RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze AS Kigali isanga APR FC ku mukino wa nyuma w’Agaciro Development Fund 2018-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2018 20:38
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino wafunguraga imikino y’Agaciro Development Fund 2018 yaberaga kuri sitade Amahoro. Iyi kipe ikubutse muri Total CAF Confederation Cup 2018 izahura na APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0.



Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb (42’, 79’) na Nova Bayama 90’ mu gihe igitego cy’impozamarira cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa cumi (10’) kuri penaliti.

Rayon Sports n’ubundi ni yo yahabwaga amahirwe kuko yanabigaragaje ku munota wa 42’ ubwo Bimenyimana Bonfils Caleb yishyuraga igitego cyari cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa cumi (10’). Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kungamo ikindi ku munota wa 79’ mbere y'uko Nova Bayama yungamo ikindi ku munota wa 90’ ubwo yateraga coup franc bityo Nizeyimana Alphonse Ndada wari mu izamu rya AS Kigali ntamenye uko byagenze.

Ngandou Omar ashaka umupira

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports 

Nyuma yo gucyura amanota atatu y’umunsi (3), Rayon Sports yahise isanga APR FC ku mukino wa nyuma kuko nayo yageze kuri uru rwego inyagiye Etincelles FC ibitego 3-0.

Byiringiro Lague yatsinzemo ibitego bibiri (224’,57’) mu gihe igitego cya gatatu cya APR FC cyatsinzwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 88’ w’umukino.

Ku Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018 ni bwo APR FC izacakirana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uzakinirwa kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’) nyuma y'uko Etincelles FC izahura ba AS Kigali bashaka umwanya wa gatatu.

Eric Rutanga Alba atereka neza umupira ngo atere coup franc

Eric Rutanga Alba atereka neza umupira ngo atere coup franc

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Nizeyimana Alphonse (GK,1), Niyomugabo Jean Claude 23, Kayumba Soter (GK,15), Ndandou Omar 2, Harerimana Rachid Leon 4, Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Nsabimana Eric Zidane 20, Niyonzima Ally 8, Benedata Janvier 21, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ishimwe Kevin 17.

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,30), Rwatubyaye Abdul 23, Manzi Thierry (C,4), Eric Rutanga Alba 3,Iradukunda Eric Radou 14, Donkor Prosper 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Muhire Kevin 11, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Mbondy Christ 9 na Mugisha Gilbert 12.

Intebe y'abatoza ba AS Kigali

Intebe y'abatoza ba AS Kigali 

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

APR FC

Byiiringiro Lague yatsinze ibitego bibiri mu mukino

Byiringiro Lague yatsinze ibitego bibiri mu mukino

Tuyisenge Hackim Diemme azamukana umupira

Tuyisenge Hackim Diemme ukina hagati muri Etincelles FC azamukana umupira 

Abafana ba Etinceles FC

Abafana ba Etinceles FC

Byiringiro Lague ashaka inzira  yanyuzamo umupira

Byiringiro Lague ashaka inzira  yanyuzamo umupira 

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Buteera Andrew agenzura umupira

Buteera Andrew agenzura umupira 

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo mu ijambo rimwe ati Inshallah tuzatsinda na APR

Abafana ba Rayon Sports baraye bigamba ko AS Kigali yarangariye ubukaka bwabo bakabatsinda 3

PHOTOS: Anitha USANASE (Inyarwanda.com)

VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)

Abafana ba Rayon Sport baraye bigamba ko AS Kigali yarangariye ubukaka bwabo bakabatsinda 3






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND