Kigali

Minisitiri Nduhungirehe asanga guhoza abakobwa ku nkeke kubera imyambarire yabo bitajyanye n’igihe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/06/2018 14:32
2


Imyambarire y’abakobwa ni kimwe mu bintu bikunze kugarukwaho cyane mu Rwanda. Abakobwa bakunze kuvugwaho ‘imyambarire itajyanye n’umuco nyarwanda’ ariko Ministiri Nduhungirehe asanga iyi nkeke abakobwa bahozwaho yararambiranye.



Kimwe mu bintu bikunze gukurura impaka ndende n’imyambarire y’abakobwa irimo. By’umwihariko mu Rwanda, inzego zishinzwe ibijyanye n’umuco zikunzwe kubazwa cyane ku kijyanye n’imyambarire yaba ibereye umunyarwandakazi.

Ibi ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier asanga bitajyanye n’igihe tugezemo. Abinyujije ku rukuta rwa Twitter ye yagize ati: "Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo.”

Akomeza avuga ko ikibazo Atari uwo mukobwa n’imyambarire ye, ahubwo ngo ikibazo ni umugabo umuhozaho amaso amugenzura ndetse amugenera ibyo yambara. Mu magambo ye yagize ati “Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara.”

Olivier Tweet

Yasoje mu magambo y’icyongereza ati “Tugomba guhagarika ibi bintu bidafite ishingiro!” (We need to stop this nonsense). Yahise ashyigikirwa na Johnston Busingye, Ministiri w’ubutabera wagize ati “Urakoze Minister. Ibi bintu bidafite ishingiro ntibikenewe”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dsp 6 years ago
    Okay, ka bajye batwereka nta wasi
  • Gasore6 years ago
    Nubwo uyu Minisiter abyirengagiza,Bible ivuga ko "turi mu minsi y'imperuka".Ibintu bibi bisigaye byitwa ko ari byiza:Kwambara ubusa werekana amabere,ibibero,waciye ipantalo,ubusambanyi basigaye babyita ngo "bali mu rukundo",etc...Imana isaba Abakristu nyakuri kwambara "decently" (1 Abakorinto 3:39).Abantu bambara biyandarika,bali mu bantu imana izarimbura ku munsi w'imperuka (Zefania 1:8). Aho kwemera ibyo Minister avuga,tugomba kumvira imana kurusha abantu nkuko Ibyakozwe 5:29 havuga.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli Paradizo.Niyo bapfuye biba birangiye.Ariko abumvira imana,izabazura ku Munsi w'Imperuka,ibahe ubuzima bw'iteka.Byisomere muli Yohana 6:40.Minister nareke kuvuguruza imana kandi yitwa umukristu.Birababaje.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND