RFL
Kigali

VIDEO: Umukinnyi wambara nimero icumi muri APR FC ubwo adahari tuzabatsinda-ROBERTINHO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/09/2018 9:28
1


Robertinho Goncalves de Calmo umutoza umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko kuba bazakina na APR FC idafite Hakizimana Muhadjili ari inyungu kuri Rayon Sports kuba batsinda umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2018.



Umukino wa nyuma w’Agaciro Development Fund 2018 urakinwa kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018 saa cyenda n’igice kuri sitade Amahoro i Remera. Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu gihe APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0.

Robertinho avuga ko guhura na APR FC atari ikibazo kuko ngo we yitaye mu gutegura abakinnyi azitabaza nyuma yo kuba Rayon Sports yaratakaje abakinnyi bakomeye. Gusa ngo kuba Hakizimana Muhadjili atazaba akinira APR FC bizafasha Rayon Sports kwigaragaza.

“Ku kijyanye na APR FC, nagerageje kureba imikino yayo ine ndetse banakina na Etincelles FC nahageze saa cyenda kugira ngo ndebe uko bahagaze. Muri APR FC nasanze hari umukinnyi ukomeye cyane utakinnye, umwe wambara nimero icumi, sindamenya amazina ye neza (Hakizimana Muhadjili). Ni umukinnyi w’agatangaza mu by’ukuri. Niba adahari rero ku mukino dufitanye ndumva tugomba kubyungukiramo kuko ni umukino wanjye wa mbere w’ishiraniro nkina na APR FC”. Robertinho

Robertinho Goncalves umutoza mukuru wa Rayon Sports aganira n'abanyamakuru

Robertinho Goncalves umutoza mukuru wa Rayon Sports aganira n'abanyamakuru

Robertinho kandi avuga ko guhura na APR FC atari ikintu cyahabura abakinnyi ba Rayon Sports kuko ngo mu mezi atarenze atatu amaze mu Rwanda yagiye ahura n’amakipe akomeye ku rwego rwa Afurika bityo ko abakinnyi be batagikangwa no guhura n’amakipe akomeye.

“Mu Rwanda mpamaze amezi atarenze atatu, nagiye mpura n’ibihe bikomeye byo gukina n’amakipe akomeye. Ntabwo byari byoroshye, gusa igituma nkomeza kugira umutima wo gukorera muri Rayon Sports ni uburyo Rayon Sports ifite itandukaniro, nkigeramo nasanzemo uruhuri rw’ibibazo, abakinnyi benshi baragiye ku bwinshi”. Robertinho

Agaruka mu buryo umukino wa Rayon Sports 3-1 AS Kigali, Robertinho yavuze ko mu gice cya mbere abakinnyi be bagize ikibazo cyo kudahita babyaza umusaruro imipira myinshi bagiye babona imbere y’izamu ari nabyo byatumye AS Kigali ibabanza igitego ku munota wa cumi (10).

Uyu mutoza akomeza avuga ko mu gice cya kabiri yafashe umwanzuro wo gushyiramo abakinnyi bashya baje mu igeragezwa muri Rayon Sports kugira ngo arebe ko yazabona abataha izamu bo gusimbura Ismaila Diarra na Shaban Hussein Tchabalala.

Bimenyimana Bonfils  Caleb umukinnyi utinyitse muri iyi minsi

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils  Caleb umukinnyi utinyitse muri iyi minsi 

Niyonzima Olivier Sefu ashaka inzira yacishamo umupira

Niyonzima Olivier Sefu ashaka inzira yacishamo umupira

Gusa muri uku gusimbuza nibwo Justis Namia yaje kujya mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert ariko akaza kumukuramo amazemo iminota 12’ gusa.  Kuri Sarpongo Michael bita Baloteli wagiye mu kibuga asimbura Christ Mbondy avuga ko yabonye ari umukinnyi ugerageza gukinana n’abandi bityo ko bazakomeza kumugerageza.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb (42’, 79’) na Nova Bayama 90’ mu gihe igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa cumi (10’) kuri penaliti.

Justis Namia yagiye mu kibuga asimbuye amaramo iminota 12'

Justis Namia yagiye mu kibuga asimbuye amaramo iminota 12'

Justis Namia yagiye mu kibuga asimbuye amaramo iminota 12' asimbuzwa Nova Bayama wanatsinze igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo

Nyuma yo gucyura amanota atatu y’umunsi (3), Rayon Sports yahise isanga APR FC ku mukino wa nyuma kuko nayo yageze kuri uru rwego inyagiye Etincelles FC ibitego 3-0.

Byiringiro Lague yatsinzemo ibitego bibiri (24’,57’) mu gihe igitego cya gatatu cya APR FC cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 88’ w’umukino.

Ku Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018 ni bwo APR FC izacakirana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uzakinirwa kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’) nyuma y'uko Etincelles FC izahura ba AS Kigali bashaka umwanya wa gatatu.

 IBYO ABATOZA B'AMAKIPE YOMBI NA BIMENYIMANA BATANGAJE 

PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhjju5 years ago
    Umutoza wa rayon ntabwo azi ko Muhadjiri yatsindaga mu izamu ryabaga ririnzwe na muramu we. kandi ngirango ibye byaramenyekanye, ubu araririra mu myotsi.





Inyarwanda BACKGROUND