RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Lozano yatwaye agace ka Musanze-Kigali, Mugisha yuzuza iminsi 6 mu mwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/08/2018 21:29
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018 ubwo hakinwaga agace ka karindwi (7) ka Tour du Rwanda 2018, Lozano Riba David ukomoka muri Espagne akaba akinira Team Novo Nordisk muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatwaye agace ka Musanze-Kigali (107.5 Km) akoresheje 2h46’18”.



Nyuma ya Julian Helman (Germany) na Temalew Bereket (Ethiopia), David Lozano yatumye Espagne iza mu bihugu byari bimaze gutwara agace kabo ka mbere muri Tour du Rwanda 2018. Espagne yahise iba igihugu cya 12 mu bihugu nibura bimaze gutwara agace ka Tour du Rwanda kuva mu 2009. Bivuze ko Tour du Rwanda 2018 imaze kugira ibihugu bitatu bimaze gutwara agace kamwe muri Tour du Rwanda.

Lozano David ahinguka kuri MIC ahari umurongo

Lozano David ahinguka kuri MIC ahari umurongo

David Lozano areba niba nta  muntu umuri inyuma hafi

David Lozano areba niba nta muntu umuri inyuma hafi

David Riba Lozano yishimira gutanga abandi ku murongo

David Riba Lozano yishimira gutanga abandi ku murongo

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace  (Stage Winner)

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace (Stage Winner) 

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens yaje ari uwa kabiri, Uwizeye Jean Claude aba uwa 3 naho Mugisha Samuel aba uwa kane

Mu gace kavaga i Musanze abasiganwa bagana mu mujyi wa Kigali, David Lozano ntabwo yatangiye akora akazi gakanganye ahubwo yazuye umugara ubwo isiganwa ryendaga kurangira kuko ubwo bageraga ku nyubako ya MIC mbere y'uko bazenguruka, Rugg Thimothy na Mugisha Samuel ni bo bari bari imbere.

Amaze gusoza ari uwa mbere, David Lozano yavuze ko yakoze ibyo yari yateguye mbere y’isiganwa akabasha gusatira kugeza ku munota wa nyuma. “Nasatiriye nk’uko nari nabiteguye kare. Ntabwo nari kugira uwo ntegereza n’umwe mu ikipe yanjye kuko nabonaga bitaza gukunda, ni ko gufata inshingano kuko nageze aho mbona ko bishoboka ko nabigeraho”. David Lozano.

Lozano w’imyaka 29 akomoka mu mujyi wa Barcelona ariko akaba umwuga we wo gukina umukino w’amagare akaba awukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu ikipe ya Novo Nordisk igizwe n’abakinnyi bafite indwara ya Diabete.

Intego yabo nka Team Nordisk baba bashaka kubera abandi urugero berekana ko umurwayi wa Diabete ashobora kuba yakwigaragaza ndetse no mu bwoko bitandukanye bw’imikino by’umwihariko umukino w’amagare. Agaruka ku kubana n’ubu burwayi anakina umukino w’amagare , David Lozano yavuze ko buri munsi aba agomba gupimwa n’abaganga bakareba uko ubuzima bwe buhagaze.

“Buri munsi mpimwa n’abaganga. Gutsinda nka gutya bituma wibagirwa ibibazo byose by’ubuzima. Kuri njye ibi birenze no gutsinda kuko binyereka ko uburyo ndwanyamo iyi ndwara bitanga umusaruro kuko nko mu Rwanda usanga hari imisozi, ahamanuka n’amakorosi biri ku butumburuke bwo hejuru bityo ugasanga nkatwe biratugora cyane”. David Lozano.

David Riba Lozano avuga ko gutsinda kwe bivuze ibintu byinshi

David Riba Lozano avuga ko gutsinda kwe bivuze ibintu byinshi

Mugisha Samuel yaje ari uwa kane asigwa amasegonda (17"). Nsengimana Jean Bosco yaje ari uwa gatandatu asigwa amasegonda 43". Ku rutonde rusange, Mugisha Samuel aragumana umwenda w'umuhondo kuko aracyabitse amasegonda 21" hagati ye na Jean Claude Uwizeye. David Lozano Riba wabaye uwa mbere kuri uyu wa Gatandatu, ari ku mwanya wa gatanu (5) ararushwa umunota umwe n'amasegonda 33" (1'33").

Nyuma yo kwambara umwenda w’umuhondoi kuri uyu wa Gatandatu, byahise byuzura uduce (Stages) tutandatu uyu musore Mugisha Emmanuel yakinnye tukarangira afite umwenda w’umuhondo. Yawufashe tariki ya 6 Kanama 2018 mu rugendo rwa Kigali-Huye. Mu bihembo icyenda bitangwa buri nyuma y’agace, Mugisha Samuel yatahanye ibihembo bine (4). Yambitswe umwenda w’umuhondo, Umunyafurika n’umunyarwanda uhiga abandi ndetse n’umukinnyi ukiri muto uhagaze neza.

Muri uru rugendo, hatangiye abakinnyi 62 haza kuvamo Henttala Joonas (Team Novo Nordisk/USA) bityo hasoza abakinnyi 61. Abakinnyi batahagurukanye n'abandi barimo Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club na Hellaman Julian (Team Embrace The World) unaheruka gutwara agace ka Huye-Musanze.

Tour du Rwanda 2018

Tour du Rwanda 2018

Aebi Antoine (Team Descartes Romandie) yaje ari uwa 48 akoresheje 2h57'24". Gusa yahingutse ahasorezwa irushanwa agenda acunga igare.

Aebi Antoine (Team Descartes Romandie) yaje ari uwa 48 akoresheje 2h57'24". Gusa yahingutse ahasorezwa irushanwa agenda acunga igare.

Dore uko bahembwe (Musanze-Kigali: (107.5 Km)

1.Uwatwaye agace (Stade Winner) : TDavid Riba Lozano (Espagne)

2.Umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey): Mugisha Samuel (Rwanda)

3.Uwazamutse neza (King of Mountain):Rugg Thimothy (USA)  

4.Uwurusha abandi imbaduko (Best Sprinter):  Bruno Araujo (Angola)

5.Umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

6.Inkotanyi (Best In Combativity): Rugg Thimothy USA)

7.Umunyafurika wahize abandi (Best African Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

8.Umunyarwanda wahize abandi (Best Rwandan):Mugisha Samuel (Rwanda)

9.Ikipe y’umunsi (Team of the Day): POC Cote de La Lumirere (France)

Abakinnyi 10 ba mbere mu rugendo Musanze-Kigali (107.7 Km):

1.Lozano Riba David (Espagne): 2h48’18’’

2.Ndayisenga Valens (Rwanda): 2h48’35’’

3.Uwizeye Jean Claude (Rwanda): 2h48’35”

4.Mugisha Samuel  (Rwanda): 2h48’35”

5.Kamau Gishora Joseph (Kenya): 2h48’53”

6.Nsengimana Jean Bosco (Rwanda): 2h49’01”

7.Rugg Thimothy (USA-Calfonia): 2h49’10’’

8.Mugisha Moise (Rwanda): 2H49’13”

9.Byukusenge Patrick (Rwanda):  2h49’14’’

10.Gathiambo Joshphat (Kenya): 2h49’14”

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange (864.5 Km):

1.Mugisha Samuel (Rwanda): 22h20’27”

2.UIwizeye Jean Claude (Rwanda): 22h20’48”

3.Hailemichael Mulu (Ethiopia): 22h21’37”

4.Azedine Lagab (Algeria):22h21’53”

5.Lazano Riba David (Espagne): 22h22’00”

6.Ndayisenga Valens (Rwanda): 22h22’43’’

7.Temalew Bereket (Ethiopia): 22h23’17’’

8.Doring Jonas (Suisse): 22h23’53’’

9.Munyaneza Didier (Rwanda):22h24’12’’

10.Goudin Valentin (France): 22h25’31’’

Kuba Mugisha Samuel yaje ari inyuma ya Jean Claude Uwizeye byamuhaga amahirwe ataganyije ku mwenda w'umuhondo

Kuba Mugisha Samuel (hagati) yaje ari inyuma ya Jean Claude Uwizeye (Iburyo) byamuhaga amahirwe ataganyije ku mwenda w'umuhondo

Abakuni b'umukino w'amagare

Abakunzi b'umukino w'amagare

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo  yambaye kuwa Mbere tariki ya 6 Kanma 2018 mu rugendo rwa Kigali-Huye

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo yambaye kuwa Mbere tariki ya 6 Kanma 2018 mu rugendo rwa Kigali-Huye

Mugisha Samuel yanahembwe nk'umunyafurika wahize abandi

Mugisha Samuel yanahembwe nk'umunyafurika wahize abandi 

Mugisha Samuel aganira n'abanyamakuru i Kigali

Mugisha Samuel aganira n'abanyamakuru i Kigali

Nsengimana Jean Bosco ahagera

Nsengimana Jean Bosco ahagera 

Rugg Thimothy asesekara kuri MIC

Rugg Thimothy asesekara kuri MIC 

 Ruberwa Jean Baptiste

 Ruberwa Jean Baptiste 

Rugg Thimothy yahize abandi mu kuzamuka udusozi

Rugg Thimothy yahize abandi mu kuzamuka udusozi

Rugg Thimothy avuza Vuvuzela

Rugg Thimothy avuza Vuvuzela 

Bruno Araujo yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka

Bruno Araujo (Angola) yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka 

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens  yabaye ikipe y'umunsi

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens yabaye ikipe y'umunsi 

Tour du Rwanda 2018 irasozwa kuri iki Cyumweru abakina bazenguruka umujyi wa Kigali aho bagomba gusiganwa intera ya kilometero 82.2 (82.2 Km), urugendo bagomba gusangamo udupando turindwi(7) dutangirwamo amanota y'abarusha abandi kuzamuka bakazanasangamo sitasiyo ebyiri za SP zitangirwaho amanota yo kubaduka (Sprint).

Dore inzira ya nyuma ya Your du Rwanda 2018:

Stade Amahoro - Contrôle Technique - Kimironko - Kibagabaga -Akabuga ka Nyarutarama - RDB - Airtel - Stade Amahoro (Inshuro enye)

Stade Amahoro - Contrôle Technique-Kimironko - Kibagabaga - Akabuga ka Nyarutarama - UTEXIRWA - Kinamba - Mu Kanogo - Rugunga - 40 - Tapis rouge - Nyakabanda - Kwa Mutwe - Kwa Nyiranuma-Onatracom -Gereza- MIC - Rond Point - Muhima - Nyabugogo - Kimisagara - Kwa Mutwe - 40- Cosmos - Stade Régional






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND