RFL
Kigali

Tiwa Savage yasubije abamushinja kubabaza umugabo batandukanye akururana na Wizkid

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2018 13:28
1


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Tiwa Savage, yakuyeho urujijo rw’abamuvuze biturutse ku buryo yakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid yitwa “Fever”.



Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse, abakoresha Twitter ibihumbi n’ibihumbi bavuze ko aba bahanzi bombi bafitanye ‘umubano uganisha ku rukundo.’

Gusa Tiwa Savage w’imyaka 38, mu ntangiriro z’Ukwakira 2018 yabwiye Soundcity Radio yo muri Nigeria ko we na Wizkid w’imyaka 28 ari “inshuti bisanzwe’. Ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bavuze ko iby’aba bahanzi byarenze imbibi z’ubushuti.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Tiwa Savage na Wizkid wari wicaye ku gitanda cyiri ku mucanga w’inyanja, bagaragara begeranye, basomana n’ibindi byinshi byashingiweho na benshi bavuga ko aba bombi bari “mu rukundo rw’ibanga.”

Tiwa Savage yavuzwe cyane mu cyumweru gishize na benshi bibazaga impamvu yemeye gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid, mu gihe nawe asanzwe afite izina rikomeye mu myidagaduro.Image result for Tiwa Savage: I won’t be shamed for suffering a broken marriage!

Wizkid aherutse kwifashisha Tiwa Savage mu mashusho y'indirimbo yise 'Fever'

Hari n’abandi bandikaga bavuga ko Tiwa Savage ‘akuze atagakwiye kwemera kwambara hafi ubusa mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid’.

Tiwa Savage yanditse kuri instagram asubiza abo yise ‘abanzi be’. Yavuze ko atazaterwa ikimwaro n’uko yatandukanye n’umugabo we. Avuga ko ubu ari umugore uri wenyine, umugore ukuze kandi ngo niba ibyo yakoze ari icyaha yiteguye kujya mu rukiko.

Ati “Ntabwo nza guterwa ikimwaro n’uko nashyizeho iherezo ku rukundo rwanjye n’umugabo twatandukanye. Ndi njyenyine, ndi umugore ukuze….Niba kuba kimwe muri ibyo byose mvuze hejuru ari icyaha, niteguye kujya mu rukiko. Niba atari ibyo rero, nimurye urusenda. Ndakora nkanishimisha kubw’impuhwe, impuhwe ze gusa. Ntabwo nzigera mpagarara n’umunsi n’umwe."

Tiwa kandi yakuyeho urujijo rw’abavugaga ko yakoranye na Wizkid mu mashusho y’indirimbo “Fever” agira ngo atere ishyari umugabo we batandukanye, Tunji ‘Teebillz’. Ati “ Icyo nashakaga ni ukwishima gusa. Kandi icyo nicyo mparanira. Ntabwo ndi kugerageza kubabaza umuntu n’umwe."

Tiwa Savage na Teebillz batandukanye muri Mata, 2016. Bari bamaranye imyaka itatu. Tiwa yashinje umugabo kumufata nk’aho yamuboneye ubuntu. Teebillz nawe yamushinjaga kumuca inyuma n’abanyamuziki barimo Don Jazzy, 2 Face Idibia, Dr. Sid n’abandi. Ibi byose ariko Tiwa Savage, yarabihakanye.

Image result for Tiwa Savage: I won’t be shamed for suffering a broken marriage!

Tiwa Savage yavuze ko ibyo akora byose atagamije kubabaza umugabo batandukanye/Ifoto:edaily

REBA HANO 'FEVER' WIZKID YIFASHISHIJEMO TIWA SAVAGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Let Them Talk Tiwa.





Inyarwanda BACKGROUND