Kigali

Drake yahakanye ko azakora kuri album ya DJ Khaled

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/02/2025 8:08
0


Nyuma y'uko Umuraperi Drake, atangajwe na DJ Khaled ko bazakorana indirimbo 2 zizajya kuri album "Aalam of God", uyu muraperi yabihakanye nta mususu.



Umuraperi Drake na DJ Khaled byatunguranye ku bijyanye n'album ya Khaled iri gutegurwa yitwa "Aalam of God". Drake, yagaragaje ko adashyigikiye ibyavuzwe na Khaled ko azaba ari kumwe na we mu ndirimbo ebyiri ziri kuri iyo album itegerejwe cyane.

Ibi byagaragaye igihe Khaled yatangiraga gusangiza amashusho yerekeye album kuri Instagram na Twitter kuwa Kabiri tariki 5 2025, harimo n'umukinnyi wa sinema Mark Wahlberg uvuga ku bufatanye bwa Drake, Jay-Z, ndetse na Rihanna nubwo bitari byemejwe neza ko nawe yatanga umusanzu. 

Ariko, Drake nyuma y'iri tangazo DJ Khaled yanyunije kuri Instagram yahise ahakana ibi bivugwa, atanga igisubizo muri "comments" avuga ati: "Birashoboka ko ari Drake Bell".  

Uyu muraperi we yahise yerekeza ku mwanditsi wa filime wamenyekanye muri "Nickelodeon", Drake Bell, agaragaza ko Drake nta ruhare afitanye afite muri album ya Khaled. Nyuma y'icyo gisubizo, Khaled yahise asiba ubwo butumwa (Post), bikomeza gutera urujijo.

Ibi byatumye hibazwa niba hari ikibazo hagati yabo, gusa hirengagijwe ibi aba bahanzi bakoranye kenshi mu myaka ishize,  kuva muri 2011, nko mu ndirimbo "I’m On One" yakoranye na Rick Ross na Lil Wayne, ndetse n'izo muri 2016 nka "For Free" ndetse na "POPSTAR" yakozwe muri 2020.

Ibi Drake yabivuze igihe yatangiye igitaramo cya "Anita Max Win Tour" mu gihugu cya Australia na New Zealand. Mu gitaramo kimwe, yagaragaye yambaye agapira gafite ibimenyetso by'amasasu ndetse harimo umwotsi ukurura, maze avuga ko “Drizzy Drake akiriho cyane” yerekana ko akiri mu rugamba nyuma yo kubona ibitekerezo by’abamushinja gutsindwa na Kendrick Lamar ndetse na dosiye yashyize kuri Universal Music Group.

Nyuma y’ibyo, yatangaje kandi izina n’itariki yo gushyira hanze album ye yo gukorana na PartyNextDoor. Harakekwa ko bishoboka ko azavuga kuri iyi ngingo ya Khaled imbere y’abafana be mu gitaramo kizakurikira muri Rod Laver Arena i Melbourne, tariki 9 Gashyantare 2025, tariki y'igihe kimwe Kendrick Lamar azaba ari kuririmba muri "Halftime show" ya Super Bowl 2025.


DJ Khaled yasibye ubutumwa yanyunije kuri Instagram na Twitter, nyuma y'uko bigaragaye ko Dake yanze ubusabe bwae.

Lil Wayne, DJ Khaled, Drake na Rick Ross mundirimbo bakoranye muri 2016 yitwa "I'm on one".


https://x.com/yabaleftonline/status/1887226479752454353?t=Y-1xTFrZGsyUPIsgYsV6EQ&s=08


https://www.billboard.com/music/rb-hip-hop/dj-khaled-drake-comment-album-announcement-1235893454/


https://balleralert.com/profiles/blogs/drake-seemingly-denies-dj-khaleds-album-featurs/






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND