Kigali

KIGALI: King James yashimishije abakunzi ba muzika bitabiriye ku bwinshi igitaramo yakoreye Kimironko-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/09/2018 12:03
1


Kuri iki Cyumweru tariki 2 Nzeli 2018 ni bwo King James yataramiraga abakunzi ba muzika bari bateraniye mu kabyiniro ka Pacha Club kari ahahoze Rosty ya Kimironko, aha hari hakoraniye abakunzi ba muzika benshi bishimiye bikomeye uyu muhanzi udakunze kugaragara mu bitaramo byinshi hano mu Rwanda.



Iki gitaramo cyari cyateguwe na Alex Muyoboke wamamaye kubera abahanzi b'ibyamamare yagiye afasha bakamenyekana kurushaho yanakunze kumenyekana kubera gutegura ibitaramo binyuranye ndetse uko byagenze neza bigatuma agirirwa icyizere n'abakunzi ba muzika batamumenyereyeho gukora igitaramo ngo kigende nabi. Kuri ubu uyu mugabo yinjiye muri gahunda zo gutegurira ibitaramo abakunda gusohokera mu mujyi wa Kigali ariko bakunze guhamya ko ku Cyumweru biba bigoye kubona aho wasohokera.

Alex Muyoboke wamaze kumvikana n'akabyiniro ka Pacha Club kari ahahoze hitwa Rosty Kimironko yatangiye kuhakorera ibitaramo we ahamya ko ari ibyo gususurutsa abakunzi ba muzika ba hano i Kigali n'abandi baba bagendereye Kigali baba bashaka ahantu ho gusohokera mu mpera z'icyumweru. Uyu mugabo yatangiye gutegura ibi bitaramo bizajya biba buri cyumweru ahereye kuri King James wahataramiye akishimirwa  kuri iki Cyumweru tariki 2 Nzeli 2018.

Uyu muhanzi wacurangirwaga na Chare Jazz Band aba bakaba abahanga mu gucuranga muzika mu Rwanda. ibi bitaramo byatangiye gutegurwa na Muyoboke Alex bigomba kuzanakomeza ku cyumweru kiri imbere dore ko tariki 9 Nzeri 2018 aribwo hazaba haba igitaramo cya kabiri aho batangaje ko mu masaha make ari imbere bari butangaze umuhanzi uzakurikira King James.

King James Chare Jazz Band  bacurangiye King JamesKing James King James King James King James imbere y'abakunzi be bari basohokeye muri aka kabyiniroKing James Abakunzi ba King James bari mu byishimo bikomeye

REBA HANO UKO KING JAMES YITWAYE MURI IKI GITARAMO YAKOREYE MU MUJYI WA KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innaa6 years ago
    Tumuziho ubwitange uwo musaza muri muzika nyarwanda nagerageze arebukuntu byarushaho kugenda neza cyaneko abakunzi bamuzika nyarwanda tuziko tugomba kubona umuhanzi aruko yakoresheje igitaramo Knd usanga iyaribo babiteguye bigira murayo ma hôtel akomeye.... rubanda rugufiya rukuricyira muzikayabo umunsi kuwundi tukabihomberamo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND