Kate Bashabe uzwi cyane mu bucuruzi bw’imyenda kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018 yasuye Umudugudu wa Kamatamu utuwemo n’abacitse ku Icumu rya Jenoside batujwe mu muri uyu mudugudu uri mu murenge wa Mageragere. Yabahaye ibyo kurya anabaha amafaranga asaga Miliyoni ebyiri.
Aba batishoboye bahawe ubufasha na Kate Bashabe, batujwe batujwe mu mudugudu wa Kamatamu yabasanzemo mu mwaka wa 2008 nk'uko Mukamuvunyi Eugenie uhagarariye itsinda ry’abahawe inkunga yabitangarije abari babasuye. Uyu mubyeyi yatangaje ko umudugudu wabo utuwe n’ingo ijana.
Mu ngo ijana bakaba baragiriwe inama yo kwiremamo amatsinda kugira ngo bige imishinga bakora baramutse babonye inkunga. Abahawe inkunga ni rimwe mu matsinda atatu, akaba ari itsinda rigizwe n'abantu 38 bari bafite umushinga wo gucuruza imbaho wari ufite agaciro ka 2,120,000Frw.
Nyuma yo kujya kubaza abo yegenera inkunga muri CNLG Kate Bashabe akabwirwa abatuye muri uyu mudugudu, yaneretswe iri tsinda ubundi nawe abagenera inkunga agendeye ku mushinga wabo. Kate Bashabe yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yaho kampanye yari yatangije yo gushakisha iyi nkunga isa naho ipfubye yahise atangira kwishakamo ubushobozi ndetse kimwe n’umubyeyi we baza kubona iyi nkunga bashyikirije ba nyirayo.
Kate Bashabe wibanze ku gushimira Imana yabwiye aba babyeyi yasuye ko kuba barasigaye ari uko Imana ikibafiteho umugambi ndetse abizeza ko igihe nk'iki urubyiruko bahari kugira ngo babafashe. Yagize ati”Si iyi nkunga gusa ahubwo n’ikindi gihe muzadukenera turahari ngo tubafashe kandi ubu si ubwa nyuma ahubwo ni ubwa mbere.”
Kate Bashabe n'abamuherekeje bakigera muri uyu muduguduBakiranywe urugwiroBahawe ibyicaroMukamuvunyi Eugenie uhagarariye iri tsinda ryafashijweKate Bashabe ageza ijambo rye kuri aba bagenewe inkungaMu nkunga yabageneye harimo ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku yageneye imiryango 38Kate Bashabe yabageneye inkunga ya 2120000frw yo kubafasha mu mushinga waboBafatanye ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO