Kuwa Gatatu tariki 29 Kanama 2018 nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yari yatangiye imyitozo bitegura shampiyona 2018-2019, gusa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018, Cassa Mbungo Andre utoza iyi kipe yageze ku kibuga abura abakinnyi atoza.
Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeli 2018, imyitozo ya Kiyovu Sport yari gutangira saa mbili n’iminota 30 (08h30’). Gusa Cassa Mbungo Andre n’abatoza bamwungirije bose bageze ku kibuga cya Mumena bategereza abakinnyi barababura.
Nyuma yo gutegereza iminota irenga 30’ nta mukinnyi wa Kiyovu Sport babona hafi usibye Habamahoro Vincent ukina hagati nawe wahageze agahita yitahira, Cassa Mbungo Andre yafashe umwanzuro wo kwitoreza abakinnyi bakiri bato baba bari ku kibuga cya Mumena ndetse n’abakinnyi baba bashaka amakipe bityo anareba ko hari abo yazifashisha muri Kiyovu Sport y’umwaka utaha.
Abatoza ba Kiyovu Sport bategereje abakinnyi
Kiyovu Sport yarangije ku mwanya wa gatanu muri shampiyona 2017-2018, gusa kuri ubu ikaba irimo ikibazo cy’uko abakinnyi n’abatoza bayo bababereyemo ibirarane by’imishahara y’amezi arenga atatu. Abakinnyi ba Kiyovu Sport barabaza ibirarane by’amezi atatu batahembwe mbere yuko shampiyona irangira mu gihe abatoza babaza amezi ane (4).
Cassa Mbungo Andre avuga ko nubwo abakinnyi batitabiriye akazi we azakomeza kuza ku kibuga akahamara amasaha n’ubundi imyitozo imara kugeza igihe ikibazo abakinnyi bafite kizarangirira bakaza kuko ngo gahunda bari bayizi.
“Gahunda bari bayizi kuko twatangiye imyitozo kuwa Gatatu, abakinnyi nababuze. N’ejo nzagaruka ndebe ko baza dukore”. Cassa Mbungo
Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga kp azakomeza kwitabira akazi nubwo abakinnyi bazakomeza kubura
Uva ibumoso: Mutarambirwa Djabil , Cassa Mbungo Andre, Kirasa Eric na Rachid umutoza w'abanyezamu
Abatoza ba Kiyovu Sport bayobowe na Cassa Mbungo Andre bahise begeranya abakinnyi bari bari ku kibuga cya Mumena barabatoza
Habihirwe Arstide warangije amasezerano muri Mukura VS arashaka amahirwe muri SC Kiyovu
Habamahoro Vincent undi mukinnyi umaze kwigaragaza hagati mu kibuga yageze mu kibuga arongera arataha
Cassa Mbungo Andre yahise atangiza imyitozo y'abakinnyi badafite amakipe
Ishimwe Patrick warangizanyije na AS Muhanga nawe nta kipe afite yabera mu izamu
Umwaka ushize w'imikino Kiyovu Sport yari yatangiranye ingufu utamenya aho zagiye uyu mwaka
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO