Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Marshall Mushaki yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mana urumva’ avuga ko uyu mwaka uzaba uwe.
Kuva
yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2020, umuhanzi Marshall Mushaki amaze
kugaragaza ubushake, ubushobozi ndetse no gukunda uyu mwuga wo kubwiriza
ubutumwa binyuze mu ndirimbo byumwihariko zikomeza imitima y’abatentebutse.
Mu
myaka ine amaze akora umuziki we, Marshall Mushaki avuga ko noneho uyu mwaka wa
2025 ugomba kuba umwaka w’igitangaza kuri we ndetse abakirira n’abasubizwamo integer
binyuze mu ndirimbo ze, bashonje bahishiwe.
Mu
rwego rwo gutanga ubutumwa no kwerekana ko uyu mwaka azakora cyane, yashyize
hanze indirimbo nshya yise ‘Mana Urumva’ ikubiyemo amashimwe y’ibyo Imana
yamukoreye.
Yavuze
ko kuba abantu barasoje umwaka ushize, nta burwayi, ibyorezo byateye bikaba
bitarahagaritse ubuzima bw’abantu igihe kirekire, ndetse n’ibyo Imana
yamukoreye byose aribyo yakuyemo imvano y’iyi ndirimbo.
Iyi
ndirimbo yo gushimira Imana ku bwo kumva amasengesho y’abayitakira no gukora
ibitangaza, yakozwe na Popiyeeh mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo
yakozwe na Sabey.
Umuhanzi Marshall Mushaki yatangiye umwaka wa 5 mu buhanzi
Marshall yemeza ko uyu mwaka uzarangira abantu bose basingiza ibikorwa bye
Indirimbo 'Mana urumva' yakomotse ku masengesho yose Imana yagiye imusubiriza
Reba indirimbo 'Mana urumva' ya Marshall Mushaki
TANGA IGITECYEREZO