RFL
Kigali

Kuami Eugene yikomye abamushinja kwiba imirongo y’indirimbo avuga ko na Ice Prince nta wurabimuhora

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/08/2018 18:49
0


Ibigo bitandukanye birimo iby’ubucuruzi, inzu zitunganya imiziki n’izifasha abahanzi bikunze gusinyisha abahanzi b’ibyamamare. Umuhanzi Kuami Eugene nyuma yo gusinyisha na Lynxx Entertainment yikomye abakomeje kumushinja ubushishuzi.



Abanya-Ghana bakunze kugaruka ku kibazo cya Kuami ko ngo ashishura imirongo y’indirimbo z’umuhanzi ukunzwe cyane wo mu gihugu cya Nigeria, Ice Prince. Ibi bikaba byarasembuwe n’indirimbo yitwa ‘Wish Me Well’ aherutse gushyira hanze maze buri wese akamutunga agatoki cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko amenshi mu magambo yakoresheje muri iyo ndirimbo yayavanye mu ndirimbo ya Ice Prince.

Akibona ko bikabije nk’uko tubikesha urubuga rwa Ghafla, Kuami Eugene yavuze ko na Ice Prince ubwe yamwibwiriye ko amenshi mu magambo akoresha ayakura kuri Bob Marley kandi nta wurabimuhora. Ibi uyu muhanzi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Hitz FM cyitwa ‘Hitz High Table’.

Kuami Eugene yatangarije ukuri kose kuri micro za Radio

Ikindi uyu muhanzi yatangaje ni uko na Ice Prince ubwe yatangajwe cyane n’amagambo abo muri Ghana bari gutota Kuami. Dore amagambo Kuami yakoresheje asobanura ibyo kwiba amagambo mu ndirimbo ya Ice Prince “Nawe ubwe ntarumva impamvu abantu bavuga ko nibye indirimbo ye/amagambo yo mu ndirimbo. Nawe akura amagambo kuri Bob Marley, kandi nta wo mu muryango we urabimuhora ko yamwibye imirongo.Yatunguwe no kumva abanyegana babikomozaho.”

Kuami Eugene avuga ko na Ice Prince akura imirong kuri Bob Marley kandi atarabihorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND