RFL
Kigali

Ziggy55 yasubije Christopher muri Kina Music bakoranayo indirimbo ‘Byangora’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2018 11:38
2


Mu gihe gitambutse ni bwo Christopher yavuye muri Kina Music aho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika. Nyuma yaho yaje kuva muri Kina Music n'ubwo nta mwuka mubi wigeze wumvikana hagati ye na KINA MUSIC ariko ntiyigeze akunda kongera kumvikana yasubiye muri iyi studio, icyakora magingo aya yasubiyeyo gukorana indirimbo na Ziggy 55.



Imyaka ibiri yari yirenze Christopher adakorera ibihangano muri Kina Music aho yakuriye mu buryo bwa muzika ndetse yakabaye afata nko mu rugo. Yaje kuhasubira mu minsi ishize ubwo yajyaga gufatanya na Zigg55, bagakorana indirimbo bise  ‘Byangora’. Zigg55 ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Radio na Tv1, akaba yarahoze mu itsinda rya The Brothers.

Iyi ndirimbo nshya ya Ziggy55 na Christopher ibaye iya mbere uyu mugabo ashyize hanze cyane ko indirimbo yaherukaga gushyira hanze yayikoze muri 2017 iyi ikaba yaritwaga ‘Ideologie’. Iyi ndirimbo nshya 'Byangora' yarakorewe muri Kina Music na Producer Ishimwe Clement.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘BYANGORA’ YA ZIGGY55 NA CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyo5 years ago
    Horrible song.
  • Yanga5 years ago
    Musor mudukorey umut pe!





Inyarwanda BACKGROUND