RFL
Kigali

Jose Chameleone yizihije isabukuru yitsa ku bubabare yateye umugore we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/04/2024 9:03
0


Jose Chameleone yizihije mu buryo budasanzwe isabukuru y’imyaka 45 nubwo akomeje kunyura mu bihe bitamworoheye birimo gutandukana n’umugore no kubura umuvandimwe.



Byari ibirori bikomeye byitabiriwe n’inshuti nyinshi z’uyu mugabo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Chameleone yikije cyane ku gihe amaze atanga ibyishimo mu muziki anitsa ku buzima bwe busanzwe.

Avuga ko ibyo yagezeho byose ari umusaruro wo gukora cyane no guharanira kwigira.

Abigarukaho agira ati”Ushobora kwibaza uko nabikoze, abakobwa iteka bagira ba nyirasenge bo kubayobora ariko burya abagabo tugirwa no kwigira.”

Chameleone agaruka ku buryo atabereye umugore we umuntu mwiza avuga ko yamubabarije umutima.

Ibi yabivuze agira ati”Ndi umuntu uteza ibibazo ariko na none nkanaba umuntu utanga amahoro ndema urukundo ariko na none nkanababaza imitima mbega ndi uruvange.

Chameleone aheruka gutandukana n’umugore we usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka igera kuri itanu ishize.

Umugore wa Chameleone, Atim yavuze ko  mu myaka igera kuri 16 yamaranye n’uyu muhanzi anyura mu bihe bitoroshye byo guhohoterwa bya buri gihe no guhozwa ku nkeke.

Chameleone yatangaje ko azongera kwizihiza isabukuru muri 2029 ubwo azaba yuzuza imyaka 50. 

Yanagarutse ku buryo atariafite muri gahunda gukora ibirori mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro umuvandimwe we uherutse kwitaba Imana.

Chameleone yavuze ko ariko inshuti arizo zakomeje kumusunikira kubikora ko adakwiye guheranwa n'agahinda. DJ Lynda Ddane yavanze umuziki karahava mu birori by'isabukuru Chameleone Chameleone yasusurukije abitabiye isabukuru ye atangaza ko azongera gukora ibirori agize 50Yagarutse ku bihe bidasanzwe  n'ibihe bibi yanyujijemo Atim batandukanye bafitanye abana 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND