Umuziki nyarwanda uko ugenda waguka ni ko hagaragara abahanzi bashya, abahindura injyana n’abaguma mu zo bari barimo. Uyu musore we ntiyahinduye injyana yakoraga ahubwo yongereye injyana.
Yitwa Rango King yamenyekanye cyane mu ndirimbo z’icyunamo harimo ‘Amateka’, ‘Ndabibuka’, ‘Musabe Imbabazi’ n’izindi. Kuri ubu yakoze indirimbo itandukanye n’izo zo kwibuka aho yagarutse ku buzima busanzwe bw’urukundo mu bakobwa n’abahungu. Iyi ndirimbo nshya ya King Rango yayise ‘Ikibahima’ akaba ayiririmbana n’umuhanzi umaze kumenyerwa mu kuririmba ukuri kuriho, Ama G The Black.
Ubwo King Rango yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije impamvu yakoze indirimbo itandukanye n’izo yajyaga akora ndetse n’uko yahisemo gukorana na AmaG The Black, “Ahanini abantu bambwiraga ko bakunda indirimbo zanjye z’icyunamo cyane ariko bakeneye ko naririmba n’izisanzwe…AmaG ni umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko kandi ajya aririmba ibintu biri ku isi biba mu buzima busanzwe…”
Rango King yahuje imbaraga na Ama G The Black bakorana indirimbo
Impamvu iyi ndirimbo yayise ‘Ikibahima’ ni uko ari imvugo ikunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko aho yashakaga gutanga ubutumwa bureba cyane cyane urubyiruko ndetse iyi ni inkuru mpano yabaye ku nshuti ya Rango yanzwe n’umukobwa amuziza ko afite inzu itari nziza nyuma akamugarukira yarashatse undi.
Rango King yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ikibahima’
Tumubajije niba indirimbo z’icyunamo arekeye kuzikora yinjiye mu zisanzwe, Rango King yabihakanye yivuye inyuma ati “Oyaaaa! Ntabwo iz’icyumano nazireka kuko ahanini niho mbonera gusana imitima y’abanyarwanda bababaye no kubaka igihugu cyanjye ndetse no kugaragaza amateka yaranze u Rwanda n’ubwo atari meza ariko tuyavuga uko ari…Turwanya n’ipfobya cyane cyane ko indirimbo zanjye usanga ari bwo buryo ziba zikozemo.”
Kanda hano urebe indirimbo 'Ikibahima' ya King Rango afatanyije na AmaG The Black
TANGA IGITECYEREZO