Bikunze kuba impaka nyinshi iyo abakunzi b’umupira w’amaguru baganira ku musaruro w’ikipe y’iguhugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) bitewe nuko itsinda gacye gashoboka. Mu gutanga igisubizo kuri iyi ngingo, Haruna Niyonzima avuga ko mu Rwanda ntagutegura kuhaba ku buryo intsinzi yaboneka.
Agaruka ku kuba abakinnyi u Rwanda rwitabaza baba barakuze mu buryo butandukanye batabona aho bigishirizwa umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima yavuze ko umupira bakina ari gakondo. Aha ni nko kuvuga ko ibyo abanyarwanda bakina ari impano Imana yabihereye atari uko babyize mu buryo buhagije.
“Mbere na mbere ikintu Abanyarwanda bagomba kumenya twe dukina ari gakondo, narabuvuze cyane. Ntabwo twebwe twigeze duca muri Academy , ntabwo twigeje tugira ubushobozi bwo kujya gukina hanze, iyi minsi nibwo dutangiye kubona ibyo bintu. Ariko niba ubwo bushobozi tutarabubonye , tukaba tudashibora no kugira icyo gihe kirerekire cyo gutegura abantu ngo bigomwe bategure ikipe numva gutsindwa bitaba igitangaza”. Niyonzima
Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi wanakinnye muri Rayon Sports
Kuva mu 2007 kugeza ubu mu 2018, imyaka 11 irashize Haruna Niyonzima ari mu ikipe y’igihugu Amavubi. Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakunze guhuriza ku kintu cyo kuvuga ko uyu mugabo imyaka ye mu ikipe y’igihugu yaba ari iyi bityo akaba yaharira abandi bakizamuka.
Gusa Haruna Niyonzima siko abibona ahubwo ko bimusetsa cyane iyo abantu bajjya ku mbuga nkoranya mbaga bakandika ko ashaje atari umukinnyi wo gukina mu Mavubi nyamara muri we yumva iki aricyo gihe cyo gukina mu buryo bwiza.
“N’ubundi umupira nzawuvamo. Nshobora kureka umupira w’ikipe y’igihugu ngakomeza umupira w’amakipe asanzwe (Club), ni ibintu byoroshye cyane. Abanyarwanda batangiye kumenya kubera Guinea, yari Guinea Equatorial niwo mukino navuga natsizemo ibitego bibiri ndabyibuka kuri sitade Amahoro ariko biranansetsa cyane. Buri muntu wese yifuza ko njyewe ndeka umupira ariko njyewe igihe ndimo nicyo numva nshaka gukina umupira”. Niyonzima
Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi aganira n'abanyamakuru ku itera mbere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda
Haruna Niyonzima akomeza avuga ko abanyarwanda batangiye kumurambirwa bitewe nuko amaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu atari uko ashaje cyangwa adafite umusanzu yaha ikipe y’igihugu bityo ko imyaka no kwitwara mu kibuga bidafite aho bihurira.
“Buriya hari ibintu abantu bitiranya, imyaka n’umupira ntaho bihurira. Twebwe twaje mu ikipe y’igihugu tugira amahirwe yo kuzamuka byihuse ariko ntabwo imyaka abantu badutecyerezaho ariyo dufite. Ikibazo ni akamenyero cyangwa sinzi niba ari uko baba baratubonye igihe kirekire mu ikipe y’igihugu”. Niyonzima
Haruna Niyonzima avuga igihe cye cyo gukina umupira nyayo kigeze
Niyonzima Haruna avuga ko atumva neza impamvu abanyarwanda bagira ikibazo kinini mu kujora umusaruro w’ikipe y’igihugu ariko mu gihe hari icyabaye cyiza ntibagire icyo babivugaho. Uyu mugabo avuga ko mu mupira w’amaguru abantu babona umusaruro bitewe n’imyiteguro yakozwe.
Haruna Niyonzima w’imyaka 28 y’amavuko nk’uko bigaragara ku cyangombwa cya CAF, mu 2005 yakinaga muri Etincelles FC iwabo mu Karere ka Rubavu, aha yaje kuhava agana mu ikipe ya Rayon Sports (2006-2007).
Nyuma gato yahise agana muri APR FC kuva mu 2011 ahava mu 2011 ajya muri Young SC muri Tanzania ahantu yaje kuva mu 2017 agana muri Simba SC.
Haruna Niyonzima (12) avuga ko abanyarwanda biyibagiza ibyiza umuntu yakoze bakita ku bibi gusa
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO