringiro Lague naho Nshuti Dominique Savio asimburwa na Issa Bigirimana.
Ku ruhande rwa Kalisa Francois umutoza wa Kirehe FC yatangiye gusimbuza mu gice cya mbere akuramo Kanou Abouarau ashyiramo Niyigena Aboubakar. Nyuma nibwo Kabagema yavuyemo asimburwa na Dushimiyimana Irene naho Munyeshyaka Gilbert asimbuwa na Patient Karim.
Hakizimana Muhadjili atanga umupira imbere
APR FC yahise yuzuza amanota icyenda (9) mu mikino itatu (3) batarinjizwamo igitego na kimwe kuko buri mukino APR FC yakinnye yagiye yinjiza ibitego bibiri bityo ikaba izigamye ibitego bitandatu (6).
Abasimbura ba APR FC
Ombolenga Fitina (25) wa APR FC ashaka umupira kwa Kanagema (11) wa Kirehe FC
Hari aho Kirehe FC nayo yageraga ikikamata ukabona ifite akabaraga
Mutabazi Isaie (17) kapiteni wa Kirehe FC azamukana umupira akurikiwe na Butera Andrew (20) ukina hagati muri APR FC
Hakizimana Muhadjili akora agakoryo ku mupira
Buregeya Prince Aldo (18) ahungana umupira kuko inyuma ye hari Mohammed Rou Akupo
Ombolenga Fitina (25) ku mupira akingirijwe na Buregeya Prince Aldo (18)
Mohammed Roo Akuffo (15) rutahizamu wa Kirehe FC yizamukira
Ombolenga Fitina (25) mu bicu ashaka umupira kimwe na Dushimimana Irene (10)
Mutuyimana Djuma (2) azamukana umupira agana izamu
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC agenzura umupira
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Amakipe asohoka mu rwambariro
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC abuzwa gutambuka
Nzabonimpa Prosper agarama ngo akize ubwugarizi bwa Kirehe FC kuko Lague Byiringiro(14) yari yahageze
Abafana ba APR FC kuri sitade ya Kigali
Mutabazi Isaie (17) umukinnyi ufasha Kirehe FC hagati mu kibuga dore ko ari na kapiteni wayo
Dore uko umunsi wa 3 wa shampiyona 2018-2019 uteye:
Kuwa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018
-Espoir FC 2-1 Amagaju FC
-AS Muhanga 2-0 Musanze FC
-Gicumbi FC 0-1 Police FC
-Etincelles FC 0-2 SC Kiyovu
Kuwa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018
-Mukura Victory Sport 1-0 Bugesera FC
- APR FC 2-0 Kirehe FC
-FC Marines 1-1 AS Kigali
Kuwa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018
-Sunrise FC vs Rayon Sports (Nyagatare, 15h30’)
Abafana ba APR FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO