Kigali

Tour du Rwanda 2025 ntabwo izitambikwa n'umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/02/2025 10:25
0


Abategura isiganwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare rizenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda ,Tour du Rwanda, batangaje ko iya 2025 itazagirwaho ingaruka n'umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo



Ni itangazo aba bategura Tour du Rwanda bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2025.

Muri iri tangazo bagize bati" Ibibera mu burasirazuba bwa DRC ni amakimbirane hagati ya Guverinoma ya DRC n'umutwe witwaje intwaro w'Abanye-Kongo.

Inshuro imwe gusa nibwo iyi mirwano yagize ingaruka ku batuye ku mupaka w'u Rwanda. Hafashwe ingamba zose kugira ngo ibyo bitazongera ukundi.

Ubuzima muri Rubavu no mu Rwanda hose burakomeje nk'uko bisanzwe. Ku bwi'byo, Tour du Rwanda izakomeza nta gihindutse kuri gahunda no ku bakinnyi, amakipe ndetse n'abafana bakwizezwa kugira umutekano n'ibikorwa bishimishije".

Ibi bije nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) nayo iheruka kunyonoza amakuru yavugaga ko yaba igiye kwimura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri Nzeri.

Tour du Rwanda 2025 izatangira ku itariki 23 Gashyantare 2025 irangire tariki 2 Werurwe 2024.

Itangazo ry'abategura Tour du Rwanda 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND