Abahanzi bakomeye Jay Polly, Rafiki ndetse na Jack B batumiwe mu gitaramo kizabera i Musanze mu Ntara y’Amajyarugu, giteganyijwe kuba nyuma y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihurije hamwe abahanzi 10.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 02 Kamena 2018. Kizatangira guhera saa mbili z’ijoro kugeza bucyeye. Uretse Jack B, Jay Polly na Rafiki, abazitabira iki gitaramo bazabasha kumva umuziki wa Dj Fabiola, Dj Young ndetse na Dj Tracks.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera Harmonica Bar ni amafaranga igihumbi (1000Rwf). Aba bahanzi basubiye i Musanze nyuma y’uko mu kwezi gushize nabwo bahatamiriye mu gitaramo cyo gufasha, icyo gihe bari kumwe na Edouce Soft Man.
Jay Polly [Kabaka] nawe azataramira i Musanze
Jay Polly ari mu bahanzi bakomeye yegukanye ibihembo bitandukanye kugeza ku irushanwa ritigisa imitima ya benshi rya Primus Guma Guma Super Star, afite indirimbo nyinshi zakunzwe na n'ubu nka, ‘Akanyarirajisho’, ‘Oh My God’, ‘Ku musenyi’, 'Malaika','Niyibizi' n’izindi nyinshi zatumye akundwa mu njyana ya Hip Hop.
Mpazimaka Rafiki wiyeguriye Coga Style
Rafiki umwami wa Coga Style, yisangije amateka yo kuba ari umuhanzi wakunzwe mu myaka yo ha mbere ubwo muzika nyarwanda yatangiraga kugera ku isoko muri 2009 na n'ubu aracyakora muzika. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Gikomondo’, 'Bwongoza 4' yahuriyemo na Jay Polly na Clovis, 'Ramba ramba', ‘Irona’ yitiriye mixtape n’izindi nyinshi zatumye agifite ikuzo ry’umwami wa Coga Style.
Jack B ugiye gutaramira ab'i Musanze
Jack B umusore uhinduranye deredi unakunze kubyina cyane iyo ari ku rubyiniro. Afite indirimbo nka ‘Ndabaruta’, ‘Diaspora’, 'Umwambaro', 'Humura' n’izindi nyinshi zatumye akomeza kwigaragaza mu ruhando rwa muzika.
TANGA IGITECYEREZO