RFL
Kigali

Twaganiriye na Nyampinga w’igishongore 2018 wakuranye inkovu y’ipasi ku kibero-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2018 6:02
1


Umukobwa w’inseko n’inzobe yiganje, ishinya y’umukara izengurutse ku menyo n’amaso y’urwererane, ni Nyampinga wigishongore [Miss Elegancy Rwanda 2018]. Yitwa Rosine Mukangwije, inkovu iri ku kibero cye iyo ayibukise amaso yibuka ibyo ipasi yari imukoreye akiri muto.



Uyu mukobwa wahinduriwe ubuzima mu maso y’abo bari bahanganye n’abari bakuriye umuhango yambikiwemo ikamba mu ijoro ryo kuwa 06 Nzeli 2018, afite imyaka 18 y'amavuko akaba avuka mu muryango w’abana bane. Yahatanye n’abakobwa bagenzi be icyenda yambaye nimero 25. 

Aratuje rimwe na rimwe akinjira mu isi yo gusetsa. Aracyari muto, umuziki biri mu bintu akunda. Ni kenshi wamubona ahugiye ku mbuga nkoranyambaga. Mukangwijie Rosine, Paji y’ubuzima bwe bwarahindutse, yari asanzwe ari umukobwa ujya ku muhanda akigurira mituyu cyangwa se akajya ku ishuri ari kumwe na bagenzi be ntawumwitayeho. Ubu ngo aho atuye barongorerana bati ‘wa mukobwa wo kwa kanaka yabaye nyampinga w’igishongore’. Amafoto ye n’amashusho afatwa na benshi atazi, hari n’abo ahurira nabo ku marembo y’ishuri.

Miss Mukangwije Rosine ni umwana wa Gatatu mu muryango w’iwabo ugizwe n’abahungu babiri ndetse n’abakobwa babiri. Se yitwa Harerimana Emmanuel, nyina ni Byukusenge Beatrice. Batuye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ari naho  yavukiye. Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Muhima, yize ku bigo bitandukanye. Ubu ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami rya MPG (Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi) kuri ESS Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadafi i Nyamirambo. Muri aya masomo yose, Ubugenge (Physics) ngo ntabwo ari isomo akunda cyane.

Mbere yo kwinjira mu irushanwa: Avuga ko yabanje gukoraho ibikorwa by’imideli mu nzu zitandukanye aho yagiye yitwara neza mu bikorwa byabaga byateguwe. Mu biganiro yagiranaga na bagenzi be mbere y’uko irushanwa rigera yakundaga kuvuga ko aramutse yegukanye ikamba yahita yiruka akarisiga. Yagize ati “Ubundi turi mu myiteguro babivugagaho bakavuga wenda bagutoye byagenda gute? Njyewe nakundaga kuvuga murabizi bantoye nakwirukanka ikamba bakazaba barinzanira…”.

nyampinga w'igishongorr \" data-mce-src=

Mukangwije Rosine, Miss Elegancy Rwanda 2018

Abajijwe impamvu atirutse yasubije ko ari uko yatunguwe ku munsi wa nyuma. Ati “Noneho uriya munsi naratunguwe, byarandenze mbura icyo nkora biranyobera. Ndibaza ese nkore iki? Nyine numvaga atari njyewe.”

Atashye mu rugo afunguye telephone yakiriye ubutumwa bw’abo azi n’abo atazi bwagiye buzira rimwe. Yavuze ko ari benshi bamwandikiye bamwifuriza ‘ihirwe’ mu nshingano yatorewe. Abajijwe niba umukunzi we yaramwandikiye ubutumwa kuri uriya munsi yambikiweho ikamba,yagize ati “Uwuhe mukunzi, nta mukunzi ngira, ntawe. Ntabwo mbiteganya.” Uwo batandukanye (Ex) ngo yamwandikiye amubwira ati “Wakoze cyane”. Ntiyerura neza igihe amaze atandukanye n’uwo musore ariko ngo hashize igihe.

Yihaye intego yo guhera ku mushinga yakuranye wo gukura abana b’inzererezi ku muhanda. Avuga ko n’ubwo nta bushobozi buhagije afite ariko afite umwana umwe arihirira, ibintu agiye gukomereza no ku bandi bana baba mu muhanda. Yavuze ko hari inzego zitandukanye bari kuganira ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi aba yamaze gutangiza uyu mushinga.

Ati “Umushinga nshaka gukora ubu ng’ubu nta nyungu y’amafaranga ntegereje. ..Ni ukumva umutima wanjye uruhutse. Na mbere y’uko njya mu irushanwa numvaga y’uko nibitanagenda kuriya mu bushobozi bwanjye bucye nzagira mbere na mbere ikintu nzakora ari icyo ng’icyo kuko birababaje kubona umwana w’imyaka 7,8 asabiririza noneho yoherejwe n’umubyeyi.”

Yungamo ati “Hari umwana nari ndi no gufasha mu bushobozi bwanjye mfite bucyeya.Twahuriye mu muhanda mbona ukuntu abayeho ugereranyije n’uko twahuye ameze n’uko ubu ng’ubu ameze biratandukanye. Twahuye nyine ari akana k’akamayibobo kari aho ngabo ni ko nabyita (munyihanganire) ariko ubu ng’ubu mu bushobozi nari mfite namwishyuriye ikigo nari nshoboye kwishyura ntabwo nabikoze ari uko ndi muri Miss nkabona ni umwana mwiza nkabona nawe hari icyo azigezaho. Njye ibyo biranshimisha [akubita agatwenge]."

Umunsi wakurikiyeho atsinze irushanwa, abanyeshuri bo ku kigo yigaho bamubwiye ‘wakoze neza’, abayobozi bakamubwira ko uretse kwita ku nshingano yahawe akwiye no gukomeza gushyira imbaraga mu masomo ye.

Yagize ati “Abanyeshuri barambwiye ngo ‘wakoze neza’ abayobozi barambwira bati’ ugomba gukomeza gushyiramo agatege murabizi ndacyafite n’amasomo yo kwiga. Barambwira bati ‘urabizi y’uko usanzwe uri umunyeshuri ushyira ibintu bye ku murongo ugomba gushyiramo noneho agatege kurushaho kuko ibintu uba ugiye gufatikanya ari bibiri bisaba nyine umuntu ufite umutima ukomeye ugerageza ukoreshe imbaraga zawe zose ushoboye urebe y’uko nyine nawe watera imbere mu bintu byose nyine ukabasha kubishobora nta cyikubereye imbogamizi haba kwiga nibibe imbogamizi haba n’ibyo urimo nibibe imbogamizi zo kuba wagira icyo ugeraho.”

Ubu gahunda y’umunsi we harimo no gusoma igitabo. Avuga ko Saa Kumi n’imwe abyuka akajya mu bwogero, akoza mu kanwa. Agasoma igitabo nibura nk’impapuro ebyiri cyangwa eshatu, nyuma akajya gukaraba, akanywa icyayi, akajya ku ishuri. Iyo atari bujye ku ishuri aguma mu rugo agakora imirimo itandukanye. Inkovu iri ku kibero cy’ibumoso, avuga ko ari ipasi yamutwitse ubwo yiteguraga gutera imyenda ngo ajye ku ishuri. Ati “Iyi nkovu yanjye, ndahazi. Hari mu gitondo ngiye ku ishuri nitereye ipasi nyikozaho.”

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS ROSINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    uwo mutoto urarenze





Inyarwanda BACKGROUND