Ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album 'Suwejo', umuhanzi Marchal Ujeku yatangaje ko bashobora guha Yago ikibanza cyangwa se inzu mu rwego rwo kumushimira uburyo yahihibikaniye urugendo rwe rw'umuziki n'itangazamakuru, ariko byarangiye bamuhaye ikibanza, ntacyo amaso yaheze mu kirere.
Mu ijambo
rye yagize ati "Ariko by'umwihariko Yago twese nk'urubyiruko turareba aho
yavuye, uko yabigenje, uko yakoze atitaye ku mvune benshi batinya yarabigerageje
arabikora. Ni umwanya wo kugira ngo tumube hafi nka Marshal Real Estate tumushimire,
tumwereke ko ibyo arimo ari bizima kandi agomba gukomeza. Ni yo mpamvu
twamugeneye impano, hagati y'ikibanza cyangwa inzu mu Mujyi wa Kigali."
Ni ingingo
igarukwaho cyane muri iki gihe ahanini biturutse ku butumwa Yago yanditse ku
mbuga nkoranyambaga yishyuza sosiyete ya Marchal. Mu
butumwa bwe, yavuze ko yagerageje kubaza irengero ry'ikibanza yemerewe ariko
yakomeje gutegereza araheba.
Ibitekerezo
abantu benshi batanze kuri ubu butumwa, bagaragaje ko bitumvikana impamvu Yago
yishyuza ikibanza, kandi nta masezerano yigeze agirana na Marchal amwegurira
iki kibanza, uretse kuba yarabivugiye mu ruhame.
Kuko umugambi w'Imana si uwejo... Umugabo yarizihiwe agaba igihugu
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, umunyamategeko Salim Steven Gatari yasobanuye birambuye
itegeko rigenga impano, harimo ibisabwa kugira ngo umuntu atange impano, ibireba
umuntu watanze impano ndetse n'ibikurikiraho nyuma y'uko hatanzwe impano.
Uyu
munyamategeko yavuze ko gutanga impano atari igikorwa cy'agahato, kuko ari
igikorwa umuntu akora yibwirije. Ati "Ni isezerano umuntu aguha kubera ko
hari ikintu runaka. Ntabwo ari itegeko, si ibintu yakugombaga! Ntabwo ari serivisi
mwaguraga, ni ikintu giturutse ku bushake bwe kugira ngo akiguhe."
Akomeza ati
"Ku guha impano hari uburyo bikorwamo, ahubwo icyo ugomba' kwibaza, ese
uburyo bikorwamo ni bwo buryo bikwiye gukorwamo."
Yavuze ko
hari itegeko rigenga iby'impano, ariko rigahuriramo n'ibindi bijyanye
n'iby'imitungo y'abashyingiranywe, abakiriho n'ibindi rinagaruka cyane ku bintu
biteganyijwe cyane ku mpano.
Gatari
Salim Steven yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu runaka ashobora kuguha impano,
ariko bikurikirwa no gutegura inyandiko mpamo yemeza ko iyo mpano yatanzwe.
Uyu
munyamategeko yavuze ko iyo byakorewe inyandiko mpamo, biba bivuze ko hari
amasezerano impande zombi zagiranye y'impano.
Akomeza ati
"Bivuze ko uba ufite n'uburenganzira bwo kuzakoresha ya masezerano, ya
nyandiko ukaba ushobora kujya gusaba/ kwishyura ya mpano wa muntu yaguhaye."
Yavuze ko
itandukaniro riri hagati y'impano itangwa mu muryango. Nk'aho abana bashobora
guha impano ababyeyi, cyangwa ababyeyi bagaha impano abana b'abo.
Izi mpano
zishingiye ku miryango, rimwe na rimwe ntizishingira ku nyandiko, ahubwo
zigombera abagabo bazemeza.
Ariko 'iyo
bije ku mpano ihawe undi muntu wo ku ruhande, urumva itegeko ryashyizemo ko
bigomba gukorerwa inyandiko mpamo y'impano ugiye gutanga.'
Ariko kandi
hagira ibindi bintu birebwaho. Uyu munyamategeko yavuze ko nk'umugabo ufite
urugo, adashobora gutanga impano y'inzu cyangwa se ngo atange amafaranga
atarebye ku kigero cy'ibyo atunze n'umuryango we.
Bityo,
mbere y'ibyo utanga impano aba agomba kubanza kugisha inama umugore we. Gatari
Steven yavuze ko n'ubwo impano ari ubushake bw'umuntu 'ariko igira uburyo ikorwamo'.
Gatari
yavuze ko inyandiko mpamo hagati y'uwatanze impano n'uwayihawe, ishobora kuba
nyuma cyangwa se ikaba mbere. Yavuze ko
kuba umuntu yatanze impano bikabera mu ruhame bidasobanuye ko habayeho kugirana
amasezerano.
Yisunze
urugero rw'uburyo Yago yibukije ikibanza yemerewe na Marchal, Gatari Steven yavuze
ko imikorere y'ibigo itandukanye n'iy'abantu ku giti cyabo.
Atanga
urugero rw'igihe umuyobozi ashobora kwemera gutanga impano, ariko ugasanga inama
y'abanyamigabane itabyemeje.
Ati
"Ahubwo njyewe wakambwiye ko habayeho nk'inama y'abanyamigabane yanzura ko
igomba kumuha impano (Yago). Iyo mpano barayimuha, hanyuma nyuma barisubira hamaze
kubaho inama y'ubutegetsi... Umuyobozi wa Kompanyi atandukanye na
kompanyi."
Itegeko rivuga iki?
Ingingo ya
30 y’iri tegeko itanga igisobanuro cy’impano hagati y’abakiriho. Bavuga ko impano
hagati y’abakiriho ari ‘amasezerano y’ubugiraneza atuma umuntu aha undi mu mutungo
we ku buryo budasubirwaho kandi uhawe akabyemera.’
Ingingo ya
31 igira iti “Haseguriwe ibiteganywa ukundi n’amategeko rusange agenga
amasezerano, impano zikozwe mu rwego rw’umuryango hagati y’abakiriho zigengwa n’iri
tegeko.”
Ingingo ya
32 isobanura agaciro k’impano hagati y’abakiriho, igira iti “Impano hagati y’abakiriho
igira agaciro ku munsi uyihawe ayemereyeho. Uhawe impano ashobora kuyemera mu
nyandiko cyangwa mu mvugo.”
“Kwegurira umuntu
uburenganzira ku mutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa watanzwe bikorwa
hakurikijwe amategeko abigenga.”
Ingingo ya
33 igaragaza guta agaciro kw’impano hagati y’abakiriho. Ivuga ko impano yose
ita agaciro iyo: Ishyirwa mu bikorwa ryayo rishingira k’ugushaka gusa
k’uwayitanze; itubahirije amategeko ndemyagihugu n’imigenzo myiza; itanzwe
n’utari nyirayo;
Itegeka uyihawe
kuriha imyenda y’uyitanze cyangwa ibindi agomba, bitariho cyangwa bitagaragajwe
mu gihe cy’itangwa ryayo; utanga yisigiramo uburenganzira bwo gutanga cyangwa
kugurisha kimwe cyangwa byinshi mu bintu atanze.
Ingingo ya 34 igaruka ku gutesha agaciro impano hagati y'abakiriho. Ivuga ko ikirego gitanga n'uwayitanze, uwayihawe cyangwa n'undi wese ubifiteho inyungu, ariko bigakorwa mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye igihe impamvu ituma impano isabirwa guteshwa agaciro yabereyeho.
Ingingo ya
35 ivuga ku nkurikizi zo gutesha impano agaciro; isobanura ko impano iteshejwe
agaciro, ifatwa nk'aho itigeze ibaho. Ati "Ibyari byaratanzweho impano
n'ibyabyawe nayo byose bikiri mu maboko y'uwahawe birasubizwa […]”
Umunyamategeko
Gatari Steven yavuze ko gutanga impano ari ubushake, kandi bikurikirwa n’isezerano
ry’impapuro mpamo
Gatari
yavuze ko iyo bigeze ku gutanga impano umuntu afite umuryango cyangwa se
ayoboye ikigo bimusaba kubanza kureba ijanisha ry’umutungo ndetse n’uruhare
abandi bafite kuri uwo mutungo
Yago witegura kugaruka mu itangazamakuru, aherutse gusaba Marchal Ujeku kumuha ikibanza yamwemereye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYAMATEGEKO GATARI STEVEN
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO