Kigali

Kigali: Injiri Bora, Diana Kamugisha, Bosco Nshuti n'abandi benshi batumiwe mu gitaramo 'Ububyutse mu kuramya'

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2018 11:47
0


Ingoma Entertainment Group yateguye igiterane cy'ububyutse yatumiyemo abahanzi banyuranye ndetse n'amatsinda atandukanye. Iki giterane cyizatangarizwamo ibindi bikorwa by'ivugabutumwa Ingoma Entertainment Group bateganya gukora mu mpera z'uyu mwaka ndetse n'umwaka utaha.



Ni igitaramo cyiswe 'Ububyutse mu kuramya' kizaba ku Cyumweru tariki 21/10/2018 kibere ku Gisozi muri Dove Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ntaganira Theogene umuyobozi wa Ingoma Entertainment Group yateguye iki gitaramo, yavuze ko intego nyamukuru yacyo ari ukurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko hibandwa cyane ku gukumira inda zitateganijwe. 

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo; Diana Kamugisha, Bosco Nshuti, Julius Kalimba, Pappy Clever, Gasana Janvier, Danny Mutabazi n'abandi. Mu matsinda n'amakorali yatumiwe hari; Injiri Bora imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda, Power of the Cross Ministries, Korali Betesida y'i Kayonza, Vers Sion choir yo kuri APACE n'abandi. Hatumiwe kandi abanyamadini batandukanye n'abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta.

Ingoma Entertainment

Iki gitaramo gifite intego nyamukuru yo kurwanya ibiyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND