Ikipe ya Golden State Warriors yakoze impinduka zikomeye mu mpera z’isoko ryo kugura abakinnyi, isinyisha Jimmy Butler, umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bari bari muri Miami Heat.
Kugura Jimmyy
Bulter ku ikipe ya Golden State Warriors, ni ukuzamura urwego rw’imikinire, cyane ko
batari bitwaye neza muri uyu mwaka wa shampiyona.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru w’inzobere muri NBA, Shams Charania, kugura abakinnyi byakorewe hagati y’amakipe atanu, aho buri imwe yahawe abakinnyi bashya.
Warriors
babonye Jimmy Butler, nawe wahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri angana na
miliyoni $121, azamugeza mu mwaka wa 2026 nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyi
kipe.
Uko amakipe
yabonye abakinnyi bashya
Golden State
Warriors: Babonye Jimmy Butler
Miami Heat:
Babonye Andrew Wiggins na P.J. Tucker
Utah Jazz:
Babonye Dennis Schroder
Toronto Raptors:
Babonye Kyle Anderson
Detroit Pistons:
Babonye Lindy Waters III na Josh Richardson
Nubwo Jimmy
Butler ari umukinnyi ukomeye, muri iyi minsi yari amaze igihe agarukwaho cyane
mu bitangazamakuru kubera imyitwarire ye hanze y’ikibuga, bikaba byaranatumye
Miami Heat imuhagarika inshuro zitari nke.
Uyu mukinnyi
w’imyaka 35, umaze gukina NBA imyaka 14, yakinnye mu mikino ya all stars
inshuro 6. Muri uyu mwaka yari afite impuzandengo y’amanota 17.0, rebounds 5.2,
assists 4.8.
Jimmy Bulter Agiye
kwiyunga kuri Warriors iri ku mwanya wa 10 mu Burengerazuba, ifite intsinzi 25
mu mikino 49, aho izaba ishyize imbere intego yo kuzamuka ikinjira muri NBA playoffs.
Andrew Wiggins
w’imyaka 29, wari umaze imyaka 6 akinira Warriors, we yerekeje muri Miami Heat.
Yari afite umwaka mwiza aho yari afite impuzandengo y’amanota 17.6 ku mukino.
Dennis Schroder
w’imyaka 31, wari uheruka gutangwa muri Warriors avuye muri Brooklyn Nets,
yagiye muri Utah Jazz nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 10.6 ku mukino.
Kyle Anderson na
Lindy Waters III, bombi bakiniraga Warriors, bagiye mu yandi makipe, Anderson
yerekeza muri Toronto Raptors, naho Waters III ajya muri Detroit Pistons.
Jimmy Bulter wakiniraga Miami Heat yerekeje muri Golden State Warriors
TANGA IGITECYEREZO