Muri iki gihe biragoye ko abakundana barambana imyaka ingana gutya (15) ariko kuri Murwanashyaka Daniel na Harindintwali Providence byarashobotse. Ubukwe bw'aba bombi butegerejwe tariki 25/08/2018.
Imyaka 15 irashize aba bombi bakundana. Mu mwaka wa 2004 ni bwo batangiye kwandikirana amabaruwa na n'ubu uyu musore acyibitse nk’ikimenyetso cy’uko yakunze uyu mukobwa kugeza ubwo anafashe umwanzuro wo kubana nawe bakazatandukanywa n’urupfu.
Mu kiganiro cyihariye yahaye INYARWANDA, Murwanashyaka Daniel yavuze urugendo rw’urukundo yakoranye n’uyu mukobwa, akabasha kubaka inzu muri Kigali kugeza ubwo aniyemeje gusezerana n’uyu mukobwa imbere y’Imana n’abantu. Yatangiye atubwira ibanga yakoresheje ngo barambane. Yagize ati:
Njyewe ibanga nakoresheje kugira ngo tumarane imyaka 15 yose cyangwa se kuba ndangije kaminuza ngahita nkora ubukwe ndetse no kuba narabashije kubaka inzu mu mujyi wa Kigali mu gihe urubyiruko bagenzi banjye ibyinshi bibagora, kuva nkiri muto nabagaho ubuzima bufite intego. Ni ukuvuga buri gihe mba mfite gahunda y’ibyo ngomba gukora mu kwezi , mu mezi atandatu, ni yo mpamvu ku mwaka wose mba mfite ibyo nzakoramo. Icyatumye turambana ni uko mu gihe nakoraga gahunda y’umwaka sinigeraga mukuramo cyane ko nahise nzamuka nkaza i Kigali, ndebera kuri bakuru banjye bagiye bashaka abagore bahuriye hano mu mijyi batazi n'aho bavuka ugasanga bahora barwana umugore yarananiranye.
Ngo ibi byose byatumye asubiza amaso inyuma afata umwanzuro ntakuka wo gushaka umukobwa azi neza yirinda amakimbirane ya hato na hato yo mu ngo z’ubu. Ati “Mvuze akandi ku mutima, nahise numva mu mutwe wanjye ngomba kuzashaka umukobwa nzi iwabo, nanjye anzi, byaba akarusho tunaziranye no mu bwana. “ Yunzemo ati:
Ibyo rero byamfashije kumuhoza ku mutima kuko muri 2009 ni bwo nageze i Kigali. N’ubwo nigaga ariko nawe yiga ntibyari kunyorohera gusubira i Rusizi ngo mbone umukobwa wuzuza za conditions. Ikindi kubera ko muri 2013 nahise ngura akabanza gafite 3m/7m mu mujyi wa Kigali ngatangira kubaka nahise mba busy (nihugiraho) ku buryo kubona umwanya wo kujya mu bakobwa wabuze.
Daniel agiye kurushinga na Providence bakundanye guhera muri 2004
Inama yagiriye urubyiruko:
Murwanashyaka Daniel avuga ko urubyiruko rukwiriye kubaho rufite intego, gusobanukirwa neza icyo bashaka, kugendana n’iterambere no kuzirikana ko iki gihugu ntawe bagisiganira. Yagize ati:
Inama nagira urubyiruko ni uko babaho ubuzima bufite intego. Gupanga ibyo bazakora n’ibyo bifuza kugeraho kandi bagaharanira kubigeraho nk’uko babyiyemeje. Ikindi urubyiruko bagomba gutekereza cyane bakumva ko ari bo mbaraga z’igihugu bakamenya ko iyo bukeye bukongera bugacya nabo baba batera ikirenge mu cy’ababyeyi bacu, ejo tukaba ba sogokuru. Ibyo rero bizatuma mu mitima yabo buri munsi bamenya icyo bashaka kandi nk’uko babivuga ‘Uzi icyo ashaka ntatoragura icyo abonye’. Ikindi nabwira urubyiruko ni ukugendana n’iterambere ariko tukaganira n’ababyeyi bacu n’abakuze, tukagerageza guhuza iterambere n’umuco tukareka kuba ba nyamujya iyo bigiye kuko ‘agahugu katagira umuco karacika’.Tukamenya ko icyo gihugu duharira abakuze ejo azaba ari icyacu.
Murwanashyaka Daniel kandi yakomeje agira urubyiruko bagenzi be inama zerekeranye n'urukundo. Yagize ati "Inama rero nabagira mu rukundo bagomba gushishoza. Ikindi bakamenya kwifata no kwihangana bakajya bamesa kamwe. Kuko biba byiza iyo wubatse urugo utarigeze ujarajara. Kandi uwo mugiye kurushingana muziranye biba ari ibyishimo bihoraho. Kandi kwihanganirana biba intwaro ikomeye mu rukundo.”
Iyi foto yayihawe n'umukunzi we muri 2006
Daniel Murwanashyaka w’imyaka 27 y’amavuko ugiye gukora ubukwe na Harindintwali Providence w’imyaka 25 y’amavuko, ni umwe mu bana barihiwe amashuri na Imbuto Foundation akaba n’umwe mu bamaze kwishyira hamwe bagafasha abandi kubarihira amashuli bihurije mu muryango ‘Edified Generation Rwanda’.
Abana barihiwe na Imbuto Foundation uretse kuba ari abahanga mu mashuli baba ari n'indakemwa mu mico no mu mwifatire bigishirizwa mu ngando zitegurwa na Imbuto Foundation buri mwaka. Uyu musore akomoka mu muryango utishoboye ariko bivuye mu kwizigama duke yabonye mu biraka yakoraga mu mwaka wa 2013, yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatanu, yakoze uko ashoboye abasha kugira inzu ye bitwe mu mujyi wa Kigali.
Murwanashyaka Daniel yasoreje kaminuza muri Tumba College of Technology, iherereye i Rulindo mu Majyaruguru. Yize ikoranabuhanga n’itumanaho rigera kure (Electronics and Telecommunications). Agiye kurushinga na Providence Harindintwali buzaba tariki 25 Kanama 2018. Gusezerana imbere y’Imana ni muri Paruwasi ya Giheke; abatumiwe bazakirirwa muri Salle ya Paruwasi ya Giheke mu karere ka Rusizi.
Imbuto Foundation yatangijwe mu mwaka wa 2001 na Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Yashinjwe igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guha icyerekezo no guteza imbere uburezi cyane cyane bw'abana b'abakobwa, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage.
AMAFOTO:
Aba ni bamwe mu bana barihirwa binyuze muri Edified Generation Rwanda..Uyu musore nawe abigirimo uruhare
Yasoje Kaminuza muri uyu mwaka
Imyaka 15 irashize bakundana
Amabaruwa yagiye yandikirana n'umukunzi we mu gihe bamaranye. Icyo gihe telefone zari zitaragera kuri bose
'Invitations' z'ubukwe
Aha ni iwe, inzu ifite ibyumba bitatu, Saloon, douche na Toilet. Ibi byose yabigezeho yize, ntiyigeze acikiriza amashuri kugeza asoje kaminuza ku ya 28 Kamena 2018
TANGA IGITECYEREZO