Kigali

BASKETBALL: Ikipe y’abangavu b’u Rwanda yatwaye igikombe kiyihesha itike y’igikombe cya Afurika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2018 10:07
1


Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakobwa batarengeje imya 18 batwaye igikombe cy’akarere ka Gatanu (Zone V) batsinze Uganda amanota 42-34 ku mukino wa nyuma.



Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda itozwa na Mushumba Charles ntabwo yagowe cyane kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye n’ubundi bari imbere ya Uganda n’amanota 27-18. Aba bakobwa barangije iri rushanwa badatsinzwe kuko batangiye iri rushanwa batsinda Uganda amanota 46-35 bakurikizaho Tanzania bayitsinda amanota 69-36 (17-6, 12-11,25-12 na 15-7).

Muri uyu mukino batsinzemo Tanzania, Murekatete Bella usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze amanota 22 mu gihe Butera Hope yatsinze amanota 20 mu mukino. Mu mukino kandi batsinzemo Uganda amanota 46-35, Murekatete Bella yakomeje kugaragaza ko afite umusanzu yazaniye u Rwanda kuko yatsinzemo amanota 18 mu gihe Butera Hope yatsinze amanota 13.

U Rwanda rwaserukanye ishema i Dar Es Slam

U Rwanda rwaserukanye ishema i Dar Es Slaam

Bitewe n'uko bakinaga imikino ibanza n’iyo kwishyura, mu mikino yo kwishyura u Rwanda rwagarutse rutsinda Tanzania amanota 65-28 mbere yo guhura na Uganda ku mukino usoza irushanwa bakayitsinda amanota 42-34. Ikipe y’abahungu nayo iri ku mukino wa nyuma aho igomba guhatana na Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.

Muri iri rushanwa kandi, abakobwa b’u Rwanda bongeye gutwara igikombe cy’umukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri buri kipe (3*3) batsinze Uganda amanota 9-5. Ni irushanwa riba mu myaka ibiri kuri ubu rikaba ryaraberaga i Dar Es Slaam muri Tanzaania mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi kizabera i Maputo muri Mozambique kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza ku ya 5 Kanama 2018.

Rwanda U18

Ikipe y'abangavu yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma

Ikipe y'abangavu yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma

Murekatetet Bella umukinnyi watanze umusanzu ukomeye muri iri rushanwa

Murekatetet Bella umukinnyi watanze umusanzu ukomeye muri iri rushanwa 

Ikipe y'u Rwanda yahatanye muri Basketball 3 a side (3*3)

Ikipe y'u Rwanda yahatanye muri Basketball 3 a side (3*3)

PHOTOS: FERWABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Spes6 years ago
    Amahirwe Masa kuri National Team U 18 Nkunda ukuntu mwitwara mu kibuga kbs Ubwo mwazaga I Huye mwaranshimishije nanubu ndahimbawe mukomerezaho imyitozo myinshi nibitaribi muzabigeraho.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND