RFL
Kigali

"Abibaza ko tuzahera muri Amerika babyibagirwe" TMC wo muri Dream Boys yagaragaje impamvu zitatuma bahera muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/09/2018 12:03
1


Mu minsi ishize nibwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru y'uko itsinda rya Dream Boys rigiye gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aha iri tsinda rikaba ryaratumiwe gutaramira abashoramari bazitabira inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba EACC Trade and Investment.



Tugishyira hanze inkuru y'uko aba bahanzi bagiye gutaramira muri Amerika abakunzi ba muzika banyuranye  bagiye batanga ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ahandi hose bavuga ko abagize itsinda rya Dream Boys rishobora kuba rigiye ubutazagaruka mu Rwanda. ibi byageze ku itsinda rya Dream Boys ryahise ryihutira gusubiza abakunzi ba muzika y'u Rwanda by'umwihariko abafana babo Indatwa.

Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda.com TMC umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys yatangarije umunyamakuru ko abafite impungenge zuko abahanzi bagize Dream Boys bazatorokera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagomba kuzishira, aha uyu muhanzi yagize ati" U Rwanda ni igihugu kirimo amahirwe menshi k'urubyiruko rufite ubushake bwo gukora, rero nka dream boys turi bamwe muri abo. Turacyafite byinshi byo kuhakorera twe ubwacu ndetse no gukorera igihugu cyacu."

Dream Boys

Dream Boys igiye gutaramira bwa mbere muri America

Impungenge z'abafana zuko aba bahanzi bazatorokera muri Amerika uyu muhanzi arazumva ndetse akanabumva cyane ko hari ingero z'abahanzi benshi bagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mbere ya Dream Boys ndetse harimo nabahanzi bagiye mbere bagenda nkuko iri tsinda rigiye kugenda icyakora we ahamya ko bibaye ngombwa ko bajya gutura muri iki gihugu batagenda batorotse ahubwo bagenda mu buryo bwemewe gusa nabwo akavuga ko ibyo bitari ubungubu dore ko ubu ngo hari byinshi byo gukora bagifite.

Iki gitaramo cyangwa umugoroba wo gusangira bazaririmbamo wiswe EACC Trade and Investment Dinner Gala ukazabera i Dallas muri Texas, aho batumiwe nk'abahanzi b'uyu mwaka nyuma y'abandi bahanzi banyuranye bagiye batumirwa muri ibi birori cyane ko atari ubwa mbere byari bibaye. Platini aganira na Inyarwanda yagize ati" Urumva igitaramo kiri tariki 13 Ukwakira 2018 rero tgomba kugenda mbereho gato hariya dufiteyo iminsi nk'icumi byanze bikunze ntabwo tuzatinda."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shaddyboo5 years ago
    Ntamusaza ujya gushaka inzozi i mahanga, nanjye ndemerako mudashobona kugumayo, nonese mufite 15-20ans? Nimwumve impumuro ya oceans ubundi mugaruke tuwubyinire i kgl, love





Inyarwanda BACKGROUND