Kigali

Hamisa Mobetto yinjiranye mu muziki indirimbo yumvikanamo indoto ze zo kuzaba umugore w’intwali

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/08/2018 15:37
0


Muri uyu mwaka havuzwe byinshi ku mukobwa umaze kubyara kabiri nta mugabo agira wemewe n'amategeko ariko bikaba bikomeje kumugira icyamamare. Kuri ubu noneho yamaze no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ananirwa no guhisha amarangamutima ye.



Nta wundi uwo ni umunyamideri, Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka w’2018 ni bwo yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo yise ‘Madam Hero’ bishatse kuvuga ‘Umugore w’Intwali’.

Muri iyi ndirimbo, Hamisa yumvikana avuga bimwe mu byo ahura nabyo kuva abyutse kugeza umunsi we urangiye. Yumvikana kandi yifuza kuzaba umugore w’intwali aho agira ati “Nshaka kuba umugore w’intwali nka Yvonne Chakachaka, nshaka kuba umugore w’intwali nka Milam Makeba, nka Lupita Nyonge na Maman Samiah…Nsha kuzaba umugore wa mbere muri Afurika…”

Hamisa Mobetto yamaze kwinjira mu muziki

Nk’uko yabivuze abinyujije kuri Instagram ye, ‘Madam Hero’ igaruka ahanini ku buzima bwe bwite ndetse yanavuze ko amaze ugira indirimbo nyinshi ziri muri Studio abinyujije muri Foundation ye iharanira uburenganzira bw’abagore. Akimara kuyishyira kuri YouTube rero, indirimbo itarakorerwa amashusho, mu munsi umwe gusa, amasaha 24 yari imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 100, ibintu byanejeje cyane Hamisa Mobetto akananirwa kubihishira.

Abinyuije kuri Instagram ye yashyizeho ifoto igaragaza inshuro imaze kurebwa maze aziherekeresha aya magambo “Mu masaha 24 gusa irebwe inshuro ibihumbi ijana (100,000 Views). Mwakoze cyane nshuti zanjye. Ayo ni amajwi gusa, munteye imbaraga zo gukora n’amashusho. Imana ibahe umugisha. Ndabakunda cyane.”

Hamisa

Abinyujije kuri Instagram ye, Hamisa yananiwe guhisha amarangamutima ye ashimira abamaze kumva indirimbo ye nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND