Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo umuhanzikazi Aline Sano akora igitaramo cy'umwimerere yise ‘Alyn Sano Live Concert’. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi b'ibyamamare bazobereye umuziki w'umwimerere.
Sano Shengero Aline wamamaye nka Alyn Sano mu muziki nyarwanda, aririmba injyana zitandukanye zirimo Jazz, Blues, Soul na Pop. Iki gitaramo Alyn Sano agiye gukora, yagiteguye afatanyije na Positive Production. Ni igitaramo kiri bubere ku Kimihurura muri Salle y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA Auditorium (Rwanda Revenue Authority Auditorium). Kugeza ubu ibintu byose biri muri gahunda, igisigaye ni amasaha y'igitaramo nk'uko Alyn Sano abitangaza.
Ni igitaramo ateguye nyuma yo gusoza kaminuza
Iki gitaramo kiratangira Saa mbiri z'ijoro ariko kuva Saa kumi n'ebyiri imiryango iraba ifunguye nk’uko uyu muhanzikazi yabitangarije Inyarwanda.com Muri iki gitaramo, Alyn Sano araba ari kumwe n'abahanzi bazobereye umuziki wa Live barimo; Irakoze Hope, Mani Martin, Micheal Kitanda na Tonny Trumpet wo muri Uganda. Ku muryango aho igitaramo kiri bubere, amatike araba agurishwa muri ubu buryo; 2000 Frw ku banyeshuri, 5000 Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro (VIP).
Alyn Sano yiteguye gucuranga umuziki w'umwimerere
Alyn Sano ateguye iki gitaramo nyuma yo gusoza amashuri ye ya Kaminuza. Akirangira kaminuza yatangarije Inyarwanda.com ko agiye kwita cyane ku muziki we nta kindi kimugora. Kuri ubu yateguye igitaramo cy'umwimerere kigaragaza ko ibyo yatangaje icyo gihe ari ukuri. Uyu muhanzikazi yatangarije Inyarwanda.com ko agiye gukora umuziki nk'umwuga nyuma y'aho arangirije kaminuza.
Igitaramo cya Alyn Sano kiriba ku mugoroba w'iki cyumweru
TANGA IGITECYEREZO