Jose Chameleone yizihije mu buryo budasanzwe isabukuru y’imyaka 45 nubwo akomeje kunyura mu bihe bitamworoheye birimo gutandukana n’umugore no kubura umuvandimwe.
Byari ibirori bikomeye byitabiriwe n’inshuti nyinshi z’uyu
mugabo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Chameleone yikije cyane ku gihe
amaze atanga ibyishimo mu muziki anitsa ku buzima bwe busanzwe.
Avuga ko ibyo yagezeho byose ari umusaruro wo gukora
cyane no guharanira kwigira.
Abigarukaho agira ati”Ushobora kwibaza uko nabikoze,
abakobwa iteka bagira ba nyirasenge bo kubayobora ariko burya abagabo tugirwa
no kwigira.”
Chameleone agaruka ku buryo atabereye umugore we umuntu
mwiza avuga ko yamubabarije umutima.
Ibi yabivuze agira ati”Ndi umuntu uteza ibibazo ariko na
none nkanaba umuntu utanga amahoro ndema urukundo ariko na none nkanababaza
imitima mbega ndi uruvange.
Chameleone aheruka gutandukana n’umugore we usigaye atuye
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka igera kuri itanu ishize.
Umugore wa Chameleone, Atim yavuze ko mu myaka
igera kuri 16 yamaranye n’uyu muhanzi anyura mu bihe bitoroshye byo guhohoterwa
bya buri gihe no guhozwa ku nkeke.
Chameleone yatangaje ko azongera kwizihiza isabukuru muri 2029 ubwo azaba yuzuza imyaka 50.
Yanagarutse ku buryo atariafite muri gahunda
gukora ibirori mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro umuvandimwe we uherutse kwitaba Imana.
Chameleone yavuze ko ariko inshuti arizo zakomeje
kumusunikira kubikora ko adakwiye guheranwa n'agahinda.
TANGA IGITECYEREZO