Umunyamakuru Imanishimwe Dieudonne yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Mvano Hashimwimana Innocente mu birori bibereye ijisho byabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6/10/2018.
Imanishimwe Dieudonne uzwi nka Dodos yakoreye Sana Radio igihe kitari gito, aza kuvaha yerekeza ku kinyamakuru yashinze cyitwa Ibyiringiro. Kuri uyu wa Gatandatu uyu musore yakoze ubukwe arushingana na Innocente bamaze igihe bakundana. Ubukwe bwabo bwatashywe n'abantu benshi baturutse i Kigali n'ab'i Rubavu mu muryango w'umukobwa.
Imanishimwe Dieudonne yari yambariwe n'abanyamakuru bagenzi be ndetse n'abahanzi mu muziki wa Gospel. Mu bukwe bw'aba Dieudonne na Innocente, habanje kuba imihango yo gusaba no gukwa, yabereye mu busitani bwo kwa Mere Double, nyuma yaho basezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa ADEPR Gisenyi. Kwiyakira byabereye mu busitani bwo ku Kivu i Rubavu.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI UBU BUKWE
Dodos yambika impeta umukunzi we
Abasore n'inkumi bambariye abageni
Maneri nawe ari mu batashye ubu bukwe
Octave ukora kuri TV1 murumuna wa Dieudonne (Dodos) hamwe n'umuhanzikazi Momo
Dodos hamwe n'umukunzi we
Abahanzi n'abanyamakuru banyuranye batashye ubukwe bwa Dodos
AMAFOTO: Stream pictures
TANGA IGITECYEREZO