RFL
Kigali

Mageragere:Kate Bashabe yaremeye abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside abaha ibyo kurya n'asaga Miliyoni 2-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/06/2018 14:50
9


Kate Bashabe uzwi cyane mu bucuruzi bw’imyenda kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018 yasuye Umudugudu wa Kamatamu utuwemo n’abacitse ku Icumu rya Jenoside batujwe mu muri uyu mudugudu uri mu murenge wa Mageragere. Yabahaye ibyo kurya anabaha amafaranga asaga Miliyoni ebyiri.



Aba batishoboye bahawe ubufasha na Kate Bashabe, batujwe batujwe mu mudugudu wa Kamatamu yabasanzemo mu mwaka wa 2008 nk'uko Mukamuvunyi Eugenie uhagarariye itsinda ry’abahawe inkunga yabitangarije abari babasuye. Uyu mubyeyi yatangaje ko umudugudu wabo utuwe n’ingo ijana.

Mu ngo ijana bakaba baragiriwe inama yo kwiremamo amatsinda kugira ngo bige imishinga bakora baramutse babonye inkunga. Abahawe inkunga ni rimwe mu matsinda atatu, akaba ari itsinda rigizwe n'abantu 38 bari bafite umushinga wo gucuruza imbaho wari ufite agaciro ka 2,120,000Frw.

Nyuma yo kujya kubaza abo yegenera inkunga muri CNLG Kate Bashabe akabwirwa abatuye muri uyu mudugudu, yaneretswe iri tsinda ubundi nawe abagenera inkunga agendeye ku mushinga wabo. Kate Bashabe yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yaho kampanye yari yatangije yo gushakisha iyi nkunga isa naho ipfubye yahise atangira kwishakamo ubushobozi ndetse kimwe n’umubyeyi we baza kubona iyi nkunga bashyikirije ba nyirayo.

Kate Bashabe wibanze ku gushimira Imana yabwiye aba babyeyi yasuye ko kuba barasigaye ari uko Imana ikibafiteho umugambi ndetse abizeza ko igihe nk'iki urubyiruko bahari kugira ngo babafashe. Yagize ati”Si iyi nkunga gusa ahubwo n’ikindi gihe muzadukenera turahari ngo tubafashe kandi ubu si ubwa nyuma ahubwo ni ubwa mbere.”

Kate BashabeKate Bashabe n'abamuherekeje bakigera muri uyu muduguduKate BashabeBakiranywe urugwiroKate BashabeKate BashabeBahawe ibyicaroKate BashabeMukamuvunyi Eugenie uhagarariye iri tsinda ryafashijweKate BashabeKate BashabeKate Bashabe ageza ijambo rye kuri aba bagenewe inkungaKate BashabeMu nkunga yabageneye harimo ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku yageneye imiryango 38Kate BashabeKate BashabeKate BashabeKate Bashabe yabageneye inkunga ya 2120000frw yo kubafasha mu mushinga waboKate BashabeKate BashabeBafatanye ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Truth5 years ago
    This is my first time to comment on something Miss Kate you really make me speak. Thanks for sharing your blessings with those who need a help. I thought that you are only beautiful but today I know the truth.
  • Piter5 years ago
    Nambe nawe rwose ukoze ikintu cyindashyikirwa kdi rwose nibyiza kukwamamara kwanyu mujye mubibyaza umusaruro mufashe nabatishoboye.
  • Shyaka Yves patrick5 years ago
    Kate Imana isumba byose iguhe umugisha
  • Ayirwanda Jean Claude5 years ago
    Rimwe na rimwe haribintu bibaho ukabura nuburyo washimamo umuntu, Nkunda abantu bose Gusa abagira umutima wurukundo no gufasha abandi abo bo mbakunda birushijeho, Kate Bashabe Imana yo mwijuru izaguhembere iyi neza nurukundo ugirira abandi, Nguyu umuntu umwe mfana kandi mfata nkikitegererezo (Role Model) Not only here in Rwanda but All over the World., Kate Keep moving forward & continue to shine, I know God is on your side.
  • Ayirwanda Jean Claude5 years ago
    Rimwe na rimwe haribintu bibaho ukabura nuburyo washimamo umuntu, Nkunda abantu bose Gusa abagira umutima wurukundo no gufasha abandi abo bo mbakunda birushijeho, kate Bashabe Imana yo mwijuru izaguhembere iyi neza nurukundo ugirira abandi, Nguyu umuntu umwe mfana kandi mfata nkikitegererezo (Role Model) Not only here in Rwanda but All over the World., Keep moving forward & continue to shine I know God is on your side.
  • CHAMPION DEBORA5 years ago
    GOD BLESS YOU DEAR.
  • kaka5 years ago
    Imana ibane nawe kate kdi ikomeze kuguha umutima ufasha abatishoboye
  • kalia5 years ago
    Thank you so much Kate! nibwo bwa mbere ntanze igitekerezo ariko for sure ubwiza budafite ubwenge ntacyo buba bumaze akenshi. tugushimiye ko not only you are beautiful but also you are a brave lady. Abandi bakobwa nibakwigireho! Babe beza ariko banagire ubwenge buteza igihugu imbere aho kwirirwa bamamaza ibyaha. Be blessed!
  • Ayirwanda Jean Claude5 years ago
    Yeah she is alwayz number one.





Inyarwanda BACKGROUND