Kigali

Djimon Hounsou wubatse izina i Hollywood arataka ubukene

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:12/01/2025 7:43
0


Umukinnyi wa filime, Djimon Hounsou, yatangaje ko afite ibibazo by'ubukingu nubwo amaze imyaka irenga 20 mu mwuga wa filime.



Mu kiganiro yahaye CNN African Voices, umukinnyi wamenyekanye muri filime nka Gladiator,a quiet place n'izindi,yagize ati: “Ndi mu gihombo gikomeye mu bijyanye n’ubukungu. Maze imyaka irenga 20 mu mwuga wa filime, nitabiriye ibihembo bibiri bya Oscars n’imishinga minini ya filime ariko ntagishoboye kubaho neza. Ntabwo ndikubona amafaranga yanjye. Birumvikana ntabwo mpabwa amafaranga ahagije".

Yashimangiye ko uburenganzira bw’abakinnyi b’abirabura muri Hollywood ari buke,  ati: “Natoranyijwe kwitabira ibihembo bya Golden Globe, ariko ntibanshyigikiye muri Oscars, bakumva ko naje nk'impunzi. Nubwo nagize ibyo ngeraho, ntibampa agaciro nk’umukinnyi w’ukuri".

Hounsou yashimangiye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ibibazo by’ivangura rishingiye ku ruhu bihinduke. Yagize ati: “Nubwo ivugururwa ry’uruhu n’uburinganire biri gutera imbere, ivangura rishingiye ku ruhu ntabwo rizahinduka mu ijoro rimwe".

Mu gihe Hollywood ikomeje guhangana n'ikibazo cy'ivangura, amagambo ya Djimon Hounsou agaragaza ko nubwo abakinnyi b’abirabura bagize intambwe zikomeye, bagifite urugendo rukomeye kugira ngo bagere ku rwego rwo guhabwa agaciro n’ubushobozi bwo kubona umushahara wiyubashye nk'abandi bagenzi babo.

Djimon Hounsou,umukinnyi wa filime wagaragaje ko nubwo amaze igihe kirekire akina filime ariko agifite ibibazo by'ubukingu sibyo gusa kandi yanagaragaje ivangura ruhu riba muri Hollywood.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND