RFL
Kigali

Uburanga bw’abakobwa bahatanye na Umutoniwase Anastasie muri Miss Earth 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2018 16:11
2


Ni ku nshuro ya 18 irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth rigiye kuba. Umukobwa uzatorwa azasimbura Karen Ibasoc ufite ikamba rya 2017. Ibirori bizabera muri Philippines. Umutoniwase Anastasie ni we uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.



Umutoniwase w’imyaka 19 yatorewe guhagararira u Rwanda mu birori byabereye muri Kigali Serana Hotel mu cyumweru gishize. Uyu mukobwa usanzwe unafite ikamba ry’umukobwa ukunzwe (Miss Popularity 2017) yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 azitabira iri rushanwa rya Miss Earth 2018 asimbura Miss Honorine Hirwa Uwase wahatanye mu iri rushanwa umwaka ushize.

Anastasie yagaragiwe n’ibisonga bibiri mu irushanwa rya Miss Earth Rwanda ari bo Igihozo Darline wabaye igisonga cya mbere na Doreen Phiona Ashimwe wabaye igisonga cya kabiri. Abandi bahatanaga muri iri rushanwa barimo Belinda Uwonkunda, Shannelle Isimbi, Belise Umutoni, Mireille Destiny, Bideri Umutoni, Rutayisire Isimbi Phiona Ingabire, Phiona Uwase and Fiona Uwase.

Urubuga rwa Miss Earth 2018 rugaragaza ko abakobwa bose bahatanye muri iri rushanwa bagomba kugera ahazabera ibirori hagati y’itariki 06 na 07 Ukwakira 2018. Bavuga ko ku munsi uzakurikiraho hazaba umusangiro w’abakobwa bose. Mu bikorwa bazakora harimo urugendoshuri ku bidukikije, bazakora kandi ikiganiro n’itangazamakuru, bazarushanwa mu bijyanye no koga ndetse buri wese azamurika impano ye n’ibindi byinshi bizabageza ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Kuva iri rushanwa ryatangizwa, Philippines igiye kuryakira imaze kugira abakobwa bane baryegukanye barimo: Karla Henry (2008), Jamie Herrel (2014), Angelia Ong (2015) ndetse na Ibasco (2017).

Brian McKnight azaririmba mu birori Nyampinga w'isi azamenyekaniramo

Umunyamuziki Brian McKnight ukunzwe cyane mu njyana ya R&B azaririmba muri ibirori ku musozo wabyo. Anastatie yabwiye INYARWANDA ko azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Philippines kuwa Gatandatu w’iki cyumweru. Yavuze ko atazi neza isaha azavira mu Rwanda kuko atarakatisha itike y’indege.

Umuhango wo kwambikwa ikamba umukobwa uzaba uhize abandi, uzaba kuwa 05 Ugushyingo 2018 mu nyubako isanzwe ibereramo ibirori ya  Mall Asia Arena. Kwiyandikisha muri iri rushanwa usabwa kuba: Uri umukobwa; Utarigeze ubyara [udafite umugabo], Ufite imyaka iri hagati ya 18 na 25, Ufite nibura metero imwe na sentimetero 65’ kuzamura, Kuba uzi kwifotoza bijyanye n’ubwiza, Uzi kubanira neza abandi, Umeza neza umubiri wose, Ufite ubumenyi ku gihugu cyawe n’ibidukikije.

mutoniwase

Umunyarwandakazi Anastasie ahataniye ikamba muri Miss Earth 2018

Miss Earth igira ibyiciro biba bifite amanota menshi ku mukobwa ubashije gutambuka, twavuga nk’icyiciro cyo kureba ubwiza bw’isura, gusuzuma ubumenyi bw’abahatanira ikamba n’ibindi. Irushanwa rya Miss Earth ryitabiriwe n’ibihugu birenga 90 rifite intego yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere muri rusange.

AMAFOTO:

earth

Abakobwa bahagarariye umugabane wa Afurika

Jessica wo muri Peru

Diana wo muri Ecuador

Ushaka kureba andi mafoto kandi hano:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hoya5 years ago
    Atubabarire ntazaseke cyokoze
  • Patson5 years ago
    wooow kbx anastasie turakwemera kdi ufite uburanga bubereye umwari wurwanda





Inyarwanda BACKGROUND