Kigali

Miss Umutesi Nadia wegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2017 yapfushije umubyeyi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2018 10:50
0


Buri mwaka mu Rwanda hatorwa Nyampinga w'u Rwanda ndetse n'abamwungirije, amarushanwa ahuza abakobwa baturutse mu ntara zose z'igihugu. Mu mwaka wa 2017 ni bwo hatorwaga Iradukunda Elsa nka Nyampinga w'u Rwanda muri uwo mwaka, usibye uyu mukobwa ariko Umutesi Nadia icyo gihe yabaye Nyampinga uberwa n'amafoto.



Uyu mukobwa watowe nka Nyampinga uberwa n'amafoto mu mwaka wa 2017 kuri ubu ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we (nyina) witabye Imana ku wa Kabiri tariki 14 Kanama 2018 aho yari arwariye mu bitaro bya Kanombe. Nkuko uyu mukobwa yabitangarije Inyarwanda.com ngo mama we yitabye Imana nyuma y'iminsi arwariye mu bitaro bya Kanombe kuri ubu bakaba bari mu myiteguro yo guherekeza Nyakwigendera umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18Kanama 2018.

Uyu mubyeyi wa Umutesi Nadia wari utuye i Gikondo yitabye Imana nyuma y'uburwayi yari amaranye iminsi mu bitaro bya Kanombe. Umutesi Nadia ni umukobwa winjiye  mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ahagarariye intara y'i Burasirazuba. Nyuma yo kutegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ryatsindiwe na Iradukunda Elsa, yabashije kwegukana iry'umukobwa uberwa n'amafoto (Miss Photogenic 2017).

Miss NadiaMiss Umutesi Nadia ubwo yambikwaga ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2017Miss NadiaMiss Umutesi Nadia ari kumwe na Miss Peace yari asimbuye kuri iri kambaMiss NadiaMiss Nadia Umutesi ari kumwe na Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND