Inyigisho z'ubuntu ziri gukurura benshi ku isi cyane cyane urubyiruko. Mu Rwanda izi nyigisho ziri kwigishwa cyane mu buryo bweruye na Prophet Eric Sultan. Apotre Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bapasiteri bo mu Rwanda wagaragaje aho ahagaze kuri izi nyigisho.
Prophet Sultan Eric ukuriye itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yigisha ko Imana yababariye abantu ibyaha byabo byose yaba ibyashize, iby’ubu n’iby’ejo hazaza bityo ngo nta mpamvu n'imwe ihari yo gusaba Imana imbabazi mu gihe umuntu yacumuye. Prophet Sultan yigisha ko abantu basaba Imana imbabazi z'ibyaha bakoze, batazakandagira mu ijuru. Avuga ko gusaba Imana imbabazi ari ugusubiza Yesu ku musaraba. Akunze kwifashisha icyanditswe cyo mu Abaroma 11: 32 havuga ngo “Kuko Imana yabumbiye abantu bose mu bugome kugira ngo ibone uko ibabarira bose.”
Prophet Sultan avuga ko nta kibazo na kimwe Imana igifitanye n’abantu bagikora ibyaha
Prophet Sultan yigisha ko Imana nta kibazo igifitanye n’abantu bagikora ibyaha kuko hari icyo yakoze kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha byabo byose (iby’ejo hashize, iby’uyu munsi n’iby’ejo hazaza). Prophet Sultan avuga ko amaraso ya Yesu yamenetse mu myaka ibihumbi bibiri ishize yari ayo kubabarira abantu ibyaha byabo byose kuko icyo gihe imbabazi ngo zahise ziboneka bityo kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza ngo uba wakiriye imbabazi z'iteka ryose. Mu nyigisho ye Inyarwanda yatangaje mu gihe gishije, Prophet Sultan yaragize ati:
Abantu benshi hirya no hino kw'isi mu basenga n'abadasenga babayeho ubuzima bwo kwiciraho iteka ku bw'Ibyaha bakoze bakinakora batinya ko Imana ibarakariye kandi ko yiteguye kubahana kubera ibyaha bakoze kera cyangwa bagikora byabananiye kureka. Bigatuma bamwe bahora basaba imbabazi z'Ibyaha byabo ku Mana ubutitsa. Nyamara Imana yo nta kibazo igifitanye n'abantu bagikora ibyaha kuko hari icyo yakoze kugira ngo abantu babarirwe ibyaha byabo byose (Iby'ejo hashize iby'uyumunsi n'iby'ejo hazaza) yara bi bababariye. (....) Kwakira Yesu rero ni ukwakira imbabazi z'iteka. Kuko Yesu ni we waduhesheje kubabarirwa ibyaha byacu byose.(Abakolosayi 1:14). Imana ishimwe ko yatubabariye ibyaha byacu byose ibyashize iby'ubu n'iby'ejo hazaza.
Prophet Sultan ni we uzwi cyane mu Rwanda mu bigisha inyigisho z'ubuntu
Inyigisho nk'izi zigishwa na Prophet Sultan Eric ni zo zitwa iz'Ubuntu', cyangwa se Hyergrace mu magambo y'icyongereza. Umubare munini w'abakristo, bavuga ko izi nyigisho nk'iz'ubuyobe ndetse bakazamaganira kure. Inyigisho z'ubuntu mu Rwanda zadukanywe n'itsinda ry'abahoze basengera muri Restoration church iyoborwa na Apotre Yoshowa Masasu. Baje kwirukanwa muri iri torero kubera izi nyigisho z'ubuyobe. Kuri ubu rero mu Rwanda izi nyigisho ziri kwigishwa cyane na Prophet Sultan Eric. Urubyiruko rwinshi ruri gukururwa cyane n'izi nyigisho z'ubuntu bamwe bakunze kwita inyigisho z'ubuyobe. Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi nawe avuga ko inyigisho nk'izi ari iz'ubuyobe.
Amakuru Inyarwanda.com yatohoje ni uko hari bamwe mu rubyiruko rwasengeraga muri Zion Temple rwamaze gucengerwa n'inyigisho z'ubuntu, ubu bakaba barabaye abayoboke ba Prophet Sultan. Si abakristo gusa ahubwo hari na bamwe mu bakozi ba Radio Authentic bacengewe bikomeye n'izi nyigisho z'ubuntu. Si muri Zion Temple gusa ahubwo izi nyigisho z'ubuntu ziri gukurura abantu benshi bo mu yandi matorero cyane cyane urubyiruko. Apotre Gitwaza yazamaganiye kure ndetse ashimangira ko nta mukozi w'Imana ukwiriye kuzishyigikira. Mu nyigisho aherutse gutanga mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga, Apotre Gitwaza yagize ati:
Nk'ubu hari inyigisho z'ubuyobe z'ubwoko butatu dufite muri iyi minsi. Inyigisho za mbere z'ubuyobe ni inyigisho zivuga ngo ubuntu buraduhagije. Bayita ngo Hypergrace. Ni tewoloji igendana n'icyo bita Sécurité éternelle (Eternal security). Iyo tewoloji icyo yigisha, ... iravuga ngo 'Nubwo waba mu byaha, kuba gusa waratuye Yesu, iyo upfuye ujya mu ijuru'. Ni ko bigisha'. Abana benshi b'abahungu basubiye mu biyobyabwenge abandi basubiye mu nzoga, ngo no ndakijijwe. Kandi ubu ifite abantu benshi cyane batangiye kuyihagurukira kuko irazana abantu benshi mu rusengero kuko kubwira umuntu ngo ikomereze mu byaha ariko ujye ujya gusenga biramworohera. Abo rero barimo barakurura abantu benshi muri ibi bihe, uzasanga urubyiruko rwinshi rujya kwiga izo nyigisho.
Apotre Dr Paul Gitwaza aramaganira kure inyigisho z'ubuntu
Ntabwo ari Apotre Dr Gitwaza gusa wamaganiye kure izi nyigisho z'ubuntu, kuko hari abandi bapasiteri banyuranye bagiye bagaragaza ko batazemera. Muri bo twavuga Apotre Masasu wirukanye abakristo be yabonyeho inyigisho nk'izi. Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko umunsi umwe yigeze kujya kureba umupasiteri wigisha inyigisho z'ubuntu, gusa ngo icyamutunguye yasanze ibyo yigisha atari byo yemera. Ngo uwo mupasiteri yigisha inyigisho z'ubuntu nk'iturufu yo kumufasha kubona abakristo benshi. Ntabwo Gitwaza yavuze izina ry'uwo mupasiteri, gusa ntabwo ari uwo mu Rwanda. Icyakora Gitwaza avuga ko no mu Rwanda izi nyigisho zahageze ndetse zikaba ziri gukurura benshi.
Uwo mupasiteri wigisha inyigisho z'ubuntu, ngo yabwiye Apotre Gitwaza ko yigisha ubuntu kugira ngo abone abantu benshi mu rusengero rwe mu gihe ubusanzwe ari umu Pentekonte (Umukristo wuzura Umwuka Wera). Ngo yigisha abantu ko guterana atari ngombwa ndetse ngo no gutanga amaturo si ngombwa. Apotre Gitwaza n'uwo mupasiteri ngo bamaze amasaha atanu baganira. Uwo mupasiteri yabwiye Gitwaza ati: "Nta kuntu wabona urubyiruko rwinshi muri uyu mujyi udakoresheje ubu buryo (inyigisho z'ubuntu)." Gitwaza ngo yamugiriye inama ko yahagarika izo nyigisho z'ubuntu kuko ari kuyobya abantu benshi bamukurikira kuri televiziyo.
Apotre Dr Gitwaza yanenze abantu badatanga amaturo
Apotre Gitwaza uvuga ko hari abantu bazagera mu ijuru bakisanga ari ba mayibobo bitewe n'uko batakoreye Imana neza yagize ati: "Abo bantu rero (Abanya-Buntu) bagenda bahurira n'abantu mu mazu bakabigisha izo nyigisho z'ubuyobe bababwira ngo ntimuzature (ntimuzatange amaturo), ngo ese amaturo arya ba nde, ibya cumi birya ba nde? Mutungisha ba Gitwaza n'abandi! Ni nk'aho bazi ngo iyo batanze ituro njye ndarya. Abo bantu rero bafite ibitekerezo cyane cyane n'inyigisho zirimo n'amashyari kuko yabuze abantu noneho agashaka ngo yicire n'abandi babafite, noneho yahura n'umunyantege nke udakunda gutanga ati 'ntiwumva aba ni bo bazima'. Abo ngabo nabo turabafite (mu Rwanda). Iyo ni doctrine iriho ubu cyane tugomba kwirinda kandi tugomba kurwanya, tutagomba kwemera nk'abakozi b'Imana."
Propher Eric Sultan ufatwa nk'ukuriye abanya-Buntu mu Rwanda hose, yamamaye cyane ubwo yishyuzaga abantu kugira ngo abahanurire. Umukristo wo mu itorero rye amuca ibihumbi 10 by'amanyarwanda, umushyitsi akamuca ibihumbi 20 by'amanyarwanda. Prophet Sultan Eric yabwiye Inyarwanda.com ko ayo mafaranga atari ikiguzi ahubwo ari ituro. Avuga ko hari ituro umuntu yagombaga kwitwaza kugira ngo ahure n'umwe mu bahanuzi ba kera bavugwa muri Bibiliya. Itorero rye rimaze kuyobokwa na benshi mu rubyiruko barimo n'ibyamamare. Umuraperikazi Young Grace ari mu bayobozi mu itorero. Bamwe mu basengera kwa Sultan bavuga ko bamufata nk’umukiza wabo. Bamufata kandi nk’Intumwa y’Imana mu Rwanda, Muganga uvura indwara zose zibaho.
Prophet Sultan yamamaye cyane ubwo yishyuzaga abantu kugira ngo abahanurire
Young Grace ni umukristo w'imbere mu itorero rya Prophet Sultan
TANGA IGITECYEREZO